Digiqole ad

Nyanza : Hafashwe abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge by’urumogi na kanyanga

Guhera tariki ya ya 15 Nyakanga 2013, Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza ifunze abantu batanu bakurikiranyweho gukora  no gucuruza kanyanga ndetse n’urumogi.

Abo ni abafatanywe za Kanyanga, barimo abazikora n'abazicuruza
Abo ni abafatanywe za Kanyanga, barimo abazikora n’abazicuruza

Kubafata byaturutse ku makuru Polisi yahawe n’abaturage mu mikoranire isanzwe iri hagati y’impande zombi, binyuze mu buryo bumaze kumenyerwa bwa community policing.

Abafashwe ni Ntibitegera Assuman w’imyaka 30 y’amavuko wafatanywe litiro 40 za kanyanga n’ibikoresho  yakoreshaga mu kuyiteka. Arabyemera akaba anavuga ko bimufata amasaha atanu mu kuyiteka  kugira ngo abone iyo kanyanga.

Muhayimana Anathalie na Mukanyangezi  Jeanne  w’imyaka 53 y’amavuko bafatanywe litiro eshatu umwe umwe za kanyanga bazicuruza.

Abandi ni Mukanyandwi Germaine w’imyaka 35 y’amavuko na Ayinkamiye Therese  w’imyaka 23 y’amavuko nabo bafatanywe kanyanga barimo kuyicuruza.

Aba bose bafashwe bakomoka mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Busasamana.

Hanafashwe kandi abasore babiri banywa urumogi aribo Mushimiyimana Noel w’imyaka 33 na Nkurikiyimana Xavier w’imyaka 28 y’amavuko, bakaba  barafatanywe udupaki tw’urumogi 21 barimo kurunywa.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza Superintendent (SP) Jules Rutayisire yavuze ko kuba icyo gikorwa cyo gushakisha abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge cyarabereye gusa mu Murenge wa Busasamana.

Abaturage b’uwo Murenge ubwabo nibo bahaye amakuru Polisi y’abo baturage  babicuruza ndetse banabinywa kandi anabashimira ubwo bufatanye.

Ariko ngo no mu yindi mirenge ibikorwa nk’ibyo byo kubuza amahwemo abakora bakananywa kanyanga n’urumogi bizakomeza.

Abo bafashwe banywa urumogi
Abo bafashwe banywa urumogi

RNP

UM– USEKE.RW

en_USEnglish