Digiqole ad

Abahawe impamyabumenyi muri ICK basabwe gushyira mu bikorwa ibyo bize

Ubwo abanyeshuri barenga 400 barangije ikiciro cya kabiri cya kaminuza muri ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi(ICK) bashyikirizwaga impamyabumenyi zabo kuri uyu wa kane tariki 18 Nyakanga, Padiri Kagabo Visenti umuyobozi w’iri shuli yavuze ko icyo bagamije atari umubare mwinshi w’abanyeshuli baharangiriza, ahubwo ko bifuza gusohora abantu bafite ubumenyi kandi biteguye gushyira mu bikorwa ubwo bumenyi.

Bmwe mu banyeshuli barangije muri ICK
Bmwe mu banyeshuli barangije muri ICK

Kagabo yavuze ko bibashimisha kumva ko  abagenda barangiza muri iri shuli bafite akazi ndetse ko hari n’abatangiye kugaha abandi.

Ku bwe akavuga ko byabera n’abandi barimo barangiza urugero rwiza biteguye guhatana n’abandi baturuka mu zindi kaminuza n’amashuli makuru ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Biradushimishije kubona turangije ikivi twatangiye, ibi byishimo tubisangiye n’abanyeshuli barangije uyu munsi”

Kabera akomeza avuga ko uyu ari umusaruro w’impinduka zabaye mu burezi aho umunyeshuri asigaye agira uruhare mu myigireye rungana n’urwa mwalimu we kuruta uko byari mbere aho wasangaga umunyeshuri arindira ko mwalimu aza kumusukamo amasomo.

Irihose Aimable urangije mu ishami ry’icungamutungo (A0 Management), by’umwihariko kandi ufite ubumuga yatewe n’impanuka, yavuze ko  bimushimishije kuba arangije icyiciro cya kabiri cy’amashuli makuru.

Yavuze ko akiri muto yajyaga atekereza kuzambara ikanzu bikamubera inzozi, ariko ngo noneho kuva ahoavunikiye uruti rw’umugongo yumvaga yihebye abona ko inzozi ze zitakibaye impamo ariko ngo kuba abigezeho ngo yizeye ko n’ibindi byose yifuza azabigeraho.

Yagize ati “Ndashimira mama wanjye wanyitayeho mu gihe nahuraga n’ikibazo cy’imvune, si we wenyine nshimira n’ishuli rikuru rya Kabgayi ku nkunga bampaye kugira ngo ndangize”

Uwari uhagarariye Minisiteri y’uburezi Dr Baguma Abdalllah, yavuze ko ubumenyi aba banyeshuli bahawe bugomba kuba imbuto  y’amahoro Abanyarwanda basoroma, anabasaba kwamamaza ayo mahoro aho bazaba bari hise kugira ngo babere urumuri aka karere.

Ishuli rikuru rya Kabgayi ryatangiye mu mwaka wa 2003, rifite amashami ane, ishami y’itangazamakuru n’itumanaho, imbonezamubano, icungamutungo n’iterambere.

Ni inshuro ya gatatu ishuli rikuru Gatolika rya Kabgayi ritanga  imbamyabumenyi, aho muri ibyo byiciro byose hamaze gusohokamo abanyeshuri basaga ibihumbi bibiri.

IRIHOSE Aimable, umwe mubarangije amasomo muri ICK wanafashe ijambo agashimira ubuyobozi bw'ikigo n'umubyeyiwe
IRIHOSE Aimable, umwe mubarangije amasomo muri ICK wanafashe ijambo agashimira ubuyobozi bw’ikigo n’umubyeyiwe

MUHIZI Elisée
UM– USEKE.RW

en_USEnglish