Ndi mu maboko meza ashobora kumpindurira byinshi- Social Mula
Social Mula ni umuhanzi benshi bibaza igituma adatera imbere kurusha uko yumvikana cyane mu muziki. Gusa ubu ngo acyeka ko agiye kugera aho yahoze yifuza nyuma yo kubona abajyanama bashya bitwa ‘Promo One’ ariko bazakomeza gukorana na Theo basanzwe bakorana.
Ubusanzwe Social ni umwe mu bahanzi b’abahanga bazamutse vuba bagahita bagira amazina akomeye mu muziki bakiri bato.
Ariko izina rye rikaguma ahantu hamwe nubwo akora indirimbo zigakundwa n’abantu benshi kubera umutumwa ‘Message’ n’ubuhanga yumvikanisha mu muririmbire ye.
Kuri ubu, Social avuga ko kuva aho aboneye abajyanama bashya bishobora kuba agiye guca akaziriko kamufataga ntajye mbere nk’abandi kandi ntacyo bamurusha.
Ati “Ubu nkeka ko umwanya wanjye nanjye ushobora kuba ugeze ngo nsarure ku byo abandi basarura mu muziki. Kuko igihe kimaze kuba kirekire. Promo One turimo gukorana ubu ndizera ko hari nzava n’aho nzagera”.
Muri 2014, yahawe amahirwe mu bahanzi 15 bagombaga kuvamo 10 bitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ariko birangira adashoboye gutambuka.
Kuva icyo gihe ntiyegeze acika intege ahubwo yakomeje kuba mu bahanzi n’ubundi bakora indirimbo buri mwaka akaba afitemo ikunzwe.
Mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo yise ‘Ku ndunduro’. Iza kuba indirimbo yamaze iminsi ku mwanya wa mbere mu ndirimbo 10 zikunzwe mu biganiro ku maradiyo atandukanye.
Social Mula yashyize hanze indi nshya yise ‘Amahitamo’ nayo kuri ubu iri mu ndirimbo zirimo kumvikana cyane hirya no hino mu mazu aberamo imyidagaduro.
https://www.youtube.com/watch?v=4u9fU18Z0lI
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
3 Comments
Uyu musore ni umuhanga kandi ibyo akora arabikunda
Social rwose jye ni we muhanzi dufite mbona umumtu amushoyemo imari yagaruka hamwe n’uyu mwana Yvan Buravan, keep it up guys one day you will shine I see
social Mura ni umwe mubahanzi rwose mbona ushoboye kandi ukora ibyo azi, tekereza nkizi ndirimbo zikurikira: RURARUNGURUYE, UMUTURANYI, KUNDUNDURO, AMAHITAMO ni indirimbo rwose zidacurangitse gusa ahubwo zinaririmbitse pe kandi zibintu bibaho mubuzima busanzwe. mwifurije gutera imbere mumuziki akora
Comments are closed.