Tags : Dr Rose Mukankomeje

Mu bujurire, Urukiko Rukuru rutegetse ko Dr Rose Mukankomeje afungurwa

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, Urukiko rukuru rwatesheje agaciro umwanzuro w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge wategekaga ko Dr Rose Mukankomeje afungwa iminsi 30 y’agateganyo, maze rutegeka ko arekurwa akaburana ari hanze. Tariki ya 01 Mata, nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera rwari rwakatiye Dr Rose Mukankomeje wahoze ayobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije “REMA” […]Irambuye

Dr Mukankomeje Urukiko rumukatiye gufangwa iminsi 30 by’agateganyo

Kuri uyu wa gatanu, mu isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha Dr Rose Mukankomeje umuyobozi Mukuru w’ikigo REMA, akurikiranyweho n’ubushinjacyaha, urukiko rumukatiye gufungwa iminsi 30 by’agateganyo. Ku isaha ya Saa tanu n’iminota itanu nibwo abacamanza bari binjiye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo,  basubiramo ingingo z’amategeko ajyanye n’ibyaha Dr Mukankomeje aregwa n’ibyo […]Irambuye

Dr Mukankomeje yasabye kuburana adafunze, isomwa ni ku ya 1

*Mukankomeje avuga ko ibyaha yabwiwe mu bugenzacyaha byahindutse mu bushinjacyaha, *Avuga ko ibyo yaregwaga bitari gutuma afungwa, *Arasaba kurekurwa akaburana ari hanze, urubanza ruzasomwa tariki 1 Mata 2016. Dr. Rose Mukankomeje kuri uyu wa gatatu tariki 30 Werurwe, yagejejwe ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge saa tatu ahita ajyanwa muri casho, aho yamaze amasaha menshi ahatwa […]Irambuye

Dr Rose Mukankomeje yabajijwe n’Ubushinjacyaha

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) Dr Rose Mukankomeje ufunze kuva tariki 20 Werurwe, tariki 24 Werurwe no kuri uyu wa mbere tariki 28 Werurwe 2016 yashyikirijwe Ubushinjacyaha amenyeshwa ibyaha aregwa ndetse arabazwa. Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda yabwiye Umuseke ko yakiriwe bwa mbere n’Ubushinjacyaha kuwa kane ushize tariki 24 akamenyeshwa ibyaha akurikiranyweho akongera […]Irambuye

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bananiwe no gukurikiza itegeko ry’ibidukikije

Komisiyo y’igihugu ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) yashyize ahagaragara raporo igaragaza ko abakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bananiwe guhuza ibikorwa byabo n’itegeko ryo kurengera ibidukikije mu Rwanda. Akajagari gakabije kavanze no kwirengagiza ubusugire bw’ibidukikije mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, biri muri bimwe mu bibazo byagaragajwe muri raporo yashyikirijwe Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite kuri […]Irambuye

REMA yahagaritse ibikorwa by’ubwubatsi bw’uruganda INYANGE

Kicukiro – Mu mpera z’icyumweru gishize Umuseke wasuye ahari gukorwa ibikorwa by’ubwubatsi bw’uruganda Inyange Industries, ibikorwa bisa n’aho byakorwaga mu gice cy’igishanga kiri hagati y’umusozi wa Kabuga na Masaka binyuranyije n’amabwiriza yo kurengera ibidukikije n’ibishanga by’umwihariko. Ibi bikorwa byahagaritswe nyuma gato. Umunyamakuru w’Umuseke amaze kubona ibi bikorwa by’ubwubatsi biri gukorwa yagerageje kwinjira mu ruganda Inyange […]Irambuye

en_USEnglish