Umwana w’Ingagi yiswe bwa mbere na Jeannette Kagame nawe agiye kwitwa izina
Mu bana b’ingagi 18 bazitwa amazina kuri uyu wa kabiri tariki 01 Nyakanga, harimo n’umwana w’ingagi yitwa Byishimo yiswe mu myaka 10 ishize ubwo hatangiraga umuhango wo kwita izina, by’umwihariko ikaba ngo yariswe n’umufasha w’umukuru w’Igihugu Jeannette KAGAME.
Iyi ngagi Byishimo ivuka ari impanga hamwe n’indi ngagi yitwa Impano, uretse kuba ifite ako gashya kuko nyuma y’imyaka icumi yiswe nayo yunguye umuryango w’ingagi, Byishimo inafite uwo mwihariko wo kuba yariswe n’umuntu ukomeye mu gihugu.
Turaza kubagezaho amakuru arambuye ku mibereho y’iyi ngagi, umwana yabyaye bivugwa ko ubu yamaze kuzuza amezi 12.
Kuri uyu wa kabiri haraba ibirori bikomeye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi hatangiye ibikorwa byo kwita amazina abana b’ingagi, no kwishimira ibyagezweho muri rusange, ukazitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abayobozi n’abahanzi bakomeye mu Rwanda.
ububiko.umusekehost.com