Mu marushanwa aherutse gutangira ya PGGSS3 imyambarire y’abahanzi bigaragara ko bayitaho cyane, ubu ariko aba bahanzi biganjemo abasore baragaragara bambaye amapantaro y’ibara rimwe ajya kumera kimwe. Iyi myenda y’amabara menshi isa n’igezweho ubu, aba basore nabo niyo bambara cyane cyane. Abahanzi baba binjiye muri iri rushanwa hari kinini gihinduka mu buzima bwabo no mu myambarire […]Irambuye
Mu gihe hari hamenyerewe ko umuhanzi amurika album, kuri ubu Umuhanzi , akaba n’umunyeshuri mu mashuri yisumbuye Karangwa Lionel uzwi ku izina rya ‘Lil G’ yateguye igitaramo cyo kumurika amashusho y’indirimbo ‘Imbabazi’ yakoranye na Mani Martin. Iki gitaramo kizabera muri ‘New Bandal’ hirya gato ya Alpha Palace tariki 18/05/2013 guhera ku isaha ya saa tatu za […]Irambuye
Rwanda Day London 2013 iratangira kuva kuwa 18 no kuwa 19 Gicurasi, abanyarwanda bazayitabira bavuye i Kigali bamwe batangiye guhaguruka ku munsi w’ejo kuwa gatatu. King James na Butera Knowless abahanzi bazatarama bahagurutse none. King James yahagurukanye CD 400 ziriho indirimbo ze zitandukanye, ndetse na Album ye ya gatatu aherutse kumurika yise “Biracyaza”. Ati “ […]Irambuye
2 Pac Amaru Shakur, ntazibagirana mu mateka ya Hip Hop cyangwa se Rap, abamuzi akiri muto abazi ibyo yakuriyemo, ntawashoboraga kwemera ko inzoka irabagirana nk’uko izina rye ribisobanura, yashoboraga kuvamo igihangange akarabagirana ku isi yose. 2 Pac Amaru Shakuru yavukiye mu gace ka Bartimor mu mujyi wa New York mu mwaka wa 1971. Nyina umubyara […]Irambuye
Afrique Events – Group, ku bufatanye na ABA Events, bari gutegura ‘Diva Music Awards’ Rwanda 2013, aho bashaka guhemba umugore cyangwa umukobwa ufite ibikorwa bifatika kandi by’indashyikirwa yakoze mu Rwanda. Ibi bikaba bigendanye n’imyumvire yaba bari kubitegura aho bumva ko umwari n’umutegarugori bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuryango ndetse n’iry’igihugu. Uretse icyo kiciro cyo guhemba […]Irambuye
Abafana bakomeye kandi bazwi cyane muri uru Rwanda, bamenyerewe muri Ruhago mu minsi ishize bagaragaye muri muzika mu irushanwa rya PGGSS III. Abo nta bandi ni abafana ba Rayons Sport na APR, ari nayo makipe afite abafana babigaragaza cyane kurusha ayandi muri shampiyona y’u Rwanda, iterwa inkunga n’ikinyobwa cya Primus. Irushanwa rya Primus Guma Guma […]Irambuye
Mu cyumweru gishize hari amakuru yavugaga ko umuhanzi Vast wo mu itsinda rya Bracket ryo muri Nigeria yibasiwe n’indwara ya Cancer, uyu muhanzi Vast avuga ko yakize. Nwanchukwu Ozioka uzwi nka Vast yatangaje ko abavuze ko arwaye Cancer batibeshye ariko ari inkuru yo mu kwezi kwa kabiri. Ati “ Nagize amahirwe yari cancer nto, bahise […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2013, ahagana saa 14h30 nibwo igitaramo cya Guma Guma cyatangiye aho cyabereye mu mujyi wa Rusizi ahasanzwe haba Gare, bitangiye abahanzi batombora uko bari bukurikirane kuri Stage. 1. Urban boys, 2. Mico the Best, 3. Christopher, 4. Knowless, 5. sendeli, 6. Dream Boys, 7. Fireman, 8. Bulldog, […]Irambuye
Alex Muyoboke uzwi cyane mu bikorwa byo gukorana no kuzamura abahanzi mu Rwanda, abagize itsinda rya Urban Boys bahagaritse imikoranire ye nawe nkuko babitangarije umuseke.rw muri iki gitondo cyo kuwa 10 Gicurasi 2013. Safi wo muri Urban Boys yabwiye Umunyamakuru w’umuseke.rw ko amasezerano bari bafitenye na Muyoboke yarangiye bityo batifuza kuyongeera. Avuga ko kibazo kindi […]Irambuye
Ngabo Medard uzwi cyane nka Meddy muri muzika mu Rwanda yabwiye umuseke.rw ko we na bagenzi be bagize Press One bari gutegura kuza gutaramira abanyarwanda muri uyu mwaka. Avuga ko bakumbuye cyane abafana ba muzika yo mu Rwanda, ndetse n’imiryango yabo. Ati “ Njye na K8 na The Ben hashize ukwezi tubyiyemeje turifuza kuzafatanya na […]Irambuye