Digiqole ad

Prof. Shyaka ati “Umuryango ni wo shingiro ry'imiyoborere myiza"

 Prof. Shyaka ati “Umuryango ni wo shingiro ry'imiyoborere myiza"

Kuri uyu wa 07 Kamena ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kuzirikana ubusugire bw’umuryango, Umuyobozi w’Urwego rw’imiyoborere Prof Shyaka Anastase yabwiye abaturage ko umuryango ariwo shingiro ry’imiyoborere myiza, abasaba kuwusigasira.

Musenyeri Nzakamwita Servilien, umushumba wa Diyosezi Gatorika ya Byumba, Prof Shyaka Anastase uyobora RGB n'abandi bitabiriye ibi biganiro.
Musenyeri Nzakamwita Servilien, umushumba wa Diyosezi Gatorika ya Byumba, Prof Shyaka Anastase uyobora RGB n’abandi bitabiriye ibi biganiro.

Abaturage basabwe kurushaho kwirinda amakimbirane mu muryango bakarangwa n’umuco wo kwirinda ibibi biteranya abashakanye nk’ibiyobyabwenge n’ibindi byateza amaimbirane hagati y’abashakanye.
Umuyobozi w’Urwego rw’imiyoborere Prof Shyaka Anastase wari uri muri ibi biganiro yabwiye abaturage ko umuryango muzima utagomba kurangwa n’intonganya.
Abasaba kwirinda ibiyobyabwenge bikunze guteza amakimbirane mu miryango ,cyane cyane abatuye mu mirenge ituriye umupaka wa Gatuna ivugwamo Kanyanga n’ibindi bisindisha.
Prof Shyaka ati “Kugira ngo imiyoborere imere neza ishingira ku miryango, Abanyarwanda bari mu miryango barasabwa kugira uruhare mu bibakorerwa, kuko iyo ufite imibereho myiza, n’imiyoborere myiza itera imbere.”
Musenyeri Nzakamwita Servilien, umushumba wa Diyosezi Gatorika ya Byumba uri mubahaye ibiganiro abaturage, yavuze ko muri iki gihe abantu benshi bari gukurikira ikibi aho gukurikira ikiza.
Yagize ati “Turi ku rugamba rwo kurwanya ikibi kandi tugomba kurutsinda, ikiza kukigeraho birasaba imbaraga kuko ikibi gisa naho kirimo akunyu cyangwa agasukari.”
Ni igikorwa cyaranzwe no gushyingira imiryango igera kuri 75 yabanaga bitemewe n’amategeko, aho benshi muribo bashimangiraga ko mbere yo guhabwa ubukangurambaga babanaga mu makimbirane, kandi akenshi biturutse ku biyobyabwenge cyane cyane Kanyanga.
Nyangabo Onesphole umuturage wasezeranye byemewe n’amategeko, avuga kuva mu mwaka wa 2000 yabanaga n’umugore ariko amakimbirane ntiyaburaga mu rugo rwe akenshi ngo biturutse ku businzi.
Gusa, nyuma yo kwigishwa ubu yemeje ko bagiye kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, nta mirwano izongera kurangwa aho batuye mu murenge wa Rushaki.
Abaturage bitabiriye ibiganiro byo gutangiza iki cyumweru.
Abaturage bitabiriye ibiganiro byo gutangiza iki cyumweru.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

en_USEnglish