Tags : Fatuma Ndangiza

9 batorewe guhagararira u Rwanda muri EALA ni aba…

Muri iki gitondo Abadepite icyenda batorewe guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Africa (EALA) ni;  *Martin Ngoga, *Fatuma Ndangiza, *Oda Gasinzigwa *Rwigema P.Celestin *Dr Kalinda François Xavier * Francine Rutazana * Dr Uwumukiza Francoise * Alexis Bahati * Barimuyabo Jean Claude Mu matora habanje ibikorwa byo kwiyamamaza. Abakandida bose hamwe […]Irambuye

Impuguke zo muri Singapore zisanga i Rusizi hari amahirwe menshi

Kuba aka karere karashyizwe mu mijyi yunganira Kigali, ngo ni amahirwe abahatuye bafite yo kubyaza umusaruro, ibyiza nyaburanga bigize aka karere nka Pariki ya Nyungwe, Kivu, amashyuza n’ibindi byatuma abava hanze bazana amadevize muri uyu mujyi bikanazamura ishoramari muri aka karere. Ikigo cy’igihugu  cy’imiyoborere (RGB) kiri kumwe n’impuguke zigize itsinda Future Moves Group zavuye muri […]Irambuye

Muhanga: Abikorera noneho bemeye gufatanya kubaka isoko

Mu nama  yahuje  ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, ubw’Akarere ka Muhanga, urugaga rw’abikorera  n’inzobere  ziturutse mu gihugu  cya Singapore, UWAMARIYA Béatrice umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yatangaje ko  kuba abikorera bagiye gutangira imirimo yo kubaka isoko byerekana ko ubufatanye bw’abikorera bushoboka. Iyi nama yahuje izi nzego igamije kurebera hamwe  uko amahirwe  ari mu karere ka Muhanga aramutse […]Irambuye

Rwanda: Abagabo 100 000 barasabwa gusinya ubukangurambaga bwa ‘HeForShe’

HeForShe, ubukangurambaga bugezweho ku isi hose bwa UN Women busaba cyane cyane abagabo n’abahungu kubusinyaho berekana ko bashyigikiye uburinganire bw’umugabo n’umugore no kuvanaho inzitizi abagore n’abakobwa bahura nazo. Kuri uyu wa kabiri Amb.Fatuma Ndangiza yavuze ko u Rwanda rwemeye ko nibura abagbo n’abahungu 100 000 bazasinya bashyigikira ubu bukangurambaga. Amb.Ndangiza, umuyobozi mukuru wungirije mu kigo […]Irambuye

Cyumba: Abaturage bashimye impinduka babonye mu miyoborere

Abaturage bo mu murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 18 Werurwe 2015 ubwo hatangirizwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere ku rwego rw’igihugu bagaragaje ibibazo bafite birimo icy’amazi meza gusa banatangaza ko bishimira cyane impinduka zigaragara babonye mu miyoborere. Mu byo abaturage bafashe umwanya bashimye harimo kuba ubuyobozi bwarabashishikarije kurwanya amavunja bakabigeraho, kurwanya ibyo […]Irambuye

Rutsiro: Min. Kaboneka yanenze cyane abayobozi batumvikana

22 Nzeri 2014 – Ingaruka mbi z’ubwumvikane bucye hagati y’abayobozi mbere na mbere ngo zigira ingaruka mbi ku baturage. Minisitiri Francis Kaboneka mu muhango wo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere ku rwego rw’igihugu, yabwiye abayobozi ko akarere katatera imbere mu gihe  abayobozi bafite ubwumvikane buke. Muri uyu muhango Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko abaturage babona inyungu n’akamaro  […]Irambuye

Abayobozi batita ku bibazo by’abaturage hari ibihano bafatirwa – Min.

19 Nzeri 2014, Kacyiru – Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka avuga ko abayobozi bagira uburangare mu gukemura ibibazo by’abaturage byanze bikunze bubagiraho ingaruka ndetse hari ibihano bibagenerwa n’ubwo bitajya kumugaragaro. Hari mu kiganiro n’abanyamakuru cyasobanuraga ku itangizwa ry’ukwezi kw’Imiyoborere, ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB, ukwezi kuzaba hagati ya tariki 22 Nzeri na 24 Ukwakira […]Irambuye

Umusaruro w'ukwezi kw'imiyoborere mu Mujyi wa Kigali urakemangwa

Nk’uko byagaragajwe na Raporo y’ibanze yagaragajwe kuwa 22 Mata, ku migendekere y’ukwezi kw’imiyoborere kwarangiye muri Werurwe, abayobozi ntabwo begereye abaturage nk’uko bikwiye, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali bashobora kuba baragiye bahunga aho ibibazo biri bakajya mu duce tutavugwamo ibibazo byinshi kugira ngo bigaragaze neza. Byagaragajwe kuri uyu wa 22 Mata. Mu nama yahuje abayobozi b’Uturere […]Irambuye

en_USEnglish