Tags : Belgium

Update/RwandaDay: Mushikiwabo ati “Mu mateka yacu tugeze ahantu heza hadasanzwe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo wahaye ikaze Abanyarwanda n’inshuti zabo bari muri Rwanda Day i Ghent mu Bubiligi muri ‘Rwanda Day’, Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena yagaragaje intambwe u Rwanda rumaze gutera idasanzwe itarigeze iterwa mu bihe byatambutse. Aha i Ghent mu Bubiligi hateraniye Abanyarwanda baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku migabane itandukanye byumwihariko i […]Irambuye

Huye: Laboratoire y’ubwubatsi ya mbere mu Rwanda yatashywe muri IPRC

Mu gihe wasangaga abakenera ibikoresho by’ubwubatsi bisaba ko bajya kubishakira i Kigali, mu ishuri ry’ubumenyingiro ryo mu Majyepfo, IPRC South riri mu karere ka Huye, hatashywe inzu y’ubushakashatsi mu bwubatsi (laboratoire). Nteziryayo Jean De Dieu umwarimu mu ishuri ry’ubumenyingiro mu Majyepfo, avuga ko kuba bataragiraga Laboratoire, imyigishirize yabo yagoranaga ndetse no kubona aho bakura ibikoresho […]Irambuye

Belgium: Abapolisi 3 batewe icyuma barakomereka mu gikorwa cy’iterabwoba

Babiri muri abo bapolisi batewe icyuma mu gikorwa kiswe icy’iterabwoba nk’uko byemejwe n’abashinjacyaha mu Bubiligi. Umupolisi umwe yatewe icyuma mu ijosi, undi agiterwa mu nda, mu gihe umupolisi wa gatatu yari aje gutabara aho habeyere ibyo, mu karere ka Schaerbeek yakomerekejwe ku zuru. Uwakoze ibyo yarashwe mu kaguru, ajyanwa kwa muganga n’imbangukiragutabara. Abayobozi batangaje amazina […]Irambuye

Umuti urambye ku mpunzi z’Abarundi ni ugutaha iwabo – Reynders

*Umubano w’u Burundi n’u Bubiligi ngo ntukwiye gushingira ku mateka y’ubukoloni gusa, *U Bubiligi buzakora ibishoboka byose kugira ngo ibikorwa byo gufasha mu nkambi bigende neza, *UHCR mu Rwanda imaze kubona miliyoni 19,5$ mu gihe hakenewe miliyoni 105,5$ azafasha impunzi 160 000. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Bubiligi, Didier Reynders wari mu Rwanda kuva ku gatatu […]Irambuye

Brussels: Abantu 34 bapfuye, benshi barakomereka mu gitero cy’ubwiyahuzi

Update: Amakuru mashya aravuga ko ibisasu byaturikiye ku kibuga cy’indege Zaventem n’icyaturikiye kuri Metro Maelbeek byahitanye abantu 31, bikomeretsa 187. *Amakuru yatangajwe n’umuvugizi w’abashinzwe ubutabizi (pompiers) M. Meys, yavuze ko ibisasu bibiri byaturikiye mu kirongozi cy’ikibuga cy’indege Zaventem byahitanye abantu 11, naho abandi 10 bishwe n’igisasu cyaturikiye kuri Metro ya Maelbeek hafi y’Icyicaro cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, ahumvikanye […]Irambuye

Min. Mushikiwabo yavuze impamvu 3 zituma Akarere k’Ibiyaga bigari kadatekana

*Amateka, Umukoloni udashaka guhara inyungu ze na Polikizi zihariye z’ibihugu *FDLR ni ikibazo gishingiye ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, *Umukoloni aracyashaka gusigasira inyungu yaje ashaka muri ibi bihugu bya Africa. Mu kiganiro nyungaranabitekerezo kuri Politiki y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Minisitiri Louise Mushikiwabo yagiranye n’Abasenateri, yasesenguye intambara z’urudaca zaranze Akarere k’Ibiyaga Bigari mu myaka 22 […]Irambuye

Ntitwahagaritse inkunga ku Barundi, twahagaritse kuyiha Leta – Ambasaderi w’Ububiligi

Mu kiganiro kihariye, Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda yabwiye Umuseke ko igihugu cye kitahagaritse inkunga cyageneraga u Burundi ahubwo cyahisemo kujya kiyigereza ‘direct’ ku barundi cyane cyane impunzi, biciye mu miryango itandukanye itegamiye kuri Leta. Ambasaderi Arnout Pauwels yaganiriye na Elia Byukusenge umunyamakuru w’Umuseke Iburasirazuba.   Umuseke: Igihugu cyawe cyahagaritse inkunga cyahaga leta y’u Burundi gihitamo […]Irambuye

Burundi: Abahanganye bashyize intwaro hasi bibuka Louis Rwagasore

Abayobozi bakuru n’abaturage b’u Burundi ndetse n’impande zombi zishyamiranye kuri uyu wa kabiri bashyize hamwe umutima bibuka Umuganwa (Igikomangoma) Louis Rwagasore waharaniye ubwigenge bw’iki gihugu akaza kwicwa arashwe, n’uyu munsi urupfu rwe ruracyagibwaho impaka. Umuganwa Louis Rwagasore nk’uko Abarundi bamwita, yibutswe ku nshuro ya 54, ibirori byabereye kuri Kiliziya nini yitwa Cathedrale Régina Mundi mu […]Irambuye

en_USEnglish
en_USEnglish