Digiqole ad

Bamaze imyaka10 bibera mu ishyamba ryo munsi y’ahahoze Agakinjiro

Abaturage begereye ishyamba riri munsi y’isoko rya Kora ahahoze Agakinjiro mu karere ka Nyarugenge, bavuga ko nta muntu wanika umwenda ngo awuve iruhande cg ngo asige inkono hanze kuko akenshi asanga bamwibye.

Bibera munsi y'ibitare biri mu gashyamba gahari
Bibera munsi y’ibitare biri mu gashyamba gahari/photo Orinfor

Abashinjwa ubu bujura ni urubyiruko ruba muri iryo shyamba ruvuga ko ibyo bikorwa n’abavuye ahandi bagahungira muri iryo shyamba, kuko bo ngo bahamenyereye kandi babanye neza n’abaturage kuko hari ababatuma kubafasha imirimo inyuranye.

Ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kora avuga ko izo nsoresore zituye muri iryo shyamba zirimo n’abahungabanya umutekano bafashe ingamba zo kuhakora irondo buri gihe.

Umurenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, mu kagari ka Kora umudugudu wa Kora hari ishyamba riri munsi y’isoko ry’ahahoze Agakinjiro. Iri shyamba ribamo abasore bahataha biriwe mu bikorwa byiganjemo ubukarani no kwikorera imizigo nk’uko rubyivugira ariko rukongeraho ku ubu buzima baburimo kubera kubura uko bagira.

Hitimana Emmanuel atuye muri iri shyamba kuva mu myaka hafi 10 ishize nkuko abyemeza, niwe usa n’aho ayobora bagenzi be. Nta nzu ziba aha hantu n’ubwo tuvuga ko bahatuye, gusa bahafite imyobo munsi y’imigunguzi igiye iba kuri iyo manga y’umusozi iri shyamba ririho.

Uburiri bwabo ni amakarito n’udufuka benshi bita utudeyi ahasigaye bakipfuka umutwe ngo imibu itabarya. Aha niho batekera, bakanaharira. Guteka kwabo ni ugucanisha amacupa yavuyemo amazi cg ibindi bintu bikoze muri plastique cyangwa imifuka.

Gukaraba ngo babikora gake cyane mu mugezi wa Mpazi ugabanya Gitega na Kimisagara.

Uru rubyiruko ariko nirwo ahanini usanga rushinjwa ibikorwa byo kwiba, urugomo, kunywa no gucuruza urumogi nubwo bo ubwabo babihakana.

Iri shyamba ariko kandi hari abemeza ko ari indiri y’ibintu by’ibyibano bivuye i Nyarugenge ruguru mu mujyi wa Kigali.
Ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kora iri shyamba ririmo, Aimable Ngabonziza yemeza ko bajya bakora umukwabu wo kubafata bagashyikirizwa polisi, ariko ngo ntibahashira.

Aha hantu, aba basore batangiye kuhaza bahashakisha ibyuma byo kugurisha, kuko byari bihari byinshi bituma bamwe bahaguma.

Orinfor

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nyagasani se, umunsi haguye imvura kiriya gitare ntikizamuhirimaho? Iyo se imvura yarimbanyije bugama he?

  • Barara mu mwobo mu mujyi wa Kigali !! Ese ubwo bwana mayor azi ko hari abantu bahaba ? Mu mwaka utaha azahige kubashyira mu buzima nk’ubw’abandi banyarda.

  • ese konabonye baca nyakatsi ubwo imyobo niyo yemewe????

  • yoooooooooooooooooooooooo birababaje arko rwose babubakire inzu yokubamo kuko nabo bavutsenkabandi bana nange nabatera inkungA MBonye aho nyinyuza

  • Igihugu kocyiba gifite inzu nyinshi zitabamo abantu buriya bagiyebafata abantu nkabariya bakabaha ahobaba ndetse bakabigisha n’imyuga ahokubakoramo umukwabu wokubafunga imana ibafashe.

Comments are closed.

en_USEnglish