Kagame ari mu ruzinduko rw'akazi i Brazaville
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Congo Brazzaville. Uru ruzinduko yatangiye kuri uyu wa 16 ruzarangira kuri uyu wa 17 Gashyantare 2013.
Akigera muri iki gihugu yakiriwe n’Umukuru wa Repubulika Iharanira Rubanda ya Congo Denis Sassou N’guesso mu Mujyi witwa Oyo uherereye mu Majyaruguru n’Umurwa Mukuru w’Iki gihugu ariwo Brazzaville.
Biteganyijwe ko Paul Kagame amara iminsi ibiri muri uyu Mujyi (Oyo) aho agirana ibiganiro na mugenzi we Sassou N’guesso nawe uherutse gusura u Rwanda.
Umubano w’u Rwanda na Congo Brazaville watangiye gushimanirwa mu myaka ishinze, ushingiye ku bukungu n’ubutwererane mu bikorwa bitandukanye.
Ibi bishimangirwa n’ingendo za Rwandair zihuza Kigali na Brazaville ziba kabiri mu cyumweru aho Abanyarwanda n’Abakongomani bahahirana.
Uretse abaturage bahahirana buri cyumweru, abakuru b’ibihugu nabo baragenderana, dore ko Perezida Kagame agiye muri Congo Bravaville hashize iminsi 82, Denis Sassou N’guesso avuye mu Rwanda.
Ubwo aheruka mu Rwanda ubushize, Perezida wa Congo Brazaville yaganiriye na mugenzi we w’u Rwanda ibijyanye no gushimangira umubano w’ibihugu byombi, banavuze n’uburyo umutekano warushaho gushimangirwa mu Karere cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umukuru w’igihugu cya Congo Brazaville gifite umurwa mukuru (Brazaville) uturanye n’uwa Congo Kinshasa dore ko harimo ibirometero 12 gusa, yatangaje ko asanga inzira y’ibiganiro ariyo yonyine rukumbi yakemura ikibazo cy’abaturanyi be b’i Kinshasa kurusha uko bashakira umuti mu ntambara.
Icyo gihe Denis Sassou-N’guesso yanatangaje ko ashima umuhate w’u Rwanda mu gushaka amahoro mu karere by’umwihariko ku kibazo kimaze iminsi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uru ni uruzinduko rwa gatatu Perezida Kagame agiriye muri Repubulika Iharanira Rubanda ya Congo kuko yigeze kubagenderera mu mwaka wa 2004 no mu mwaka w’2010 ku itariki ya 14 Ugushyingo.
Inkuru byerekeranye
President Sassou-N’guesso yari yagarutse mu Rwanda nanone
Perezida wa Congo-Brazzaville Bwana SASSOU NGUESSO yasuye u Rwanda
President Sassou N’Guesso yashimiye uko yakiriwe mu Rwanda
UBWANDITSI
UM– USEKE.COM
0 Comment
What’s going on between these 2 presidents? looks like love is in the air, eh! Kabila, better watches out, sooner or later he’ll be finding himself flanked on both sides of la RDC.
kuzenguruka.com
”brazzaville iri kuri 12km ya kinshasa……..”
adios kabila.
Uraho Nyiraburyo,sinaringuherutse,naho ubundi mwana Kabila nareke ba daddy afatanye na bagenzi be bavugute umuti,amahoro aboneke abaturage twishakire imibereho!
Amahoro arambye oyeeeee!!!!
Hai ikintu kijya kintangaza, kucyi abanyarwanda dukunze gushaka buri gihe kwin jira mu kibazo cya RDC? Igihe cyose hari ikibzo kivuzwe kwa KABILA, usanga abanyarwanda benshi bafiter icyo kiubvuga! Ese ibyo muri Congo Kinshasa bihuriye he n’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Congo Brazaville? Ese niba bifite aho bihuriye, kucyi byo bitavugwaho ku buryo bweruye?!
mbega byiza, amahoro agambe mubiyaga bigari
President Sassou yali inshuti ikomeye ya wa muperesida barasiye mundege kuburyo YEMENYEKO YAPFUYE AKALIRA !!!!!
Ariko ubundi congo kinshasa yo yaretse kigira indakoreka ikareba ko urwanda rutavugurura umubano! njye mbabazwa nabaturage babairenganiramo.
Perezida wacu rwose ndabona ibintu byo kugenda hejuru mu modoka atari utuntu twe!!
Comments are closed.