Digiqole ad

Gicumbi: Ibiyobyabwenge bya miliyoni 11 Frw!…Ngo hari ababitumwa n'abayobozi

 Gicumbi: Ibiyobyabwenge bya miliyoni 11 Frw!…Ngo hari ababitumwa n'abayobozi

Ejo ku wa Kane mu murenge wa Cyumba, mu karere ka Gicumbi hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 11 Frw. Bamwe mu binjiza ibi biyobyabwenge bakunze kwita ‘abarembetsi’ bavuga ko babitumwa na bamwe bayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Umuyobozi w'agateganyo Kamiri Athanase avuga ko bagiye guhagurukira bariya bayobozi
Umuyobozi w’agateganyo Kamiri Athanase avuga ko bagiye guhagurukira bariya bayobozi

Aba barembetsi bavuga ko impamvu ibiyobyabwenge bidacika muri kariya gace ari uko hari bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze babyihishe inyuma by’umwihariko abashinzwe umutekano.
Mizero Patrick umwe mu barembetsi bafashwe, avuga ko bamwe mu bashinzwe gukumira ibiyobyabwenge ari bo babishoyemo imari kuko ari bo babituma.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi w’agateganyo Kamiri Athanase avuga ko ubuyobozi bw’akarere bugiye guhagurukira aba bayobozi bakomeje koreka umuryango nyarwanda bawuzanira ibiyobyabwenge.
Ati “Dufite amalisiti, ababicuruza turabazi, abo dufata babitwara bavuga ababatuma, abo babigemurira, abo bakomeye na bo tugiye kubahagurukira bivuga ngo bararye bari menge.”
Abayobozi b’imidugudu bavuze ko bajya baterwa ubwoba na bamwe mu bihishe inyuma iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge.
Kamiri Athanase yibukije aba bayobozi ko bafite ubudahangarwa bityo ko ntawe ukwiye kubakoreramo kandi ko ubuyobozi bw’akarere buzababa hafi.
Umuyobozi wa Police mu karere ka Gicumbi, Gaston Karagire yibukije ingaruka z’ibiyobyabwenge, abwira bariya babifatanywe ko abo bizahama bazahanwa bihanukiriwe.
Avuga ko ibiyobyabwenge ari bimwe mu bikomeje gutiza umurindi bimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda nk’amakimbirane yo mu miryango, urugomo, gusambanya abana no gufata ku ngufu abagore.
Ibiyobyabwenge byafashwe byiganjemo Kanyanga, chief Waragi, Zebra, Gitoko, n’udupfunyika tw’urumogi, bifite agaciro ka (11 390 090 Frw) byangijwe imbere y’abaturage,  ari na ho hatangiwe ubutumwa bwo kwitandukanya no gukoresha ikiyobyabwenge.
Bamwe mu bafashwe bavuze ko babitumwa na bamwe mu bayobozi b'ibanze
Bamwe mu bafashwe bavuze ko babitumwa na bamwe mu bayobozi b’ibanze

Hangijwe ibifite agaciro ka Miliyoni 11 Frw
Hangijwe ibifite agaciro ka Miliyoni 11 Frw

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/ GICUMBI

0 Comment

  • N’ubundi iyo za Byumba bakomeje kuba ibyigomeke kuva kera na Habyarimana baramunanije, mubakande ubugabo bizatuma bahindura ijambo ryitwa imyumvire nk’uko Minister Kaboneka arikoresha.

  • Igiteke@mengi wibuka ko kariya karere gakora ku mupaka kandi udafite imbibi ziri natural nka mazi?ubu se hano iwacu I nyagatare ko twinkwera akantu gaturutse hakurya mu bavandimwe dore ko twabayeyo igihe ko ntacyo kadutwaye cg ngo natwe twiyicire umutekano?gusa bazashyireho ingamba muri utwo turere tw’iwanyu dushonje na byeri ni kahagere kuko nta mbaraga mufite zo kunywa agasembuye

Comments are closed.

en_USEnglish