Tags : CLADHO

Bavuze ibyo banenga Leta mu gukemura ibibazo by’abana

Umunyamategeko Maitre Fred Burende yanenze ko hari zimwe mu ngamba Leta ifata kugira ngo iteze imbere uburenganzira bw’umwana ariko ntizishyirwe mu bikorwa uko ziba zateguwe. Kuba abana bamwe bakurwa mu muhanda bagashyirwa mu miryango ariko nyuma y’igihe runaka bakagarukamo ngo akenshi biterwa n’uko haba hari ibitarakurikijwe mu murongo wo kubasubiza mu buzima busanzwe bubereye umwana.  […]Irambuye

LIPRODHOR yakomwe hasi n’umwenda uremereye ariko ngo ni umuryango ukiriho

*LIPRODHOR yarezwe mu nkiko yishyuzwa miliyoni 113, ariko urw’Ikirenga ruyitegeka kwishyura miliyoni 35, *Uyu muryango kimw en’indi itari iya Leta ngo ufite ikibazo cy’amikoro make, *Ingamba bafite ngo ni ukubakira ku bwitange bw’abanyamuryango aho guhanga amaso abaterankunga gusa. Inama rusange y’inteko y’abanyamuryango ba LIPRODHOR (Ligue Poru la Promotion et la Defense des Droits de l’Homme […]Irambuye

Gasabo: Ushinjwa gutera inda umukobwa w’imyaka 15 yasabiwe ‘burundu y’umwihariko’

Gasabo – Kuri uyu wa Mbere mu Rukiko rw’ibanze rwa Rusororo mu Karere ka Gasabo habereye iburanisha ry’urubanza umugabo aregwamo gutera inda umwana w’imyaka 15 utuye mu Kagali ka Ruhanga, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo. Ubushinjacyaha bwasabiye uregwa ‘gufungwa burundu y’umwihariko. Umubyeyi w’umwana watewe inda avuga ko umwana we yari yaramunaniye ngo ‘ni […]Irambuye

Mugesera yabwiye urukiko ko icyunamo cyatumye adakora ibyo yari yemeye

Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Leon Mugesera ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu, kuri uyu wa 15 Mata, uregwa yabwiye Urukiko ko kubera gahunda z’icyunamo zaberaga muri Gereza atabashije gutegura ibyo anenga ku buhamya bw’abatangabuhamya babiri nk’uko byari byemeranyijweho mu iburanisha riheruka bityo akaba ariyo mpamvu yateguye kuri umwe yananenze ubuhamya bwe none. Urukiko […]Irambuye

“Sinshyigikiye itegeko ryo gukuramo inda,” Ingabire Marie Immaculée

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Mme Ingabire Marie Immaculée yatangarije abari mu birori byo gutangiza ubukangurambaga bugamije kumenyesha abaturage akamaro k’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU), no kubereka uruhare bagira mu gutuma amasezerano asinywa n’u Rwanda n’ibindi bihugu, “My African Union Campaign”, ko adashyigikiye itegeko ryo gukuramo inda ku bakobwa n’abagore babyifuza. Ku mugoroba wo […]Irambuye

U Rwanda rusinya amasezerano menshi mpuzamahanga ariko abaturage ntibabimenya- CLADHO

Impuzamiryango y’imiryango itari iya Leta mu Rwanda (CLADHO) iravuga ko u Rwanda ruri mu myanya ya mbere mu gusinya amasezerano mpuzamahanga, ariko iyo hajemo kuyashyira mu bikorwa hamamo imbogamizi y’uko abaturage batayazi nk’uko byatangajwe na Nkurunziza Alex Floris umwe mu bashinzwe igikorwa kiswe ‘My African Union Campaign Rwanda’. Iki gikorwa cy’ubukangurambaga ‘My African Union Campaign […]Irambuye

en_USEnglish