Umuryango mugari w’abanyeshuli biga Farumasi k’ubufatanye na Kaminuza y’u Rwanda uri gutegura inama mpuzamahanga nyafurika mu by’imiti izabera mu Rwanda guhera tariki 9 kugeza 14 Nyakanga 2015 igahuriza hamwe abakora n’abiga uyu mwuga barenga 300. Iyi nama izaba ibaye ku nshuro ya kane iteranyiriza hamwe abanyenshuli biga Farumasi, abakora uwo mwuga ndetse n’abandi bakora mu […]Irambuye
10 Werurwe 2015 – Kuri uyu wa kabiri, ubwo yahererekanyaga ububasha na Dr.Iyamuremye ucyuye igihe mu kuyobora Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe mu muhango wabereye ku cyicaro cya Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Dr.Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko kuba intwari y’igihugu aribyo by’ingenzi cyane kurusha kuba intwari y’umuryango ukomokamo bityo ko nta muntu ukwiye kuvuga […]Irambuye
Kuri uyu wa 01 Gashyantare 2015 umunsi u Rwanda rwizihizaho umunsi wahariwe Intwari urubyiruko rw’abakorerabushake rugamije gukumira ibyaha (RYVCPO) rwasuye ahitwa ku Murindi w’Intwari mu karere ka Gicumbi aho rwaherewe ikiganiro ku mateka, ubutwari n’ubumwe n’ubwiyunge n’umunyamuryango uri mu bakuru muri RPF-Inkotanyi Theogene Karinamaryo. Karinamaryo uri mu banyamuryango ba FP-Inkotanyi wabaye aha ku Murindi avuga […]Irambuye
Mu rwego rw’icyumweru cyahariwe intwari, kuri uyu wa 30 Mutarama 2015 mu murenge wa Byumba abanyeshuri bo muri Institute Polytechnique de Byumba (IPB) n’Ishuri rikuru ry’abaganga rya Byumba baganirijwe ku munsi w’intwari ugiye uzizihizwa ku cyumweru tariki 1 Gashyantare, basobanurirwa itandukaniro ry’intwari zisanzwe n’intwari z’igihugu. Straton Nsanzabaganwa wo mu Nteko y’u Rwanda y’ururimi n’umuco yabwiye […]Irambuye
Kidufi Jean Baptiste ubu atuye mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yajyanywe n’Abafaransa ari umwana muto agarutse mu Rwanda abura ababyeyi be, abura abavandimwe kuko nta n’umwe yibuka neza, ntazi niba barazize Jenoside ntazi niba barapfuye cyangwa bakibaho. Yasigaye wenyine gutyo kugeza ubu. Ibye bitandukanye […]Irambuye
Pacifique Mugunga Jenoside yabaye afite imyaka ine abura mushiki we n’umubyeyi we, yavukiye mu kagali ka Bitare, umurenge wa Ngera, akarere ka Nyaruguru ari naho bari batuye Jenoside itangira gusa bakaza guhungira ahitwa mu Nyakibanda ari kumwe n’umuvandimwe we n’ababyeyi bombi. Mbere gato y’uko Interahamwe zibasanga mu Nyakibanda ngo zitangire kubica, se yavuye aho n’abandi […]Irambuye
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye Nyiransengimana Cristine afite imyaka itanu, avuka kuri ba nyakwigendera Kagabo Patrick na Mukandinda Speciose, yavukiye ahitwaga komine Mwendo (mu Birambo) hari muri Perefegitura ya Kibuye, ubu aba mu mujyi wa Korongi, ntarabona inzu yuzuye yo kubamo, agerageza kwirwanaho ngo abeho. Uyu mukobwa utihanganira ibyamubayeho (rimwe na rimwe mu kiganiro […]Irambuye
Achille Michel Rugema Jenoside yabaye afite imyaka 18, yari afite ababyeyi bombi n’abavandimwe batandatu barimo babiri barererwaga mu rugo iwabo na bane bavukanaga nawe. Bose barabishe asigara wenyine. Nyuma ya Jenoside bigoranye cyane abasha kurenga ahahinda gakomeye, ariga ararangiza, ariyubaka, arashaka, arabyara ubuzima burakomeza…. Iwabo bari batuye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, mu muryango […]Irambuye
Nizeyimana Celestin atuye i Nyarubuye mu karere ka Kirehe i Burasirazuba, yasigaye wenyine mu muryango w’abantu icyenda (9) abana barindwi n’ababyeyi babiri. Yabshije kwihisha mu mwobo w’ibinyogote bimutera amahwa ariko arihangana agumana mo nabyo kugeza Inkotanyi zimugezeho. Jenoside yabaye ari umwana w’umusore w’imyaka 15, yari umwana wa ba nyakwigendera Kayinamura Theresphore na Kasirani Tatiana bari […]Irambuye
Mashyaka Jacques aherutse kuzuza imyaka 23, muri Jenoside yari umwana w’igitambambuga w’imyaka ibiri, akaba bucura mu bana barindwi babyawe na Mbarubukeye Xavier na Mukayuhi Therese wari utuye mu cyahoze ari Komine Birenga (ubu ni mu karere ka Ngoma). Bose barishwe arokoka wenyine kuko yari umwana ukunda kurira bamusiga mu nzu bajya kwihisha batinya ko amarira […]Irambuye