Tags : Amb Gatete Claver

Imyenda y’u Rwanda igeze kuri 45% bya GDP, Min. Gatete

*IMF yagaragaje ko imyenda u Rwanda rufite iri kwiyongera cyane, *IMF iti “turakomeza gucungira hafi” *U Rwanda ruti “Nta mpungenge” Nyuma y’icyumweru itsinda ry’Ikigega mpuzamahanga cy’ubukungu “International Monetary Fund/IMF” riri mu Rwanda kugenzura uko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe, raporo yaryo yagaragaje ko buhagaze neza, ndetse inatanga inama z’ibikwiye kwitonderwa. Iyi Raporo yagaragaje ko imyenda y’u […]Irambuye

Li Yong uyobora iterambere ry’inganda muri UN yakiriwe na P.Kagame

Li Yong umuyobozi mukuru wa United Nations Industrial Development Organization (UNIDO) yabonanye na Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, uyu mushinwa yemereye Kagame ko bafite ingamba nshya zigamije guteza imbere inganda cyane cyane muri Africa. Li Yong wahoze ari Visi Minisitiri w’imari w’Ubushinwa ubu uyobora iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere ry’inganda, […]Irambuye

Umweenda wa ‘mutuel de sante’ Leta ifitiye ibitaro uzishyurwa bitarenze

Mu muhango wo kugeza umushinga w’ingengo y’imari ivuguruye ya 2015/16, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Gatete Claver yizeje abadepite ko bitarenze ukwezi kwa Werurwe, Leta izaba yamaze kwishyura ibirarane by’umwenda wa mituelle de santé ifitiye ibitaro hirya no hino mu gihugu. Abadepite babajije Minisitiri Gatete imiterere y’iki kibazo n’aho kigeze gikemuka mu buryo bwa burundu, dore […]Irambuye

Tariki ya 1/5/2016 Kigali Convention Center na Hoteli yayo bizatangira

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Gatete Claver yabwiye abadepite ko imirimo y’ibanze ku nyubako ya Kigali Convention Center na Hotel yayo igeze kure, Leta ikaba yaramaze kwishyura asaga miliyari 26 z’amafaranga y’u Rwanda, ngo bigenze neza tariki 1 Gicurasi 2016, iyi nyubako izaba yatangiye gukorerwamo. Kigali Convention Center na Hotel yayo ni inyubako yagenewe kuzajya iberamo […]Irambuye

Ingurube n’andi matungo magufi bizunganira GIRINKA Munyarwanda – Murekezi

Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagejeje ku Nteko Nshingamategeko imitwe yombi, yavuze ko nubwo gahunda ya Girinka Munyarwanda yagize uruhare mu guteza imbere Abanyarwanda no kuzamura imibereho ya benshi, ngo Leta yasanze amatungo magufi by’umwihariko ingurube n’inkoko byakunganira iyi gahunda mu gukomeza iterambere. Murekezi yabwiye Abadepite n’Abasenateri, nk’uko abisabwa n’ingingo ya 134 y’Itegeko nshinga, […]Irambuye

Kwitaba PAC batuzuye byatumye RSSB yangirwa kwisobanura

Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Kamena, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwishingizi n’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB), abayobozi bacyo ntibabashije kwisobanura ku byo bavuzweho na Raporo y’Umugenzuzi w’Imari kuko uretse gukerereza Abadepite ba Komisiyo ishinzwe gukurikirana imari ya Leta (PAC), Umuyobozi wa RSSB, yitabye atari kumwe n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi, bityo babasubizayo. Umwe mu bakozi ba RSSB yabwiye […]Irambuye

Buri mukozi agiye kujya akatwa 0.3% agenerwe ababyeyi mu kiruhuko

Kimihurura – Kuri uyu wa 23 Werurwe 2015 ku biro bya Minisitiri w’Intebe, mu kiganiro n’itangazamakuru kigamije kugaragaza ishusho y’imishinga y’amategeko ateganywa kuvugururwa no guhindurwa nk’uko byemejwe n’inama y’abaminisitiri iheruka guterana, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi; Claver Gatete yagaragaje ko nibyemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko buri mukozi wemewe azajya akatwa ku mushahara we 0.3% y’ubwishingizi azafasha ababyeyi bahawe […]Irambuye

en_USEnglish