Tags : CHAN2016

Mu myiteguro ya CHAN, Rwanda B yatsinze Rwanda A

Kuri iki cyumweru tariki 03 Mutarama 2016 Umuseke wasuye ikipe y’igihugu Amavubi, aho iri gukorera umwiherero mu karere ka Rubavu. Ni mu gihe habura iminsi 12 ngo igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo, CHAN 2016 itangire mu Rwanda. Umutoza w’iyi kipe avuga ko afite abakinnyi beza benshi ku buryo guhitamo 23 azifashisha […]Irambuye

Abanyarwanda babiri gusa muri 34 bazasifura CHAN 2016 mu Rwanda

Guhera tariki ya 16 Mutarama kugeza 7 Gashyantare 2016, u Rwanda rugiye kwakira ibihugu 16 mu gikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2016. Iki gikombe kigiye kuba ku nshuro yacyo ya 4, nicyo gikombe cya Afurika cy’abakuru cya mbere kigiye kubera mu karere k’ibiyaga bigari. Kikazasifurwa n’abasifuzi 34 harimo babiri b’abanyaRwanda. […]Irambuye

Cote d’Ivoire na Cameroun ziyongereye ku zindi zizakina CHAN 2015

Amakipe 16 azitabira imikino y’Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu “CHAN 2016”  izabera mu Rwanda. 14 nizo zari zimaze kumenyekana muri iyi week end hiyongereyeho amakipe ya Cote d’Ivoire na Cameroun. Amakipe abiri yari asigaye yagombaga kuva hagati ya Ghana na Cote d’Ivoire  na Congo Brazza na Cameroun. Nyuma y’imikino yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, […]Irambuye

Amavubi yatsinzwe na Tunisia U23 ariko ngo yize byinshi

Mu mwiherero ikipe y’igihugu imazemo iminsi muri Maroc yahatsindiwe imikino ibiri ya gicuti yahakinnye harimo n’uwo yatsinzwe kuri iki cyumweru n’ikipe y’igihugu ya Tunisia y’abatarengeje imyaka 23. Gusa ngo bahigiye byinshi bigiye kubafasha kwitegura CHAN izabera mu Rwanda. Umukino wahuje u Rwanda n’ikipe Olempike ya Tuniziya warangiye Amavubi atsinzwe igitego 1-0. Ni umukino wabereye kuri […]Irambuye

Amavubi agiye kwitoreza muri Maroc aho azakina na Burkina Faso

Yitegura amarushanwa ya CHAN azabera mu Rwanda mu ntangiriro za 2016, Amavubi arajya muri Maroc mu mwiherero w’iminsi 10. Aha azahahurira n’ikipe y’igihugu ya Burkina Faso bakine bya gicuti nk’uko byemezwa n’umutoza w’Amavubi. Tariki ya 04 Ukwakira nibwo Amavubi azaba atangiye kwitoreza mu mujyi wa Rabat. Biteganyijwe ako aba bazahakina imikino ibiri ya gicuti na […]Irambuye

en_USEnglish