Areruya Joseph arasaba bagenzi be kumushyigikira agatwara Tour du Rwanda
Tour du Rwanda 2016 irakomeje. Agace ka mbere gasize Umunyarwanda, Areruya Joseph ari imbere ku rutonde rusange. Uyu musore w’imyaka 20, abona bagenzi be bamufashije ashobora kwegukana iri siganwa ry’icyumweru.
Kuri uyu wa mbere tariki 14 Ugushyingo 2016, hakinwe umunsi wa kabiri, w’isiganwa rizenguruka u Rwanda ku igare, Tour du Rwanda 2016. Abasiganwa bahagurutse Centre Kicukiro, basoreza mu mujyi wa Kibungo, mu karere Ngoma ku ntera ya 96,4km.
Mu bakinnyi 73 batangiye isiganwa, 67 ni bo bashoboye gusoza. Muri aba ntiharimo umunya-America Rugg Timothy wo muri Lowestrates.com yo muri Canada, wegukanye umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda, basiganwa n’igihe umwe ku giti cye, ‘Individual Time Trial. Uyu mugabo w’imyaka 30, yahise asezererwa muri Tour du Rwanda 2016.
Umunyarwanda Areruya Joseph wa Les Amis Sportifs ni we uyoboye abandi ku rutonde rusange, amaze gukoresha 02h 16min 38’’.
Nyuma yo kuba uwa kabiri muri Tour du Rwanda y’umwaka ushize, uyu musore w’imyaka 20 gusa, afite intego yo gutwara Tour du Rwanda uyu mwaka nk’uko yabitangarije Umuseke
Areruya Joseph yagize ati: “Ntibishobotse ko negukana iyi ‘etape’. Kuko nari muri batatu ba mbere, nahagurutse mfite ikizere ko nintanatwara etape, nguma hafi ku rutonde rusange. Twarenze i Rwamagana mbona abo duhanganye ku rutonde rusange basa n’abasigaye, nongera imbaraga cyane, byatumye nongera ibihe hagati yanjye nabo.”
Yavuze ko yishimiye cyane kwambara uyu mwenda w’Umuhondo, kuko ngo ni amateka kuri we.
Ati “Haracyari kare, sinakwemeza 100% ko nzatwara Tour du Rwanda uyu mwaka. Mpanganye n’abakinnyi bakomeye, bava mu makipe akomeye ku rwego rw’Isi. Icyo nsaba bagenzi banjye, ni ugukomeza kunshyigikira, kuko uyu mwaka nitwaye neza mu masiganwa atandukanye nitabiriye, mfite n’ikizere ko na Tour du Rwanda nayitwara imana imfashije.”
Nyuma yo kwitwara neza k’uyu musore uvuka kuri Gahemba Jean Marie Vianney na we wasiganwaga ku magare, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY, Bayingana Aimable, yabwiye abanyamakuru ko umunsi w’ejo yiteze ihangana rikomeye ku basiganwa, kuko ari inzira ziganjemo imisozi, umwihariko wa Tour du Rwanda 2016.
Iminsi ibiri ya Tour du Rwanda yari uduce tutarimo imisozi, ejo kuwa kabiri tariki 15 Ugushyingo 2016, abasiganwa barahaguruka kuri Kigali Convention Centre ku Kimihurura, bajya mu mujyi wa Karongi. Umuhanda wiganjemo imisozi izagora abasiganwa. Ni ku ntera ya 124,7km.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
abanyarwanda turabashyigikiye
kandi abanyarwanda ntabwo bakwanga kumufasha
kandi aracyari muto kuko jye nabihamya ndamuzi neza kubwibyo imbaraga ndumva atazibura , kandi tuzakomeza kubafatira iryi buryo no kubafana
Comments are closed.