Aba baraperi bombi ni bamwe mu batangiranye itsinda rya Tuff Gangz bakora injyana ya HipHop mu Rwanda. Nyuma yo kugacishaho baterana amagambo ubwo batandukanaga, bashyize hanze indirimbo banavugamo ko bagiye gusubiza iyi njyana ku rwego yahozeho. Iryo tsinda rikaba rya ririmo abandi nka Green P, Fireman na Jay Polly ariko kugeza ubu abo bose bakaba […]Irambuye
Mavenge Sudi wabicaga bigacika cyane mu mwaka wa 1998 kubera indirimbo nka “Agakoni k’abakobwa”, “Simbi” n’izindi, asanga abanyarwanda bamaze kumva ibijyanye n’umuziki ahubwo habura kumva umuziki nyawo. Avuga ko ku myaka 50 agiye kuzuza mu minsi ya vuba, atifuza kuba yakora umuziki ngo amenyekane nk’abahanzi b’ubu. Ahubwo yifuza kubona umuziki ufite icyo ufashije abanyarwanda bitari […]Irambuye
Kuba hari bamwe mu bahanzi bagiye bagira amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda nyuma bakazimira, Bruce Melodie avuga ko we adashobora kureka impano ye ngo igende ityo kabone niyo haba hari indi mirimo yabonye idafite aho ihuriye n’ubuhanzi. Kuri ubu, Melodie ari mu bahanzi bari imbere mu bakora injyana ya RnB mu Rwanda. Ni n’umwe […]Irambuye
Social Mula ni umuhanzi benshi bibaza igituma adatera imbere kurusha uko yumvikana cyane mu muziki. Gusa ubu ngo acyeka ko agiye kugera aho yahoze yifuza nyuma yo kubona abajyanama bashya bitwa ‘Promo One’ ariko bazakomeza gukorana na Theo basanzwe bakorana. Ubusanzwe Social ni umwe mu bahanzi b’abahanga bazamutse vuba bagahita bagira amazina akomeye mu muziki […]Irambuye
Tunda Anna uzagaragara mu ndirimbo ‘Just a dance’ ya Yvan Buravani ni umunyamideri n’umubyinnyi wabigize umwuga wo muri Tanzania. Mu minsi ishize aherutse no kugaragara mu ndirimbo ‘Salome’ ya Diamond Platnumz. ‘Salome’ indirimbo nshya uyu mukobwa agaragaramo ya Diamond, ni imwe mu ndirimbo zikunzwe muri iyi minsi cyane kuko usanga ari indirimbo iri gukurikirwa cyane […]Irambuye
Itsinda ‘Truth Friends Family’ ryo mu Itorero ry’ abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bari gutegura igitaramo cyo kumurika album y’indirimbo zabo zihimbaza Imana, kizabera mu ntara y’Amagepfo ahazwi nk’i Ruhande mu karere ka Huye, muri Kaminuza y’u Rwanda. Iki gitaramo cyo kumurika album ya mbere y’indirimbo z’amajwi n’amashusho yitwa ‘Buhungiro’, n’indi ya Gatatu y’ indirimbo z’amajwi […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, hatangajwe abahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana (Gospel) bagomba guhatanira ibihembo bizwi nka ‘Groove Awards’ bya 2016. Abashinzwe gutoranya aba bahanzi bavuze ko ubwo batoranyaga aba bahanzi, hagaragaye abahanzi badasanzwe bazwi ariko bafite impano zitangaje. Uyu muhango witabiriwe n’abahanzi benshi baririmba indirimbo zihimbaza n’iziramya Imana, amakorari n’abayobozi […]Irambuye
Ngabo Jobert umaze kwamamara cyane nka Meddy, ni umuhanzi w’umunyarwanda uhabwa amahirwe yo kuba yaba umuhanzi wa mbere umenyekanye ku isi nyuma yo guhamagarwa mu birori bya African Music Magazine Music Awards (Afrimma) ngo atange ibihembo. Mu gutanga ibyo bihembo akaba ari naho yahuriye n’itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya ryanahawe igihembo cy’itsinda rikunzwe muri […]Irambuye
Muri 2008 nibwo Umujyi wa Huye ho mu Ntara y’Amajyepfo watangiye gushyuha cyane kubera ibitaramo byinshi birimo ibya Salax Awards byaberega mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda ‘UNR’ ubu yabaye NUR. Aho benshi mu bahanzi bigaga aho barangirije amashuri yabo bamwe bakaza mu mujyi wa Kigali, abaturage b’i Huye barasaba ko badakwiye kwubagirwa ko […]Irambuye
Muhinyuza Justin cyangwa se Kid Gaju, ni umuhanzi nyarwanda ukora injyana ya Afrobeat wamamaye cyane ubwo yakoreraga umuziki we mu itsinda rya Goodlyfe ryo muri Uganda ribarizwamo na Radio & Weasel. Kuva aho aziye mu Rwanda muri 2013, nta rushanwa na rimwe arajyamo mu marushanwa abera mu Rwanda akomeye, nta gihembo na kimwe arahabwa mu […]Irambuye