Amavubi yatsinzwe na Tunisia U23 ariko ngo yize byinshi
Mu mwiherero ikipe y’igihugu imazemo iminsi muri Maroc yahatsindiwe imikino ibiri ya gicuti yahakinnye harimo n’uwo yatsinzwe kuri iki cyumweru n’ikipe y’igihugu ya Tunisia y’abatarengeje imyaka 23. Gusa ngo bahigiye byinshi bigiye kubafasha kwitegura CHAN izabera mu Rwanda.
Umukino wahuje u Rwanda n’ikipe Olempike ya Tuniziya warangiye Amavubi atsinzwe igitego 1-0. Ni umukino wabereye kuri Maamoura Training Center aho Amavubi yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda ariko Sugira Ernest ntashobora kureba mu izamu rya Ben Hassan Sabri warindiraga Tuniziya.
Olivier Kwizera umuzamu w’Amavubi yagerageje gukuramo imipira myinshi ikomeye ariko ku munota wa 36 Kechride Wajdi yaboneye Tuniziya igitego kimwe cyabonetse muri uyu mukino wa gicuti.
Mu gice cya kabiri, umutoza w’Amavubi Johnny McKinstry yakoze impinduka ebyiri Jean Claude Iranzi asimbura Songa Isaie mu gihe Djihad Bizimana yinjiye mu kibuga mu mwanya wa Yannick Mukunzi.
Ku munota wa 75, myugariro w’Amavubi Usengimana Faustin yabonye ikarita y’umutuku nyuma yo guhabwa iya kabiri y’umuhondo, bituma umutoza akuramo Celestin Ndayishimiye wakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo yinjiza mu kibuga Rwatubyaye Abdul wagiye gukina hagati mu bugarira.
Johnny Mackinstry yatangaje ko ikarita itukura yahawe yamwiciye imibare, gusa nanone ngo afite uibyo kwishimira muri uru rugendo.
Ati “Twabonye ikarita ya kabiri y’umuhondo ya Faustin dusigara turi abakinnyi 10 mu kibuga. Umusifuzi yasifuye n’ibitaringombwa, niko nibwira. Ntibashakaga (abasifuzi) ko abakinnyi bakorana ho cyane, byangije umukino, bituma twe duhabwa n’ikarita itukura dusigara turi abakinnyi 10 mu kibuga ku makosa atagize icyo atwaye.
Ibi hari icyo biza kwigisha abakinnyi kandi navuga ko twakinnye neza mu minota 15 ya nyuma ubwo twashaka kwishyura. Haracyari indi minsi tuzakosora amakosa.”
11 babanjemo ku ruhande rw’u Rwanda bakina na Tuniziya U-23:
Umuzamu: Olivier Kwizera
Abigarira: Michel Rusheshangoga, Celestin Ndayishimiye, Faustin Usengimana, Salomon Nirisarike
Hagati: Yannick Mukunzi, Jean Baptista Mugiraneza, Haruna Niyonzima
Abasatiraga:Jacques Tuyisenge, Isaie Songa, Ernest Sugira
Abasimbuye: Iranzi Jean Claude (Isaie Songa), Abdul Rwatubyaye (Celestin Ndayishimiye) na Djihad Bizimana (Yannick Mukunzi).
UM– USEKE.RW
4 Comments
Harya Amavubi amaze imyaka ingahe ???
Ubuse azahora mwaya ngo ariga ,akuye isomo ,basifuye nabi …,ibi bikwiye umwanzuro uhamye.
Ariko aya amavubi azatsinda ryari koko ??? Turambiwe amakuru yo gutsindwa za buri mukino. Uwo mutoza kuva yaza yamariye iki amavubi? Bilan yiwe ihagaze gute?? Gutsindwa no muri amical buri gihe ngo baritegura CHAN, ubwo se bazarenga phase ya mbere buriya? ibibazo ni byinshi yewe no kwita equipe izina ya insect which is invertebrate cg spineless wasanga nayo ari ikindi kibazo. Abanyarwanda twese twabitekerezaho nkuko hari byinshi byahinduwe amazina mu Rwanda rushya.
aba bazahora biga mbona byarabananiye
Amavubi means uburyo bworoshye bwo kurya amafr nta kindi.
Comments are closed.