Digiqole ad

IPRC-South: Basabye Leta kubahiriza ihame remezo rya 5 ikongera ‘bourse’

 IPRC-South: Basabye Leta kubahiriza ihame remezo rya 5 ikongera ‘bourse’

Senateri Sebuhoro yabwiye abanyeshuri ko bazakomeza kubakorera ubuvugizi mu babishinzwe

Mu biganiro Abasenateri bakomeje mu mashuri makuru na Kaminuza basobanura amahame remezo atandatu u Rwanda rugenderaho kandi ari mu Itegeko Nshinga, abanyeshuri bo muri IPRC-South bavuze ko bashingiye ku ihame rya gatanu rijyanye no “kubaka Leta igendeye ku mibereho myiza y’abaturage” basaba ko amafaranga ya Bourse bahabwa yakongerwa kuko basanga ari make bakurikije uko ibiciro bihagaze ku isoko.

Senateri Sebuhoro yabwiye abanyeshuri ko bazakomeza kubakorera ubuvugizi mu babishinzwe
Senateri Sebuhoro yabwiye abanyeshuri ko bazakomeza kubakorera ubuvugizi mu babishinzwe

Amahame remezo atandatu u Rwanda rugendera aba basenateri bari kwigisha ni;

Ihame ryo gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize
Ihame rya Leta igendera ku mategeko,
Ihame rya demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya Politiki binyuranye,
Ihame ry’uburinganire  bw’Abanyarwanda  bose n’ubw’abagore n’abagabo,
Ihame ryo kubaka Leta iharanira  imibereho myiza y’abaturage,
N’ihame ryo gushaka  umuti w’ibibazo binyuze mu nzira z’ibiganiro.

Abanyeshuri ba IPRC bavuze ko mu rwego rwo kubahiriza ihame rya gatanu basanga bourse bahabwa ikwiye kongerwa kuko itajyanye n’uko ibiciro bimeze ku masoko.

Faustin Nkuranga uhagarariye aba banyeshuri avuga ko iyo barebye uko ibiciro bihagaze ku isoko basanga bourse ya 25 000 Frw atakijyanye n’ubuzima bw’umunyeshuri mu byo akenera by’ibanze.

Nkuranga ati “Aya mafaranga yatangiye gutangwa ibiribwa bigihendutse ariko ubu ubura icyo uyaguramo kuko no gufotoza impapuro z’amasomo twiga ntibikivamo rwose, impapuro zirahenze,mbere twafotozaga ku mafaranga 10 none ni 30, icumbi rya make ni ibihumbi 20 hanze ya kaminuza, resitaurant ya make muri kaminuza ni ibihumbi 19 000, ukibaza ngo nk’abahabwa aya mafaranga ko baba bavuye mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe andi bayakurahe?  bakwiye kugira icyo bakora dore ko ari inguzanyo tuzishyura.”

Honorable Senateri Dr Celestin Sebuhoro avuga ko iki kibazo bakizi kandi bagiye gukomeza kugikorera ubuvugizi mu babishinzwe kugira ngo gikemuke.

Sen Sebuhoro ati “sitwe tubishinzwe ariko turagikorera ubuvugizi mu babishinzwe kuko birumvikana ko bihangayikishije ugereranije nuko ibiciro bihagaze.”

Kwigisha amahame remezo y’igihugu mu mashuri makuru ngo bigamije kurushaho kumvisha u Rwanda rw’ejo icyerekezo cy’igihugu n’intego zacyo.

Nkuranga uhagarariye abanyeshuri avuga ko bigoye cyane umunyeshuri ubona bourse iri hasi cyane y'uko ubuzima buhagaze kandi uwo munyeshuri ari uwo mu kiciro cy'abatishoboye mu Ubudehe
Nkuranga uhagarariye abanyeshuri avuga ko bigoye cyane umunyeshuri ubona bourse iri hasi cyane y’uko ubuzima buhagaze kandi uwo munyeshuri ari uwo mu kiciro cy’abatishoboye mu Ubudehe

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Huye

en_USEnglish