Ngoma – Nyuma y’uko umurenge wa Kazo ufashe ikemezo cyo kubaka ibiraro rusange bigera kuri 41 bigashyirwamo amatungo yararanaga n’abaturage bo mu ngo 504, ubu abaturage baratanga ubuhamya ko batakirwara amavunja nk’uko byahoze ndetse ngo amatungo yabo afite umutekano uhagije birenze uko babitekerezaga mbere. Ubu ihene zibarirwaga mu 1 820 zararanaga n’abaturage mu murenge wose […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuwa mbere tariki 11, mu mudugudu wa Cyamutumba, akagari ka Mukuge mu murenge wa Ngera, Nyaruguru, abantu bitwaje intwaro gakondo bakomerekeje abaturage basahura n’ibikoresho bya bamwe. Bane muri aba bakomerekejwe bikabije bari mu bitaro bya Kabutare mu karere ka Huye. MUKANKUSI Valentine, NSENGIYUMVA Emmanuel na bagenzi babo, ubwo […]Irambuye
Umuyobozi w’Umudugudu wa Gashinge mu kagari ka Kamutora mu murenge wa Rushaki yishwe n’abantu bataramenyekana bakoresheje amabuye n’ibyuma. Umurambo we wabonetse saa kumi n’imwe z’igitondo uyu munsi hafi y’iwe. Yitwa Leandre Mugarukire, umurambo we basanze wakomerekejwe n’amabuye ku mutwe wanajombaguwe ibyuma nk’uko Umuyobozi w’Umurenge wa Rushaki yabibwiye Umuseke. Asaba Gahima Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa […]Irambuye
Abanyamuryango ba FPR-Inkotonyi mu mirenge 14 igize Akarere ka Ngoma uyu munsi batoye abakandida 4 bazabahagararira mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, ateganyijwe kuzaba muri Nzeri 2018. Abatowe basabwe ko nibatorwa bazibuka guteza imbere umugi wa Kibungo w’aka karere. Abakandida 20 barimo abagore 10 n’abagabo 10, babanje guhabwa iminota 3 kuri buri muntu […]Irambuye
Ntarama – Nyirasafari Olive umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi atuye mu murenge wa Ntarama, mu karere ka Bugesera yari amaze igihe kinini aba mu nzu y’igisate ariko ubu arashima abamutuje aheza ngo iyo umuyaga wazaga yararaga ahagaze kuko yabaga abona amabati na yo agiye kuguruka. Uyu mugore yubakiwe muri 2009 n’ubundi n’abaterankunga ariko inzu ayijyamo […]Irambuye
Kuri uyu wa 07 Kamena ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kuzirikana ubusugire bw’umuryango, Umuyobozi w’Urwego rw’imiyoborere Prof Shyaka Anastase yabwiye abaturage ko umuryango ariwo shingiro ry’imiyoborere myiza, abasaba kuwusigasira. Abaturage basabwe kurushaho kwirinda amakimbirane mu muryango bakarangwa n’umuco wo kwirinda ibibi biteranya abashakanye nk’ibiyobyabwenge n’ibindi byateza amaimbirane hagati y’abashakanye. Umuyobozi w’Urwego rw’imiyoborere Prof Shyaka Anastase wari uri […]Irambuye
Bamwe mu babyeyi bakora ubukorikori bwo kuboha uduseke n’ibindi bikoresho bo mu kagari ka Rusagara, umurenge wa Mbazi akarere ka Huye, bavuga ko uyu murimo ukomeje kubafasha mu mibireho y’ingo zabo ku buryo batagihora bategereje imibereho ku bagabo babo. Aba babyeyi bibumbiye muri koperative ABATORE, ejo basuwe n’umuryango MUBYEYI MWIZA ukorera mu Rwanda no mu […]Irambuye
Ejo ku wa Kane mu murenge wa Cyumba, mu karere ka Gicumbi hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 11 Frw. Bamwe mu binjiza ibi biyobyabwenge bakunze kwita ‘abarembetsi’ bavuga ko babitumwa na bamwe bayobozi bo mu nzego z’ibanze. Aba barembetsi bavuga ko impamvu ibiyobyabwenge bidacika muri kariya gace ari uko hari bamwe mu bayobozi bo […]Irambuye
Musanze- Mu kiganiro yahaye abarimu n’abanyeshuri b’Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Ruhengeri (INES-Ruhengeri), umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi Mafeza Faustin yabasabye gutangira kwandika kuri Jenoside kandi ngo CNLG yiteguye kubafasha ku mbogamizi zose bagira. Kuri uyu wa kane, umushakashatsi Mafeza Faustin yahaye ikiganiro abarimu n’abanyeshuri b’Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Ruhengeri (INES-Ruhengeri) ku mateka yaranze u Rwanda […]Irambuye
Akarere ka Kamonyi karatangaza ko imiryango irenga ibihumbi bibiri iherutse kuvanwa mu byayo n’ibiza byatewe n’imvura yari imaze iminsi igwa.Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice avuga ko ubu imiryango irenga 1000 ifite aho yegeka umusaya. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba w’ejo, Kayitesi Alice umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yavuze ko ibiza byo mu mezi ashize byahitanye […]Irambuye