Digiqole ad

MINEDUC yashyizeho gahunda yo gusuzuma ubushobozi bw’abarimu

Kigali ku wa 18 Nyakanga 2013,Minisitiri w’Uburezi, Bwana Vincent Biruta yabitangarije  itsinda ry’abanyeshuri 10 n’abarimu 2 bakomoka mu mujyi wa Dusseldorf mu gihugu cy’Ubudage, bari mu rugendoshuri mu Rwanda.

Dr Vincent BIRUTA Minisitiri w'uburezi
Dr Vincent BIRUTA Minisitiri w’uburezi

Iri tsinda riyobowe na Pasitori, Jorg Jettembeck Kuhlmann, ukorana hafi EAR, Diocese ya Shyogwe

Minisitiri Biruta yababwiye kuri gahunda y’uburezi mu Rwanda. Yabasobanuriye ko leta y’u Rwanda ifite gahunda y’Uburezi kuri bose, Uburezi bukaba bugabanyije mu byiciro bikurikira :

Amashuri abanza, ay’uburezi bwibanze bw’imyaka 9 (9YBE) ndetse n’ubw’imyaka 12 (12YBE), ayigisha imyuga, ndetse na za Kaminuza.

Yababwiye ko kuva muri Nzeri 2013 Leta iteganya gutangirana na Kaminuza imwe izahuza izindi zose za Leta zo mu gihugu.

Yababwiye ko Mu Rwanda uburezi bufite agaciro kanini kuko nk’ubu bwagenewe 15% y’ingengo y’imari muri uyu mwaka kugirango abana b’u Rwanda bahabwe ubumenyi bukwiye.

Abo banyeshuri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo. Umwe muri bo yabajije igikorwa kugira ngo Minisiteri y’Uburezi ibe yakwizera ko ubumenyi bwigishwa mu mashuri yo mu Rwanda bufite ireme.

Minisiteri Biruta yagize ati: “Minisiteri yashyizeho gahunda y’isuzuma, ikaba inakurikiranira hafi ubushobozi bw’abarimu.

Mu Rwanda hatangijwe gahunda y’uburezi izageraho ifasha abana kwiga amashuri yisumbuye nta kiguzi batanze cy’uburezi.

Minisiteri y’uburezi ivuga ariko ko umubyeyi agomba kugira uruhare mu myigire y’umwana we, yaba mu kumukurikirana ndetse no kugira ijanisha batanga ry’amafaranga bitewe n’ibyiciro by’Ubudehe bazashyirwamo.

Ibi byiciro by’ubudehe bikaba bizasubirwamo bitarenze ukwezi kwa munani nk’uko byagarutsweho na Ministre w’Intebe mu cyumweru gishize.

Bamwe mu banyeshuri bari basuye MINEDUC
Bamwe mu banyeshuri bari basuye MINEDUC

PRO/MINEDUC

Yasubiwemo na Eric Birori
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Sha uburezi bwo mu Rwanda burakemangwa kabisa, ntakintu kibabaje nko kubona umuntu amaze imyaka itabarika mumashuri agacyura igipapuro kitagira ubumenyi.

    Birababaje kubona hari umubare utabarika wabarangije Kaminuza bibitseho University Diplomas (Document) ariko ntakintu bashobora guhindura muri Society, ibaze kuba umuntu yararangije Kaminuza atazi no kuvuga igifaransa cyangwa icyongereza kandi yaranyuze imbere yaba Doctors na Professors batandukanye.

    Ubutaha tuzabona nabatazi kwandika nintoki bakoresha computers gusa.

    • Uburezi ntago bupimirwa mukumenya icyongerza cg igifransa,ibyo ni ubukoroni.

  • ibi muge mubibeshya abo banyamahanga, ntawe utazi ko uburezi murwanda mwabutobatobye.

  • njye ndisabira ministre rwose ibyo gusuzuma abarimu byo ntibiguhagayikishe kuko burya mwarimu akazi akora ko ubwako karamutegeka kandi ntushobora narimwe kuba uri mwarimu ngo uzarote kutigisha umunyeshuri byanyabyo. ahubwo mwebwe ikibazo mufite nikimwe kuba abarimu bagihebwa amafaranga adafite icyo amaze. nabarundi baturushe guhebwa neza kweli kandi ngo urwanda rukize kurusha abarundi. mbega ubu ikibura kumwarimu wo murwanda ni motivation gusa. njyewe uzabaze ubwire abo wahaye ayo matsinda yo gususuzuma abarimu urwego rwamashuri bafite naho bize kuko no mubayobozi twamaze kumenya ko harimo abantu batize bya nyabyo bagiye bakiba za degree haze bakaza mukabaha akazi. ubundi mutwereke na competence bafite. kuko babaye barashizweho nkuko abadepite bashirwa munteko aho njyewe sinatora nagato; ndakurahiye rwose. murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish