AMAKURU MASHYA(25/07 – 1PM): Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa kabiri nibwo abagabo babiri bari basigaye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro bavanywemo ari bazima. Abo bagabo batabawe ni Matabaro Alexis na Daniel Nzeyimana. Abo mu miryango yabo bari bamaze kwiheba ko batagihumeka nyuma y’uko mugenzi wabo umwe ejo nijoro abashije kwivanamo ariko ari indembe akajyanwa mu […]Irambuye
Nyabihu ifite imirenge 12 n’abaturage 62% bayituye bakaba urubyiruko, abagutuye benshi batunzwe n’ubuhinzi abaturiye Gishwati bakaba aborozi. Ibiyaga gafite ntacyo bibamariye mu by’umusaruro. Umuseke wasuye aka Karere tuganira n’abaturage kubyo bifuza nyuma ya 2017, batubwiye ibintu 10 bifuza cyane. 1.Kongera no kugeza amashanyarazi aho ataragera Mu mirenge ya Rurembo, Jomba na Shyira abenshi baracyakora urugendo […]Irambuye
*Imodoka bamushinja kuriganya ngo yayishyuye arenze n’ayo bari bemeranyijwe, *Ngo ibyo aregwa bikwiye kuregwa umukozi w’ubucamanza…Ngo nta ruswa yafashe Me Nkanika Alimas ukora akazi ko kunganira abantu mu nkiko, ku gicamansi cyo kuri uyu wa 24 Nyakanga yaburanye ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo kubera icyaha cya ruswa n’icy’ubuhemu akurikiranyweho. Yisobanuye avuga ko ibi byaha byose ashinjwa […]Irambuye
Mu kagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango hamaze gusenywa inzu 12 muri 20 zabaruwe zubatswe bitemewe n’amategeko mu nkengero z’umugi wa Ruhango. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko izi nzo zose zubatswe amanywa n’ijoro bashaka guca abayobozi mu rihumye bahugiye mu kwamamaza abakandida Perezida. Ba nyiri inzu zasenywe bo bavuga ko abayobozi b’imidugudu bababwiraga ko bari […]Irambuye
Abana babiri b’abanyeshuri mu mwaka wa gatatu mu ishuri ryisumbuye rya Tekiniki rya St Peter Gihozo bitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere barohamye muri piscine ya Hotel Dayenu Nyanza. Aba bana bari baje koga muri iyi piscine ari batanu, bane muri bo bacumbitse mu kigo undi umwe ataba mu kigo. Abana bapfuye […]Irambuye
MPAYIMANA Philippe wiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu yabwiye abatuye i Muhanga ko nibamutora azatinyura Abanyarwanda kuvuga ibitagenda neza kuko ngo ubusanzwe bakunze kwivugira ibigenda gusa. Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere mu Mudugudu wa Biti, Akagari ka Remera, mu Murenge wa Nyamabuye niho umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yimamarije bwa mbere muri aka […]Irambuye
*Ngo agiye kurwanya Ubushomeri nk’ufata Imbogo amahembe Gicumbi – Philippe Mpayimana kuri iki gicamunsi yari mu mujyi wa Byumba aho yasabye abaturage kuzamutora maze abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge n’imidugudu bakajya batorwa n’abaturage baba babazi neza kandi abakora ibyo batabasabye bakabikuriraho. Mpayimana avuga ko byatuma abayobozi kuri izi nzego z’ibanze bajya bakorana umurava ibyo bashinzwe kuko bazirikana […]Irambuye
*Kuko ngo aho u Rwanda rugeze ruhakesha umutekano n’ubumenyi Abaturage bo mu mirenge ya Muko na Gashaki no mu mujyi wa Musanze ni bamwe mubo twaganiriye muri iki gikorwa cyo kugaragaza icyo abaturage bifuza kuri Perezida uzatorerwa manda y’imyaka irindwi iri imbere. Muri rusange bavuga ko bifuza ko Perezida yakorengera imishahara y’abarimu n’abasirikare kuko ngo […]Irambuye
Nyuma yo kutumvikana no kuvuguruzanya mu myanzuro ifatwa na komite eshatu zayoboraga Rayon sports, abahoze bayobora iyi kipe bazwi ku izina rya IMENA bafashe umwanzuro wo gusesa ubuyobozi bwose bwa Rayon Sports, bashyiraho abantu batatu bazayiyobora mu nzibacyuho y’ukwezi, banategure amatora y’ubuyobozi bushya. Abahoze bayobora Rayon sports bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa Imena bafashe uyu mwanzuro […]Irambuye
Mu mujyi muto wa Rubengera abantu bose barahazi ku Mana y’abagore, n’abandi bantu benshi banyuze cyangwa babaye mu cyahoze ari Kibuye bazi cyane iki giti. Kuri iki cyumweru cyarimbuwe, ngo kibererekere iyubakwa ry’umuhanda Karongi – Rutsiro – Rubavu, abantu batari bacye bari baje kureba uko Imana y’abagore irimburwa. Ni igiti cy’inganzamarumbo cyari ku muhanda, abakuru […]Irambuye