Digiqole ad

9 batorewe guhagararira u Rwanda muri EALA ni aba…

 9 batorewe guhagararira u Rwanda muri EALA ni aba…

Ikipe igiye guhagararira u Rwanda mu Nteko ya EALA mu myaka itanu iri imbere

Muri iki gitondo Abadepite icyenda batorewe guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Africa (EALA) ni; 

*Martin Ngoga,
*Fatuma Ndangiza,
*Oda Gasinzigwa
*Rwigema P.Celestin
*Dr Kalinda François Xavier
* Francine Rutazana
* Dr Uwumukiza Francoise
* Alexis Bahati
* Barimuyabo Jean Claude

Inteko itora igizwe n'abantu 93
Inteko itora igizwe n’abantu 93
Perezida wa Sena na Perezdante w'umutwe w'abadepite bari bayoboye iri tora
Perezida wa Sena na Perezdante w’umutwe w’abadepite bari bayoboye iri tora

Mu matora habanje ibikorwa byo kwiyamamaza. Abakandida bose hamwe 18 bavuye mu mashyaka ya RPF, PL na PSD biyamamaze.

Usibye abahagarariye aya mashayaka haranatorwa abagarariye Inama y’igihugu y’abagore, Inama y’igihugu y’abafite ubumuga n’inama y’igiuhgu y’urubyiruko, inama zombi ziri butorwemo umuntu umwe umwe.

Aba batowe bazarahira kwinjira muri iyi Nteko tariki 05 Kamena 2017 bakore imirimo kugeza mu 2022.

Abadepite batanu mu icyenda bahoze bahagarariyemo u Rwanda ntabwo bari bemerewe kongera kwiyamamaza nyuma ya manda eshatu, abo ni;

Patricia Hajabakiga, Straton Ndikuryayo, Dr James Ndahiro, Valerie Nyirahabinezana  Dr Odette Nyiramilimo, bamaze manda ebyiri ziteganywa ku mudepite muri iyi Nteko  (2007-2012) na  (2012-2017).

Inteko yatoye igizwe n’Abadepite n’Abasenateri bose hamwe 93

Mu kwiyamamaza habanje abakandida umunani ba FPR-Inkotanyi  ari bo  Oda Gasinzigwa, Martin Ngoga, Rwigema Pierre Celestin aba barangije manda imwe muri iriya Nteko bemerewe kwiyamamariza indi. Hamwe na;  Fatuma Ndangiza, Wibabara Jennifer, Nkiko Albert, Kamamugire Callixte na Aimable Bayingana bashaka kwinjira muri iyi Nteko bahagarariye u Rwanda.

Aba baratorwamo BANE.

Aimable Bayingana usanzwe ashinzwe itumanaho n’itagazamakuru muri RPF Inkotanyi ndetse akaba umuyobozi w’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda yavuze yabashije gutuma Tour du Rwanda imenyekana ku rwego mpuzamahanga bityo ko ku mutora byagirira akamaro uyu mukino no mu karere.

Oda Gasinzigwa wari umaze iminsi micye ahawe kujya guhagararira u Rwanda muri EALA, yavuze Ko muri iki gihe gito yagize uruhare mu gushyira mu bikorwa amategeko y’iyi Nteko arimo itegeko ryo guca ikoreshwa ry’amasashi, akizeza ko naramuka atorewe uyu mwanya azakora ubuvugizi cyane ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ibihugu bigize EAC byagiye bishyiraho umukono.

Fatuma Ndangiza na we watanzwe na RPF yavuze ko yakoze mu nzego z’uburinganire no guca akarengane akavuga ko nta gushidikanya ko imbaraga ze zagize uruhare mu ijambo u Rwanda rufite ku isi mu buringanire.

Rwigema Pierre Celestin wabaye Minisitiri w’intebe (1995 -2000)  yavuze ko afite ubunararibonye mu miyoborere ku buryo kumutora byagirira akamaro u Rwanda muri iyi Nteko.

Mu bahagarariye FPR-Inkotanyi abahise batorwa ni;

Oda Gasinzigwa yagize amajwi 92
Fatuma Ndangiza 92
Pierre Celestin Rwigema 83
Martin Ngoga 92
Jennifer Wibabara 06
Callixte Kanamugire 02
Aimable Bayignana 02
Albert Nkiko  0

Fatuma Ndangiza
Fatuma Ndangiza
Rwigema wabaye Minisitiri w'Intebe mu 1995-2000
Rwigema wabaye Minisitiri w’Intebe mu 1995-2000
Martin Ngoga wari Umushinjacyaha Mukuru
Martin Ngoga wari Umushinjacyaha Mukuru
Aimable Bayingana yiyamamaza
Aimable Bayingana yiyamamaza
Abakandida ba RPF bagiye gutoranywa
Abakandida ba RPF bagiye gutoranywa
Hon Mudidi Emmanuel arareba ibigezweho kuri telephone ye
Hon Mudidi Emmanuel arareba ibigezweho kuri telephone ye
Hari utagize ijwi na rimwe, habe n'irye kuko bo badatora
Hari utagize ijwi na rimwe, habe n’irye kuko bo badatora

 

Amatora arakomeje hakurikiyeho gutora abo mu ishyaka rya PSD ahari abakandida babiri;

Dr Kalinda François Xavier wari usanzwe muri EALA na Uwera Kabanda Francoise usanzwe ashinzwe ubuvuzi muri FARG. Aba baratoranywamo umwe.

Dr Kalinda François Xavier niwe utsinze n’amajwi 79 naho Uwera agira amajwi 14.

