Digiqole ad

Nyanza: Abana babiri bapfiriye muri Piscine ya Hotel

 Nyanza: Abana babiri bapfiriye muri Piscine ya Hotel

La Palisse haba piscine ya mbere mu gihugu ku bashaka kumenya umukino wo koga

Abana babiri b’abanyeshuri mu mwaka wa gatatu mu ishuri ryisumbuye rya Tekiniki rya St Peter Gihozo bitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere barohamye muri piscine ya Hotel Dayenu Nyanza.

Aba bana bari baje koga muri iyi piscine ari batanu, bane muri bo bacumbitse mu kigo undi umwe ataba mu kigo.

Abana bapfuye ni  Yves Ngirinshuti w’imyaka 15 na Bryan Rwabukayire w’imyaka 14.

Erasme Ntazinda uyobora Akarere ka Nyanza yabwiye Umuseke ko aba bana batangiye koga bakarohama maze batatu muri bo bakabasha kuvamo bagatabariza bagenzi babo bahezemo, abatabazi bagasanga bamaze gupfa.

Imibiri y’aba bana bapfuye yajyanywe ku bitaro bya Nyanza naho “Manager” w’iyi Hotel na nyirayo bo bakaba bahise batabwa muri yombi nk’uko amakuru atugeraho abyemeza. Naho ushinzwe gukurikirana no gutoza aboga kuri iyi piscine yahise acika.

Elisé MUHIZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ibi se bibaho? ??????? Ni hehe koko haba piscine idafite maître nageur wo gucunga abayirimo??????? Ni akumiro pe!

  • Ni ikibazo gikwiye kwigwaho kuko hari naho abo ba maitre baba ariko ugasanga ari ndangare pe !

  • Yooo pole sana kweli!!! Imana ibakire. Ubuse abo bana babanyeshuri bari bazi koga cg bwaru ubwambere bagiyemo baridumbagura bagirango bari muri douche!!!

  • maître nageur ni lifeguard ubwo wenda?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish