Digiqole ad

RGB irashima abaturage Rubavu ibyo bagezeho

Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imiyoborere ubwo yari i Rubavu kuri uyu wa 31 Mutarama, yavuze ko ashimishijwe n’ibyo abatuye aka karere bagezeho mu kwiyubaka ahamya ko byose byaturutse ku miyoborere myiza nabo ubwabo bagizemo uruhare rukomeye.

Prof Shyaka aganira n'abaturage
Prof Shyaka aganira n’abaturage

Hari mu bikorwa byahariwe by’ukwezi kwahariwe Imiyoborere myiza mu karere ka Rubavu nyuma y’uko uyu muyobozi ageze no mu karere ka Musanze muri iyi gahunda kuwa 30 Mutarama uyu mwaka.

I Rubavu, Prof Shyaka yasuye abaturage mu mirenge ya Nyundo, Kanama na Nyakiriba aho yagiye yerekwa ibikorwa by’iterambere bagezeho mu mibereho yabo.

Prof Shyaka yibukije abaturage ko ibyo bagezeho babigezeho kuko bayobowe neza, bityo ko bakwiye gukomeza kuba aribo bafata iya mbere mu gukomeza no gukorana neza n’inzego zibayoboye iwabo.

Uyu muyobozi wa RGB yabwiye abaturage ko uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza bita cyane ku ngingo eshatu arizo kuganira n’abaturage bakamenya ibibazo bafite hagamijwe gushaka ibisubizo, kuganira ku bikwiye gukorwa ngo iterambere rigere kuri benshi binyuze mu bikorwa, ndetse no kureba no kwishimira ibyagezweho ngo babifateho urugero rwiza.

Mu biganiro Prof Shyaka yagiranye n’abaturage bamugejejeho muri rusange ibibazo bagiranye na bamwe mu bayobozi b’ibanze, ibibazo bishingiye ku masambu ndetse n’ibibazo by’imanza zitarangira.

Abaturage bagejeje kuri  Prof Shyaka bimwe mu bibazo bireba imiyoborere
Abaturage bagejeje kuri Prof Shyaka bimwe mu bibazo bireba imiyoborere

Uyu muyobozi akaba yasabye abayobozi gushaka uko bacyemura ibyo bibazo, ariko kandi ashishikariza abaturage kujya bafatanya n’abayobozi gushakira umuti ibibazo bimwe na bimwe biba bishoboka ko bafatanyije bakwikemurira.

Mu kiganiro bagiranye, abaturage bo mu mirenge ya Kanama na Nyakiriba bamwe bavuze ko bashimira President Kagame wabagejejeho amashanyarazi ndetse akanabaha inka muri gahunda ya ‘Gira Inka”

Sheikh Bahame Hassan uyobora akarere ka Rubavu, we akaba yashimiye abaturage ubufatanye bagaragaje mu gukemura ikibazo cy’umutekano mu minsi yashize. Sheikh Bahame akaba yavuze ko Akarere kazakomeza kugerageza kubagezaho ibikorwa by’iterambere nk’aho bagiye kubaka isoko rya kijyambere rya Bazirete, ndetse n’ikigo cy’Ubuzima gishya cya Nyakariba.

Patrick MAISHA
UM– USEKE.COM/RUBAVU

en_USEnglish