Dr Felicien Kalinda yari asanzwe muri iyi Nteko ya EALA
Dr Felicien Kalinda yari asanzwe muri iyi Nteko ya EALA

 

Hakurikiyeho gutora abo muri PL.

Parti Liberal nayo ifite abakandida babiri; Francine Rutazana na Uwimana Jean Claude bari butorwemo umwe.

Rutazana Francine niwe watsinze yagize amajwi 78 naho Uwimana agira amajwi 14. Aha babaze impapuro z’abatoye basanga ni 92.

Francine afite ubumenyi mu by’ubucuruzi ndetse yagize uruhare mu ishyirwaho ry’itegeko ry’isoko rusange n’iry’imicungire ya za gasutamo.

Francine Rutazana watowe avuye muri PL
Francine Rutazana watowe avuye muri PL

 

Hakurikiyeho gutora umuntu umwe uhagarariye Inama y’igihugu y’abagore.

Abakandida hano ni babiri, naho baratorwamo umwe. Abo ni; Dr Uwumukiza Francoise ufite impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu mu by’uburinganire n’ubwuzuzanye  na Dr Uwamariya Valentine umaze imyaka 17 yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda.

Uwumukiza Francoise usanzwe ari umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore niwe utorewe guhagararira U Rwanda muri EALA  n’amajwi 59 mugenzi we Valentine agira 31.

Aha hatoye abantu 91 habonekamo impfabusa imwe.

Dr Uwumukiza Francoise
Dr Uwumukiza Francoise

 

Hakurikiyeho ikiciro cy’abafite ubumuga.

Aba bahagarariwe na Rtd Captain Bahati Alexis wabaye umusirikare kuva mu 1990 akaza kumugurira ku rugamba, ubu ni rwiyemezamirimo mu bwubatsi no mu itumanaho akaba akorana na komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo mu gushakira amacumbi abamugariye ku rugamba nk’uko abivuga.

Arahatana na Mme Tumusiime Sharon wakoze imirimo itandukanye irimo ubuvuzi, uburezi no gusubiza mu buzima busanzwe abafite ubumuga. Yakoze haba mu Kigo cya HVP Gatagara, yize muri Kaminuza ya Makererengo kuba yarigeze gushingwa kuyobora abakozi ba HVP Gatagara (Home de la Vierge des Pauvres de Gatagara) byamuhaye uburyo bwo guharanira neza inyungu z’abafite ubumuga.

Rtd Captain Bahati Alexis niwe watsinze amatora n’amajwi 87 kuri atanu gusa ya Mme Tumusiime Sharon.

Alexis Bahati watsinze amatora
Alexis Bahati watsinze amatora

Hashorejwe ku gutora uhagararira urubyiruko rw’u Rwanda mu Nteko ya EALA, abakandida babiri;

Barimuyabo Jean Claude w’imyaka 27 usanzwe ashinzwe ibarurishamibare mu karere ka Huye na Beneyo Jessica w’imyaka 24 akaba ari komiseri mu nama y’igihugu y’urubyiruko.

Barimuyabo w’imyaka 27  niwe utsinze n’amajwi 67 naho Beneyo Jessica agira amajwi 25.

Barimuyabo Jean Claude w'imyaka 25 usanzwe akorera i Huye niwe utsinze
Barimuyabo Jean Claude w’imyaka 25 usanzwe akorera i Huye niwe utsinze
Jessica w'imyaka 25 yifuzaga kujya mu Nteko y'ibihugu by'Akarere
Jessica w’imyaka 25 yifuzaga kujya mu Nteko y’ibihugu by’Akarere
Ariko ntabwo yagiriwe ikizere n'abatora
Ariko ntabwo yagiriwe ikizere n’abatora

Hon Donatille Mukabalisa, Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko wari uyoboye uyu muhango yavuze ko nk’uko itegeko ribiteganya, mu bakandida biyamamaje utanyuzwe n’ibivuye mu matora yemerewe kujurira mu gihe kitarenze amasaha 48.

Nyuma yabwo uru rutonde mu buryo ntakuka ngo ruzasohoka mu igazeti ya Leta rwemeza aba bantu icyenda bahagarariye u Rwanda mu Nteko ya EALA.

Ikipe igiye guhagararira u Rwanda mu Nteko ya EALA mu myaka itanu iri imbere
Ikipe igiye guhagararira u Rwanda mu Nteko ya EALA mu myaka itanu iri imbere

Photos/E.Mugunga & Rwanda Parliament

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW 

9 Comments

  • ibi binti ntango byumva neza, ukuntu abantu bane bambere bagira hafi za 90%, hanyuma ababakurikiye bakaza muri za 6% 2% 0%. biba byapanzwe mbere.

  • Mwansobanurira ndabona imibare idahura kandihahanganyebabiribabiri abatora ni 93 hari uwabonyezero kontawufite 93 ?

  • Niwowe se wabipanze @ richard? uzasubire kwiga kubara niba byaragucanze.

  • @ Ukweli ibyo Richard avuga nibyo rwose, baba babipanze kuva kyeraaa. Ibi ni non sense. Genda Rwanda waragowe, nzabandora ????

    • @Bella -Uza gorwe wowe kabisa naho twe tumeze neza kabisa. uwo muruho wihamagariye nu wawe not for Rwanda in Jesus name
      OK

  • Bella, none se uragira ngo bajye bakora ibintu bitagira umupango?

  • mbega amatora afifitse

  • @ Jean claude Barimuyabo, Bravo!
    Move forward

  • Uwumukiza Francoise turamwemera ni umukozi , ni umuhanga kandi yubaha Imana.congus

Comments are closed.

en_USEnglish