Kigali: Inkoko n’inyanya byabagejeje mu Rukiko rw’Ikirenga
Ku munsi w’ejo tariki ya 8 Gashyantare 2013, Urukiko rw’Ikirenga rwakatiye Paul Bucyana, igihano cyo gufungwa amezi atanu rumuziza gukoresha amagambo y’iterabwoba yabwiye umuturanyi we Yankurije Saidat.
Paul Bucyana ni umworozi w’Inkoko ukorera uwo mwuga mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, naho Umuturanyi we Saidat Yankurije ni umuhinzi w’inyanya nk’uko New times yabitangaje.
Bijya gukomera kugera n’aho bigera mu Rukiko rw’Ikirenga inkoko za Bucyana zagiye kona inyanya za Yankurije aramwiyama, ndetse biba ngombwa ko hiyambazwa inzego z’ibanze z’aho batuye, niko gutegeka Bucyana guha umuturanyi we amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Rwfs) nk’ihazabu.
Ngo ntibyarangiriye aho kuko Bucyana yageze aho ajya gutera ubwoba Yankurije ndetse ngo ashaka no kumutema nuko nawe ntiyabyihererana ahita agana iy’urukiko.
Urubanza rwabaye urubanza, ndetse bigera mu Rukiko Rukuru aho yakatiwe gufungwa imyaka 10, azira ko yaba yarashatse kwica uyu mugore baturanye.
Bucyana yahise ajuririra uru rubanza mu Rukiko rw’Ikirenga; aho Umucamanza akaba na Visi Perezida w’urwo rukiko Kayitesi Sylvie Zainabu, yategetse ko uyu mugabo wari wakatiwe imyaka icumi agabanyirizwa igihano kugera ku mezi atanu kuko nta kimenyetso na kimwe cyagagajwe cy’uko yashakaga kwica Yankurije.
Nubwo yahanaguweho icyaha cy’uko yashatse kwivugana Yankurije, Paul Bucyana yahamijwe ko yamubwiye amagambo amutera ubwoba.
INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM
0 Comment
Jye ndumva urukiko rw’ ikirenga rwarakoresheje sentiments. Nonese niba ahamwa n’iterabwoba kuki atahamwa no gushaka kwica? kuko niba ikibazo ari ibimenyetso, n’ayo magambo ntabwo yafashwe mu majyi. Ahubwo kwica nibyo byakamuhamye kuko ubwo byitwa kwica nuko yari yitwaje ikintu kica.
Jye ndumva urukiko rw’ ikirenga rwarakoresheje sentiments. Nonese niba ahamwa n’iterabwoba kuki atahamwa no gushaka kwica? kuko niba ikibazo ari ibimenyetso, n’ayo magambo ntabwo yafashwe mu majyi. Ahubwo kwica nibyo byakamuhamye kuko ubwo byitwa kwica nuko yari yitwaje ikintu kica ajya kuri uwo muturanyi we.
Ngo duharanire kubana amahoro n’abantu bose.
mana we abanyarwanda muli fatigue murashobora kwicana mupfuye inkoko n’urunyanya biteye agahinda biranashekeje ali jye aho guhangana nkahasiga n’ubuzima ndi uwo mugore nagurisha nkajya ahandi ni nyagasambu rirarema ko mwatangiye kuregana no kwicana muzicana kwica babigize umwuga mada caho utahasiga ubuzima.
Ndumiwe koko,urunyanya n’inkoko bivemo gushaka kwicana?Ni ikibazo bavandimwe,gerageza mwunvikane,Bucyana,asabe imbabazi afunge inkoko ze kuko zariye urunyanya atahinze kumbure ariho uwo mudame akura minerval y’abana,naho abakubwira kwimuka sibyo guma iwawe.
Ariko mwagiye mwigishwa niminsi umuntu arakubwira ngo yakwica nawe ngo ntacyo yamutwara? uwo mutazi n’umwicanyi ahubwo uwo mudamu narye ari menge, cg yimuke nibura umujinya uwo mugabo ubanze urangire.
burya ngo utazi umuntu yiyambika uruhu.
Ndumiwe peeeeeeee! ngurwo urunyanya, ngiyo inkoko, nguwo umugore, ngibyo ibitutsi,nguwo nyirinkoko, ngabo abacamanza, ngabo abashinjacyaha, ngabo abanditsi, ngiyo police mubugenzacyaha, ngabo abashinjacyaha,imiryango y’urega n’uregwa,ba nyirasenge, ba nyirarume,babyara babo n,abishywa babo,inshuti, abavandimwe… namwe rero n’inkuru mukandika, abasomyi sinakubwira,comments amagana… kukabazo toto nkana! ibi nzabamenya ibyabyo pe.
Iyewe weeeeeeeeeeeeeeeeeeeee! nari nibagiwe mo n’amagi mwokabyara mwe ese ma ububwo n’ubutabera.
None se iyi foto yafashwe mu gihe ibyo byabaga cyangwa ni montage ?
Comments are closed.