Nk’uko biteganywa n’amategeko, kuri uyu wa kabiri abanyamuryango ba Koperative yo kubitsa no kugurizanya y’abasirikare, abapolisi n’abacunga gereza “Zigama CSS” bahuriye mu nama rusange, bamurikirwa aho Zigama CSS igeze ndetse n’ibyo itegura kuzakora mu mwaka wa 2016-2017. Gusa, ubuyobozi bwanze icyifuzo cyo kongera kugabanya inyungu ku nguzanyo zihabwa abanyamuryango. Mu nama rusange iheruka y’abanyamuryango ba […]Irambuye
*Mu kwezi kw’Ukuboza gusoza umwaka usanga abantu benshi basohoka kugira ngo bishimane n’inshuti n’imiryango, *Ubu gusura Gisenyi byarushijeho kuryoha, jyayo wishimire ko urangije umwaka ugihumeka. Umujyi wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu ni ahantu ha kabiri mu Rwanda hasurwa cyane n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, kubera ubwiza bwawo, kuba uhana imbibe na Congo, ndetse n’ibyiza nyaburanga bishingiye […]Irambuye
Kambale Salita Gentil, rutahizamu wa Etincelles FC niwe abakunzi b’umupira w’amaguru n’abatekinisiye batoye nk’umukinnyi wahize abandi mu kwezi kw’Ugushyingo muri Shampiona y’umupira w’amaguru mu Rwanda iterwa inkunga na AZAM. Kambale wafashije cyane ikipe ye mu Ugushyingo, yatangajwe ndetse anahabwa igihembo n’Umuseke IT Ltd kuri uyu wa gatandatu, mu mukino wahuje Police FC na Etincelles FC […]Irambuye
Mu mu kagari ka Kamuhoza mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, abana babiri bo mu muryango umwe bitabye Imana bazize imyumbati bagaburiwe n’ababyeyi babo, naho batatu nabo bava inda imwe bahise bajyanwa mu kigo Nderabuzima cya Karambo bo bararokoka neza. Aba bana bo mu muryango utuye mu mudugu […]Irambuye
Nyuma yo gusoza Inama y’igihugu y’Umushyikirano ya 14, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bamubajije ku ngingo zinyuranye zireba imibereho y’igihugu n’abanyarwanda, imibanire n’ibindi bihugu ndetse n’ibitekerezo bye ku bibazo mpuzamahanga bigenda bigaragara muri Africa. Muri iki gihe Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu bavuga ko kubona n’ibyibanze nkenerwa mu buzima nk’ibiribwa, ibinyobwa, […]Irambuye
Habyarimana Joseph wo mu Ntara y’Iburengerazuba yaje mu Umushyikirano aturutse mu Karere ka Rusizi mu murenge wa Gikundamvura, Akagari ka Kizura mu mudugudu w’Akamabuye, akaba Perezida wa Koperative y’Abasheshe akanguhe bahabwa inkunga y’ingoboka. Uyu musaza amagambo ye yasekeje abantu bose mu gihugu bari bakurikiye Umushyikirano wa 14 uri kubera muri Kigali Convention Center. Hari mu […]Irambuye
Kuri uyu wa kane ubuyobozi bwa za Gereza mu Rwanda bwarekuye by’agateganyo abagororwa 808 bemerewe kurekurwa by’agateganyo n’Iteka rya Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye “No009/MOJ/AG/2016” ryo kuri uyu wa 14 Ukuboza 2016, n’abandi 62 baherutse guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika. Mu barekuwe, harimo abakobwa n’abagore bahaniwe icyaha cyo gukuramo inda, […]Irambuye
Mu nama y’Umushyikirano iba ku nshuro ya 14, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wafunguye iyi nama yashimye ibimaze kugerwaho mu mutekano n’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, asaba Abanyarwanda gukunda igihugu no gukundana hagati yabo. Perezida Paul Kagame afungura ku mugaragaro Inama y’Umushyikirano ku nshuro ya 14, yabanje guha ikaze buri wese, haba abaturutse mu Rwanda n’abaturutse ahandi […]Irambuye
*Ntabwo umupolisi azongera gufata permis y’umuntu ngo ayigumane Muri iki gitondo Police y’u Rwanda yamuritse ikoranabuhanga rishya mu kunoza servisi z’umutekano mu muhanda. Ubu buryo bushya buzatuma umupolisi atongera kuba ari we wandikira umushoferi wakoze icyaha ahubwo imashini afite niyo izajya ibikora. Commissioner of Police (CP) George Rumanzi ushinzwe ishami ryo mu muhanda yasobanuriye itangazamakuru […]Irambuye
Ubwo yaganirizaga urubyiruko rwagizweho ingaruka n’amateka ashaririye ya Jenoside rugera kuri 754 bari mu Itorere Urunana rw’Urungano mu kigo cya Gisirikare cy’i Gabiro, Minisitiri w’Ingabo General James Kabarebe yabibukije ko gukorera no gukunda igihugu bitareba ubwoko runaka, dore ko ngo no mu bihe bikomeye by’intambara yo mucyahoze ari Zaïre (DR Congo) byabaye ngombwa ko Ingabo […]Irambuye