Umuhango wo Kwita Izina ubera mu kigo cy’umuco kiri munsi y’umusozi wa Sabyinyo, Abanyakinigi nk’uko bisanzwe ababa babukereye kuva mu gitondo cya kare baba bari ku mihanda bareba abashyitsi baza muri uyu muhango, ariko no kuwitabira bawitabira ku bwinshi.
Umwe mu misozi miremire y’u Rwanda uzwi nk’Ikirunga cya Sabyinyo. Munsi y’iki kirunga niho uyu muhango wabereye
Abatuye mu Kinigi bavuga ko amashuri, amavuriro n’imihanda myiza babonye byinshi babikesha iterambere ry’ubukerarugendo mu Rwanda, ubu ngo babashije kumva akamaro k’Ingagi n’uyu muhango wo kwita izina.
Aha ni mu gitondo mu masaha ya saa mbiri abaturage ba hano bari kwerekeza ahabera umuhango wo Kwita Izina
Bategereje ko uyu muhango utangira
Ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yahageraga yakiriwe n’abayobozi ba RDB n’uhagarariye Ingabo. Aha arakirwa na Amb Valentine Rugwabiza umuyobozi mukuru wa RDB
Yakirwa na Maj Gen Mushyo Kamanzi
Umufasha wa Minisitiri w’Intebe (i buryo), Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi na Valentine Rugwabiza, umuyobozi wa RDB, hatangizwa umuhango wo kwita izina ku nshuro ya cumi ku mugaragaro.
Ambasaderi Valentine Rugwabiza aganira na Ministre w’Intebe kuri uyu muhango
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba (i bumoso), Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, Minisitiri w’umutungo kamere n’ibidukikije Stanislas Kamanzi na Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitari Protais nabo bari bitabiriye uyu muhango.
Umuyobozi wungirije wa RDB, wahoze anayiyobora Claire Akamanzi.
Minisitiri w’Impunzi no guhangana n’ibiza Seraphine Mukantabana na Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Dr Agnes Karibata muri uyu muhango
Abaturage bitabiriye uyu muhango ari benshi.
Amb. Valentine Rugwabiza, Umuyobozi mukuru wa RDB aha ikaze abitabiriye uyu muhango.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Sudani y’Epfo Nhial Benjamin Marial Barnaba Bil yita ingagi.
Ambasaderi ucyuye igihe wa USA mu Rwanda nawe ari mu bahaye amazina abana b’ingagi 18 biswe none
Umunyarwenya Diogene Ntarindwa bita Atome, n’umuhanzi Kidumu basusurutsa abantu
Umuhanzi w’Umurundi Kidumu aririmbira abari muri uyu muhango
Umuhamirizo unogeye ijisho w’Intore
Byari byiza cyane kureba izi ntore zibyina
Abakobwa bicaye mu rugo rwa kinyarwanda rwateguwe muri uyu muhango
Inzu ya Kinyarwanda yamurikiwe abashyitsi, aha bari barimo imbere batambagizwa iyo nzu, ari naho bambariye mbere yo kwita amazina.
Aba ni abashyitsi bakuru baturutse mu bihugu bitandukanye bavuye mu nzu ya Kinyarwanda, ari nabo bise amazina ingagi.
