Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko bifuza gushyiraho isiganwa ry’amagare ryitiriwe Lambert Byemayire, wari Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’amagare mu Rwanda (FERWACY), uherutse kwitaba Imana mu buryo butunguranye. Iki gitekerezo cyagarutsweho mu nama njyanama y’Akarere ka Huye yateranye tariki 30 Ukuboza 2016. Byavuzwe ko Byemayire yari yarashyizeho ihuriro ry’abanyeHuye basiganwa ku magare, anatangiza isiganwa ngarukamwaka, ryo […]Irambuye
Tags : Amagare
Tour du Rwanda 2016 irakomeje. Agace ka mbere gasize Umunyarwanda, Areruya Joseph ari imbere ku rutonde rusange. Uyu musore w’imyaka 20, abona bagenzi be bamufashije ashobora kwegukana iri siganwa ry’icyumweru. Kuri uyu wa mbere tariki 14 Ugushyingo 2016, hakinwe umunsi wa kabiri, w’isiganwa rizenguruka u Rwanda ku igare, Tour du Rwanda 2016. Abasiganwa bahagurutse Centre […]Irambuye
Mu Kigo mpuzamahanga giteza imbere umukino w’Amagare muri Afurika (ARCC) giherereye i Musanze, harimo gutegurirwa ikipe nyafurika y’abagore mu mukino w’amagare irimo n’Abanyarwandakazi babiri. Iyi kipe nyafurika y’abagore bakina umukino w’amagare igizwe n’abagore 13 bategurirwa kuzakina amarushanwa y’Isi ategurwa n’Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku Isi ‘UCI’, barimo Abanyarwandakazi Magnifique Manizabayo na Jeanne d’Arc Girubuntu; Abanya- Erythrée […]Irambuye
Nyuma yo kuyisinyira amasezerano y’umwaka umwe, Nsengimana Jean Bosco yamaze gutoranywa mu bakinnyi 6 bazahagararira ikipe y’abigize umwuga, BikeAid yo mu Budage, mu irushanwa ry’amagare rya mbere muri Afurika “La Tropical Amissa Bongo” ryo muri Gabon rizaba hagati y’itariki 18-24 Mutarama 2016. Tariki ya 9 Mutarama 2016, nibwo Nsengimana Jean Bosco azerekeza mu Budage, aho […]Irambuye
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare, Aimable Bayingana yatangaje amatariki Tour du Rwanda y’uyu mwaka izaberaho, ndetse ko izagera no mu Karere ka Rusizi ubundi kadakunze kugerwamo n’ibikorwa byinshi by’imikino. Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY) rivuga ko muri rusange umwaka ushize wa 2015 wagenze neza ku ikipe y’igihugu Team Rwanda, dore ko […]Irambuye
Amarushanwa y’abakinnyi b’imbere mu gihugu bakina umukino wo gusiganwa ku magare ‘Rwanda Cycling Cup 2015’ arakomeza mu mpera z’iki cyumweru hakinwa uduce tubiri twa Nyagatare –Rwamagana na Rwamagana-Huye. Aya marushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) azaba kuwa gatandatu no ku cyumweru. Kuri iyi nshuro, abakinnyi bagiye gusiganwa mu nzira zizakoreshwa […]Irambuye
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yitwaye neza mu mikino nyafurika “All African Games” yabereye Congo-Brazzaville igiye gushimirwa nyuma yo kwegukana imidali ibiri, irimo umwe wa zahabu wegukannye na Kapiteni Hadi Janvier. Ikipe igizwe n’abakinnyi na Hadi Janvier, Ndayisenga Valens, Nsengimana Bosco na Aleluya Joseph, yegukanye umudari wa Bronze izahabwa agahimbaza musyi ka Miliyoni imwe y’amafaranga y’u […]Irambuye