Digiqole ad

LIPRODHOR yakomwe hasi n’umwenda uremereye ariko ngo ni umuryango ukiriho

 LIPRODHOR yakomwe hasi n’umwenda uremereye ariko ngo ni umuryango ukiriho

Me Nkurunziza Jean Pierre umuyobozi wa Liprodhor

*LIPRODHOR yarezwe mu nkiko yishyuzwa miliyoni 113, ariko urw’Ikirenga ruyitegeka kwishyura miliyoni 35,

*Uyu muryango kimw en’indi itari iya Leta ngo ufite ikibazo cy’amikoro make,

*Ingamba bafite ngo ni ukubakira ku bwitange bw’abanyamuryango aho guhanga amaso abaterankunga gusa.

Inama rusange y’inteko y’abanyamuryango ba LIPRODHOR (Ligue Poru la Promotion et la Defense des Droits de l’Homme au Rwanda) ntiyateranye kubera ubuke bw’abari bitabiriye, Umuyobozi w’umuryango Me Nkurunziza Jean Pierre avuga ko uretse ikibazo cy’amikora umuryango uriho kandi ushaka impinduka.

Me Nkurunziza Jean Pierre umuyobozi wa LIPRODHOR

Inama rusange y’inteko y’abanyamuryango iteganywa n’amategeko ngengamikorere y’umuryango LIPROGHOR na sitati zayo, ngo igomba guterana nibura rimwe mu mwaka, ariko iy’uyu mwaka yagombaga guterana ku wa gatandatu tariki 17 Ukuboza ntiyabaye kubera umubare nkenerwa w’abanyamuryango utaruzuye, yimurirwa muri Mutarama 2017.

Muri rusange, LIPRODHOR ngo yari ifite abanyamuryango 96, ariko hari abamaze kwitaba Imana, abandi bizwi ko batakirimo ariko abanyamuryango bakaba batarabafatira icyemezo cyo kubasezerera, bakaba bakitwa abanyamuryango, ariko umubare nyawo w’abanyamuryango basigaye ngo ni 66.

Me Nkurunziza Jean Pierre uyobora LIPRODHOR avuga ko impamvu inama rusange itabonye umubare nyawo w’abanyamurayngo batuma iterana hakaza abatarenga abantu 20 gusa, ngo ni ukoubutumire butagenze neza, ariko ngo na byo byatewe n’ikibazo ‘tekinike’ cy’amikoro make.

Yagize ati “Ubutumire bwatanzwe kuri email, kuri website, tuza gusanga abanyamuryango benshi batazifite kuko abenshi bari mu giturage. Buriya n’abenshi mu baje ni abatuye mu mijyi, bamwe bashobora kugera ku ikoranabuhanga abenshi bavuze ko babimenye batinze kandi nta mikoro bafite.”

Yavuze ko mbere umuryango wajyaga ufasha abanyamuryango kugera ahabereye inama ariko ubu ngo ntibabikoze kubera ikibazo cy’amikoro make bafite.

Me Nkurunziza avuga ko ikibazo cy’amikoro make kiri mu miryango itari iya Leta hafi ya yose mu Rwanda, ariko by’umwihariko muri LIPRODHOR ikibazo ngo giterwa n’amakimbirane yabaye muri 2013, aho abayobozi bariho muri icyo gihe baje kuvaho, abenshi bavuga ko bitakurikije amategeko, abaterankunga na bo barahagarara, byiyongera no ku madeni n’imyumvire y’abanyamuryango bumvaga babeshwaho n’inkunga gusa.

Nkurunziza agira ati “Ubu ingamba ni uko umuryango washinzwe n’Abanyarwanda ugamije guteza imbere no gusigasira uburenganzira bwa muntu, n’ubundi ntibisaba amafaranga menshi, icyo tuzakora ni ugushishikariza abanyamuryango bamara kubyumva, bigakorwa, nitwishyira abakozi byazatuma abaterankunga bagaruka.”

LIPRODHOR yarezwe mu nkiko n’abakozi bayo itishyuye baregeraga miliyoni 113 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko umwenda uzishyurwa ari amafaranga agera kuri miliyoni 35, kandi na Me Nkurunziza yemera ko abakozi bakoze bagomba guhembwa.

Indi myenda ijyanye na byo ngo ni ibirarane biri ku ruhande, by’amafaranga y’imisoro n’ubwizigame bwagombaga gutangirwa abakozi 18 uyu muryango wari ufite. Ubu ngo bari mu biganiro na RSSB kugira ngo bakemure ikibazo cy’uwo mwenda, ndetse ngo n’imodoka ya LIPRODHOR yari yafatiriwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, (RRA) cyarayibasubije.

Me Nkurunziza afite icyizere ko nibamara kwishyura abo bakozi umuryango LIPRODHOR uzongera ugakomera, kuko ngo umwenda utera abaterankunga kwishisha ko amafaranga yabo bayatanze yafatwa nk’ingwate n’abishyuza umuryango, ariko icyo gihe umwenda utagihari ngo bashobora kugaruka.

Ati “Umuterankunga aravuga ati ‘ese nitubaha amafaranga abo mufitiye imyenda babatsinze mu rubanza bakaza ya mafaranga bakayatwara, icyo gikorwa mushaka gukora kizaba kigikozwe’, na njye ndabyumva, bikumvikana ko icy’ingenzi kihutirwa ari uko tubanza kwishyura ayo mafaranga, nituyishyura ni bwo tuzatekana.”

