Digiqole ad

“Diva Awards” Afurika igiye guhemba umwari n’umutegarugori witwaye neza mu Rwanda

Afrique Events – Group, ku bufatanye na ABA Events, bari gutegura ‘Diva Music Awards’ Rwanda 2013, aho bashaka guhemba umugore cyangwa umukobwa ufite ibikorwa bifatika  kandi by’indashyikirwa yakoze mu Rwanda.

Diva Awards izabera i Kigali muri Nzeri
Diva Awards izabera i Kigali muri Nzeri

Ibi bikaba bigendanye n’imyumvire yaba bari kubitegura aho bumva ko umwari n’umutegarugori bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuryango ndetse n’iry’igihugu.

Uretse  icyo kiciro cyo guhemba umuhanzi w’umuririmbyi w’igitsina gore (categories of female musicians), abari gutegura ay’amashimwe n’ibibihembo bashaka no kuzashimira uwitwaye neza bita ‘role model divas’ mubijyanye na Sports,  ibijyanye no gukora ibikorwa bya kimuntu (Humanitarian work), ibijyanye no kwambara no kuberwa (Fashion and style), ibijyanye n’itangazamakuru (Media/Press), ibijyanye n’ubucuruzi no kwihangira imirimo (Business/Entrepreneurship).

Abazanashimira kandi ababaye indashykirwa mu bikorwa bijyane no kwiga (Academia), n’ibindi bikorwa biteza imbere abantu (Civil Society), ibijyanye n’ikoranabuhanga n’iterambere (Science and Technology), Ikinamico, Filime no gukina (Theatre and Acting), ibikorwa rusange (Public Service), hamwe n’ibigo binini n’ibito ibyo bita mu cyongererza’ Small and Medium Enterprise Diva’ ndetse habeho n’umuntu wagize igikorwa gikomeye yagezeho (Special Achievement Diva).

Nk’uko abarimo kubitegura babitangaje ngo hazahembwa kandi abari mu byiciro bya ‘Rising Diva’ cy’abakizamuka muri muzika, ‘Cultural Music Diva’ cy’abaririmba indirimbo ziteza imbere umuco, ‘Diaspora Diva’ cy’abahanzikazi baba hanze y’u Rwanda, ‘Band Diva’ cy’itsinda ry’abahanzi b’igitsinagore , ‘Exceptional Video’ cy’amashusho adasanzwe y’indirimbo, ‘Outstanding Song’ cy’indirimbo yabiciye bigacika na ‘Best Collaboration’ cy’abahanzikazi bakoranye indirimbo nziza.ngo bahazembwa kandi  abari mu gice cya muzika e mugice cya muzika Rising Diva, Cultural Music Diva, Diaspora Diva, Band Diva, Exceptional Video, Outstanding Song na Best Collaboration.

Ibi bihembo bizatangingirwa mu ijoro rya ‘Gala Night’ riteganyijwe kubera i Kigali muri Nzeri 2013, bikaba bitegurwa mu rwego rwo kuzamura imyumvire ko umwari n’umutegarugori bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuryango, igihugu ndetse n’isi yose muri rusange.

Muzogere Plaisir
UM– USEKE.RW

en_USEnglish