Munyamasoko Gato Corneil wagizwe umuvugizi mushya w’Ishyirahamwe ry’amatorero y’Abatisita mu Rwanda(AEBR), akimara guhabwa ubwo bubasha yavuze ko intumbero afite mu myaka itanu yahawe ari ukuyobora iri torero, gushishikariza abo ayobora gukora igenamigambi rishingiye ku bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza yabo n’ibindi. Munyamasoko yavuze ko azibanda ku nyigisho zikangurira abo ayobora gukura amaboko mu mifuka bagakora, […]Irambuye
Umunyamakuru Kwesi Atta w’igitangazamakuru VibeGhana yanditse ku Rwanda, asobanura uburyo ruri kugenda ruba ikitegererezo kuri Africa no ku gihugu cye cya Ghana. Iyi ni inkuru ye: Ndibuka ko hari igihe byari bigoye kubona ikintu kiza uvuga giturutse ku Rwanda, mperutse kuganira n’umunyaghanakazi ukorera ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku majyambere UNDP muri Lusaka, Zambia, dore ibyo […]Irambuye
Kigali ku wa 18 Nyakanga 2013,Minisitiri w’Uburezi, Bwana Vincent Biruta yabitangarije itsinda ry’abanyeshuri 10 n’abarimu 2 bakomoka mu mujyi wa Dusseldorf mu gihugu cy’Ubudage, bari mu rugendoshuri mu Rwanda. Iri tsinda riyobowe na Pasitori, Jorg Jettembeck Kuhlmann, ukorana hafi EAR, Diocese ya Shyogwe Minisitiri Biruta yababwiye kuri gahunda y’uburezi mu Rwanda. Yabasobanuriye ko leta y’u […]Irambuye
Nyuma y’impanuka ikomeye yabereye mu Karere ka Kirehe igahitana abantu bagera ku batandatu, Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yabanje gutanga ubutumwa bwo kwihanganisha ababuriye ababo muri iyi mpanuka, ariko ku mugoroba wo kuri uyu wa kane yigereye mu bitaro bya Kibungo kwihanganisha abayirokotse. Mu butumwa twabonye binyuze ku rubuga rwa Twitter rwa Minisitiri w’intebe yagize ati […]Irambuye
Ubwo abanyeshuri barenga 400 barangije ikiciro cya kabiri cya kaminuza muri ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi(ICK) bashyikirizwaga impamyabumenyi zabo kuri uyu wa kane tariki 18 Nyakanga, Padiri Kagabo Visenti umuyobozi w’iri shuli yavuze ko icyo bagamije atari umubare mwinshi w’abanyeshuli baharangiriza, ahubwo ko bifuza gusohora abantu bafite ubumenyi kandi biteguye gushyira mu bikorwa ubwo bumenyi. Kagabo yavuze ko […]Irambuye
Kuwa 17 Nyakanga Minisitiri ushinzwe kwita ku mpunzi no gukumira ibiza (MIDMAR) Seraphine Mukantabana yagiriye urugendo mu gihugu cya Uganda mu nkambi ya Nakivale agamije gusobanura ibijyanye n’ikurwaho ry’icyemezo cy’ubuhunzi cyakuweho tariki 30 Kamena kigatangira kubahirizwa tariki ya 1 Nyakanga 2013. Urwego rushinzwe gutangaza amakuru muri Minisiteri yo kwita ku mpunzi ndetse no gukumira Ibiza […]Irambuye
Ubwo Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yagaragarizaga inteko ishingamategeko y’u Rwanda gahunda, imigabo n’imigambi bya guverinoma mu kurwanya ubukene, yatangaje ko mu kwezi gutaha kwa munani kuzasiga ibyiciro by’ubudehe byavuguruwe kugira ngo bijyane n’igihe, gusa ngo nta kidasanzwe bizazana uretse ko abaturage bakwiye gushyira imbara mu gukora no kwihesha agaciro. Nyuma yo kuvuga ko […]Irambuye
Mu irimbi rishaje rya Kimironko hazwi cyane ku izina ry’Iwabo wa Twese haravugwa ubujura ku mva zubakishije ibikoresho by’igiciro. Abaturiye iri rimbi bemeza ko hari abajura koko barybasira ariko ko ntawe barafata ngo bamushyikirize inzego z’umutekano. Umwe mubabajwe n’ubu bujura ni Mme Mujawayezu, yabwiye Umuseke ko yasanze imva y’umwe mu be barayivanyeho umusaraba n’ifoto. Ati […]Irambuye
Inkongi y’umuriro yibasiye igikoni cya Cantine&Restaurant iri muri Gereza nkuru ya Kigali izwi ku izina rya “1930” kuri uyu wa 17 Nyakanga ahagana saa sita z’amanywa. Igikoni cya Cantine iri muri iyi Gereza hafi y’umuryango munini uyisohokamo nicyo cyafashwe mbere n’iyi nkongi yahise icogozwa n’abagororwa. Kugeza ubu amakuru aravuga ko uyu muriro waturutse mu gikoni […]Irambuye
Guhera tariki ya ya 15 Nyakanga 2013, Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza ifunze abantu batanu bakurikiranyweho gukora no gucuruza kanyanga ndetse n’urumogi. Kubafata byaturutse ku makuru Polisi yahawe n’abaturage mu mikoranire isanzwe iri hagati y’impande zombi, binyuze mu buryo bumaze kumenyerwa bwa community policing. Abafashwe ni Ntibitegera Assuman w’imyaka 30 y’amavuko wafatanywe litiro 40 […]Irambuye