Digiqole ad

Cassa Mbungo niwe wahawe gutoza Police FC

Umutoza Cassa Mbungo André kuri iki cyumweru tariki 13 Nyakanga nimugoroba nibwo yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gutoza ikipe ya Police FC nk’uko byemezwa n’abayobozi ba Police FC.

Umutoza Cassa Mbungo André agiye gutoza Police FC muri shampionat itaha
Umutoza Cassa Mbungo André agiye gutoza Police FC muri shampionat itaha

CIP Jean de Dieu Mayira umunyamabanga mukuru wa Police FC yabwiye Umuseke ko uyu mutoza bamuhisemo kuko barebye bagasanga ariwe mutoza uzi neza abakinnyi ubu Police FC ifite akaba ashobora kuba hari umusaruro yaha ikipe.

Cassa Mbungo yari amaze iminsi asezerewe mu ikipe y’igihugu Amavubi aho yatozaga nk’umutoza wungirije, wabyitwayemo neza ubwo yanganyaga n’ikipe ya Libya mu mukino wo gushaka ticket yo kujya mu gikombe cya Africa cya 2015, ndetse mu mukino wo kwishyira i Kigali u Rwanda rugatsinda Libya ikavamo.

Cassa Mbungo ni umutoza witwaye neza muri ‘saison’ ishize mu ikipe ya AS Kigali yarangije ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa Shampionat arusha Police FC yamuhaye akazi inota rimwe.

Cassa kandi yafashije ikipe ya AS Kigali kwihagararaho mu mikino ya CAF Confederation Cup muri uyu mwaka abasha gusezerera amakipe ya Académie Tchité (Burundi), Al-Ahly Shendi (Sudan) isezererwa na Difaâ El Jadidi yo muri Maroc.

Uko yitwaye mu bihe bishize mu mupira w’amaguru mu Rwanda SP Mayira avuga ko aribyo bagendeyeho bamuha akazi ntibagahe abanyamahanga, barimo na Goran Kopunovic wahose muri Police FC mu mwaka ushize, bagashakaga.

Cassa Mbungo asimbuye Sam Ssimbwa weguye kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nyakanga wari umaze umwaka mu ikipe ya Police FC.

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish