Digiqole ad

Gakenke: Nyuma y’amasaha 29 baheze mu kirombe BAVANYWEMO ari bazima

 Gakenke: Nyuma y’amasaha 29 baheze mu kirombe BAVANYWEMO ari bazima

AMAKURU MASHYA(25/07 – 1PM): Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa kabiri nibwo abagabo babiri bari basigaye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro bavanywemo ari bazima.

Abo bagabo batabawe ni Matabaro Alexis na Daniel Nzeyimana. Abo mu miryango yabo bari bamaze kwiheba ko batagihumeka nyuma y’uko mugenzi wabo umwe ejo nijoro abashije kwivanamo ariko ari indembe akajyanwa mu bitaro bya Shyira.

Umunyamakuru w’Umuseke uri aho iyi mirimo yakorewe aravuga ko habanje gukoreshwa imashini yoherejwe hasi mu kirombe ikahongera umwuka.

Gutabara aba baheze mu kirombe byakozwe n’abaturutse i Ruli bo muri Koperative y’ubucukuzi bw’amabuye yitwa COMIKAGI.

Aba bagabo bombi bavanywemo bamerewe nabi bahita bihutanwa ku bitaro bya Shyira.

 

AMAKURU MASHYA (24/08 – 8.30PM): Umwe mu batatu baheze mu kirombe kuva mu gitondo mu masaha ashyira nijoro yabashije kwivana mu kirombe ariko arembye cyane atabasha kuvuga. Yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima

Ubuyobozi bwavuze ko ibikorwa byo kugerageza kuvana mu kirombe abahezemo bikomeza mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

 

AMAKURU YA MBERE (24/08 – 4PM): Abagabo batatu baheze mu kirombe ubwo bacukuraga amabuye y’agaciro mu murenge wa Rusasa, mu kagari ka Murambi, birakekwa ko guheramo byatewe no kubura umwuka nyuma y’uko bari binjije moteri(gererator) mu mwobo barimo.

Abo bantu bakiri muri icyo kirombe kuva ahagana saa mbili z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere ni; Ntirenganya Zephany, Matabaro Alexis na Nizeyimana Daniel.

Ruhashya Charles, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusasa yabwiye Umuseke ko babimenyeshejwe mu ma saa yine z’igitondo uyu munsi.

Uyu muyobozi avuga ko yabwiwe ko aba bari basanzwe bacukura amabuye hano ariko ngo bageze hasi bakahasanga amazi menshi maze bigira inama yo gukoresha moteri bagashyiramo igihombo kiyazamura.

Uyu ngo wari umunsi wa mbere babigerageje, ngo hazamutse amajerikani agera kuri ane maze birahagarara. Birakekwaho ko babuze umwuka bagahera yo.

Bamwe mu bariyo batifuje gutangazwa babwiye Umuseke ko hashize umwanya bagerageza kuvugana n’abari hasi bikanga, ngo harimo imyotsi myinshi y’iyi moteri bamanuye.

Kugeza ahagana saa kumi z’umugoroba wa none bari bagitegereje ubufasha bwo kuvana aba bagabo mu kirombe. Amahirwe ko baba bagihumeka ni macye.

Mu karere ka Gakenke
Mu karere ka Gakenke
Mu kagari ka Murambi, Umurenge wa Rusasa muri Gakenke
Mu kagari ka Murambi, Umurenge wa Rusasa muri Gakenke

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW 

1 Comment

  • None se bamanuka munsi batiteguye ubufasha bw’abari hejuru? ayo ni amakosa.

Comments are closed.

en_USEnglish