Me Nkurunziza avuga ko mu Rwanda hakiri imbogamizi ku kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu bijyanye n’ingurane ku butaka bw’abaturage, ahashyirwa ibikorwa by’akamaro rusange, ngo usanga badahabwa ingurane ihagije, indi mbogamizi ngo ni ijyanye no kurangiza imanza aho usanga uwareze atsinda uwo yatsinze akabura ubwishyu, urubanz antirurangizwe.

Avuga ko muri rusange imiryango itari iya Leta ngo ihagaze neza mu kubonana n’abayobozi no gutanga ibitekerezo mu bwisanzure, ariko ngo ikibazo gikomeye ni amikoro make.

Ubu ngo LIPRODHOR izanye amahoro mu banyamuryango kuko mbere ngo nta nama yabaga ngo irangire hatabayemo imvururu ndetse na Polisi ikaza guhosha.

Kuri Nkurunziza ngo ingamba bafite ni ugushishikariza abaturage kwishakamo ubushobozi, bakomeze gukorana n’abaterankunga babahindura imyumvire mibi bafite ku muryango, banakorane n’Urugaga rw’imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bwa muntu, CLADHO.

LIPRODHOR ni umuryango washinzwe mu 1991 mu gihe u Rwanda rwari mu bihe bikome by’amashyaka menshi, hari abafungwa, nibwo wagiyeho ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’ihohoterwa ryose rya kiremwamuntu, aho wari ufite ibyitwa ‘Anthenes’ zari zishinzwe Amakomine runaka muri Prefecture zose, amakuru akagezwa i Kigali.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

 

3 Comments

  • Mu ngufu zakoreshejwe mu gusenya LIPRODHOR, harimo na bamwe mu bayobozi ba CLADHO (Collectif des Ligues et Associations de Defense des Droits de l’Homme), kandi ari wo mutaka (umbrella) bagombaga kugamamo. Muravuga impamvu zinyuranye zituma batakibona quorum yo gukora Inteko Rusange, mukibagirwa n’iz’abanyamuryango bari bafite LIPRODHOR ku mutima bayimeneshwejemo, bamwe bagahunga, abandi bakinyenyegeza mu bindi bikorwa bitari uguharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, bagasimburwa n’abaje gupfukamisha uwo muryango, badashishikajwe n’uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage. Kugeza aho ba rwiyemezamirimo basigaye bakoresha abaturage ntibabahembe, ntiwumve hari ijwi ribivuga ritari Transparency Rwanda, isigaye mu kibuga yonyine kubera ko yo yigererayo. Abandi bakarandurirwa imyaka cyangwa bakimurwa nta ngurane, ubuzima bugakomeza nk’aho ntacyabaye. Abatavuga rumwe na Leta bagacumbikirwa muri Mabuso bikaba ibisanzwe, sosiyete sivile nyarwanda ikaba iya mbere mu kubamagana. Itangazamakuru rikaruca rikarumira, tukavuga ngo ni ryo ryibuza kuvuga. Iyi LIPRODHOR itagishobora guterana ubundi ikorera nde ko atari abaturage? Sosiyete sivile nyarwanda naho yari amabuye. Irisenya ubwayo, yarangiza igarahanira kwerekana ko ikiri mu rubuga. Yiyatse inshingano zo kunenga no gukebura Leta yiha iyo kuyisingiza gusa, none iratangazwa nuko nta baterankunga ikigira bafatika, isigaye ahanini mu bikorwa bya prestations de services ikorera Leta. Ababeshejweho n’ibyo biraka, bazave ku izina rya NGOs bashinge company na entreprises z’abikorera ku giti cyabo. Uwiyishe ntaririrwa, kandi ngo urwishigishiye ararusoma.

  • LIPRODHOR kera yajyaga izirikana uburenganzira bwa muntu ariko ubu isigaye itinya Leta kuko ariyo iyitunze. Jye mbona bikwiye kumvikana neza ko LIPRODHOR ari umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu kandi ikajya ahantu hose uburenganzira bwahungabanye. Nta declaration igikora, nta raporo igitanga kubera gutinya Leta. Mu minsi ishize hateranye inama itora abayobozi bayo barimo abagabo twakekaga ko ari intarumikwa aribo Me Jean Pierre Nkurunziza na Innocent Maniraho, ariko ikigaragara ni uko ibyo twakekaga ko bazakora ntacyo babikozeho. Bagiye mu kwaha kwa Leta barinumira. Yego koko iyo Inteko rusange yateranaga mu bihe byashize habagamo amahane ndetse Police ikarinda kugobokeshwamo. Kuba inama yabaye mu mutuzo abayijemo bagataha nta nduru rwose turabibashimira. Ariko nibahindure n’andi mateka yaranze ubutegetsi bwa Munyandarikirwa Laurent na Munyagaju wariye umunryango akawuhenebereza afatanije na Elie Sinzabakwira ubu usigaye ariwe wenyine mukozi wa LIPRODHOR.Nimwibuke ko umuryango muyoboye ariwo muyoboro wafasha Leta kubungabunga uburenganzira bwa muntu bityo ntibiharirwe Transparency Rwanda yonyine.

  • Ariko ubundi LIPRODHOR iracyabaho?Ikorera he?Ikora iki?Abakozi bayo se bakorera he?

Comments are closed.

en_USEnglish