Abantu bagera kuri 300 baturutse mu mahanga bazanye amatsiko yo gukurikirana umuhango nk’uyu
Ministre w’Intebe ahabwa umwanya ngo atange izina ku mwana w’Ingagi
Imbyino z’imishayayo z’abanyarwanda zagaragajwe muri uyu muhango
Maj Gen Mushyo Kamanzi yise ingagi “Ndegera”
Abanyamakuru batari bacye baje gukurikirana uyu muhango
Abaturutse mu bihugu bitandukanye bahawe amahirwe yo kwita ingagi
Abana n’abakuru bose baba bitabiriye uyu muhango
Hari kandi “Compagnie musicale” yaje gususurutsa abari hano
Ku nshuro ya 10, iki gikorwa cyari kigamije “Kurengera – Guha imbaraga no koongeera” umubare w’ingagi n’ibizikikije
Umuhanzi Jay Polly ukunzwe cyane nawe yahawe umwanya
Aba ni abafana b’uyu muhanzi ukora injyana ya Rap
Ba Ministre Mukantabana na Karibata batangajwe n’uburyo uyu muhanzi akunzwe cyane n’uburyo aririmba
Claire Akamanzi umuyobozi muri RDB muri uyu muhango
Aha byaberaga hari hateguye ku buryo bwihariye kandi bunogeye ijisho
Ikirere cyiza cyo munsi y’ikirunga cya Sabyinyo cyatumye uyu muhango ugenda uko wateganyijwe
Kidumu wifuzaga kwita umwana w’ingagi izina rye “Kibido” mu ijwi rigororotse atarama
Atome agira ibyo abwira Kidumu
Uyu mugabo yise umwana w’Ingagi “Inkindi”
Yitwa Omar Samra, aturutse mu Misiri asanzwe akora iby’ubukerarugendo
Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda, Leoni Margarita Cuelenaere nawe yise umwana w’Ingagi “Ubukwe”.
Bakurikiranye cyane uyu muhango
Buri wese afite amatsiko yo kumva ayo mazina
Kubera ubwinshi bw’abahari, aba basore bo buriye ibiti ngo bakurikirane neza nta wubakingiriza
Kuko ari mugufi yagiye hejuru ngo adacikanwa
Abaturage bacyereye ibi birori
Abantu baba bambitswe imyambaro ituma basa n’ingagi nibo bifashishwa mu kwita amazina
Sofia Nzayisenga uririmba injyana Gakondo araririmba muri uyu munsi
Abana b’ingagi bahawe amazina ni abavutse mu gihe cy’umwaka gishize
Abasore b’itsinda Mashirika bakora ‘acrobatie’ nabo basusurukije abantu cyane
Umuyobozi mukuru wa Rwandair John Mirenge wise umwana w’ingagi “Kwigira”
Uyu yavuze ko ababazwa no kuba iwbao muri Nigeria ingagi zahabaga abaturage baraziriye zigashira, agashimishwa n’uburyo mu Rwanda zihabwa agaciro nk’aka
Nizeyimana Fidel, umwe mu babungabunga umutekano w’ingagi nawe yise yise ingagi “Ibendera” yo mu muryango witwa Hirwa
Amb Yamina Karitanyi, Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB yakira impano iturutse mu Bushinwa
MInistre w’Intebe yashimiye ingabo ku mutekano usesuye zitanga n’abaturage ku ruhare rwabo
Abaturage ngo batagize uruhare mu kubungabunga umutekano no kurengera ibidukikije ibi ngo ntibyagenda neza
Photos/Venuste Kamanzi/UM– USEKE
Venuste KAMANZI
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Amafoto ni sans faute. Narimvuye kuyindi website, mbega itandukaniro. Murabambere bravoooo
Wow, it seems to have been wonderful
Komeza imihigo Rwanda yacu…Uyu muhango ni mwiza cyane kuko aho ndi Canada umaze kumenyakana nk’umwihariko w’u Rwanda. Mukomeze munoze uko ukorwa
Umuseke ndabakunda cyane! Amafoto yanyu atuma mera nkaho nari mpibereye. u re more professional than anyone in Rwanda……. Imana ibahe gukomeza gutera imbere
Nigeria, ngo pe Ingagi barazimaze bazirya mbega mbega !!!!
nanjye ingagi nyise KIDUMU KIBIDO KIBUGANIZO (KIKIKI)
uyu minister wa South Sudan yitwa Benjamin Barnaba ayo mazina sinzi aho mwayakuye ariko mwakoze ku nkuru mwanditse muba mwagerageje pe.
Comments are closed.