Digiqole ad

King James na Knowless bahagurukanye ama CD berekeza London

Rwanda Day London 2013 iratangira kuva kuwa 18 no kuwa 19 Gicurasi, abanyarwanda bazayitabira bavuye i Kigali bamwe batangiye guhaguruka ku munsi w’ejo kuwa gatatu. King James na Butera Knowless abahanzi bazatarama bahagurutse none.

Knowless asohoka mu modoka ageze ku kibuga cy'indege
Knowless asohoka mu modoka ageze ku kibuga cy’indege

King James yahagurukanye CD 400 ziriho indirimbo ze zitandukanye, ndetse na Album ye ya gatatu aherutse kumurika yise “Biracyaza”.

Ati “ Mbishyiriye abakunzi ba  muzika nyarwanda n’abanjye by’umwihariko baba i Burayi bazaba baje i Londres. Nzi neza ko bazazikunda ku batari bazizi cyangwa batari bazifite.”

King James avuga ko we ubwe yumva yiteguye cyane kwereka abanyarwanda baba hanze ndetse n’abanyamahanga bazaba bari muri uriya muhango ko mu Rwanda hari muzika ikomeye.

Umuhanzikazi Knowless we nawe yahagurukanye amaCD menshi atabwiye umubare umunyamkauru w’Umuseke.rw

Knowless kimwe na King James nawe gahunda ye ngo ni ukwereka abadaheruka mu Rwanda aho ikiciro cy’umuziki kigeze.

Ati “ Tuzabataramira tubereke ko mu Rwanda hari muzika nziza kandi bazishima.”

Aba bahanzi bombi bahagurutse na Rwandair igenda saaa kumi n’imwe yerekeza Nairobi aho bagera bahafata indege ya British Airways iberekeza i Londres aho bazagera ku munsi w’ejo nimugoroba.

Umuhanzi Masamba bazafatanya gutaramira abazitabira Rwanda Day we akaba yarahagurutse mbere yabo kuwa gatatu nawe yerekaza i Londres muri Rwanda Day.

Muri Rwanda Day i Londres biteganyijwe ko abantu bagera ku 3000 bazitabira iki gikorwa kiba kigamije kwereka abanyarwanda baba hanze aho u Rwanda rugeze rwiyubaka ndetse n’imbogamizi ruhura nazo.

Mu biganiro bibera aho habamo gushakira umuti ibibazo bimwe na bimwe bibazwa Perezida Kagame uba witabiriye Rwanda Day, ndetse hakabaho no gutanga ibitekerezo byo kubaka igihugu mu nzego zitandukanye kuri abo banyarwanda baba i mahanga.

IMG-20130516-WA0002
Knowless azamuka agana mu kibuga cy’indege
IMG-20130516-WA0003
King James yahageze nawe urebye ku isaha imwe na Knowless
IMG-20130516-WA0004
Yinjira ku kibuga cy’indege
IMG-20130516-WA0006
Knowless nawe agiye kwinjira

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • nari narabivuze ko utazajya Nyamagabe muri roadshow nta GumaGuma azabona
    anyway,Knowless bye byeeeeeeeeeeeee!

  • urugendo rwiza

  • ndabona ntawutazarya amafaranga yu rwanda?? birababaje cyane abantu bategura ngo rwanda london , bakagenda bagacezereza amafaranga yigihugu, bagategera abantu, bakabacumbira kumafaranga yigihugu nyamara inzara ibica bigacika, ese ayo mafaranga ntacyo yakora??? kuko abo baba hanze ntayo bakeneye kandi nibyo birori babijyamo, mais ariko bazaza kugirango basohoke mumazu yabo babone week irangiye

    • munjye mujijuka ,amafaranga bakoresha siyo azatuma abanyarwanda bicwa ninzara ,niyompamvu abahanzi burwanda badatera imbere nkibindi bihugu ,kuko bategerinda gusa ,erega nokwishimisha biba bikenewe mubuzima bwaburi mutsi .

      • nta soni koko bobo uravuga gutyo?Ubu se gufata abantu barenga ibihumbi 2000 bakava mu rda bakajya London amatike hotel bakamarayo icyumweru kirenga babyinira amafaranga yigihugu urabishyigikiye?Reba uko inzara ica ibintu warangiza ukavuga gutyo?Nta kwishima inzara iguca amara

    • Gigi, none se ari wowe bategeye wabyanga?
      ikindi ushatse kuvugako ababiteguye badatekereza neza? ubu ndi mbere yuko leta itekereza ububabare bw’umuturage nawe abigiramo uruhare.
      rero ntabwo tuzi neza gahunda ya Rwandaday. birashoboka byaba ari zimwe munzura zo gushaka amafaranga yo gushyira mungengi y’imari kurusha uko wabyita guceza gusa. Byari kuba byiza iyo uza kuba wanasobanuye impamvu yabyo neza.

  • KING JAMES YAMBAYE AGAPIRA KEZA PE…CONGS TO KOLBE FASHION DESIGNER

    • ibyo nanjye nibyo nahise mbona ariko byumvikane ko uri no gukoreramo publicite which is good.lol ahubwo turangire aho iyo company iba nanjye njye kwihahira

    • iyo fashion designer ikorera hehe? mundangire kgo nanjye tuzakorane

  • Ahubwo biyimbire niba bajyanye zimwe bashishura

  • mbega ngo king agiye kumuvuza uwari aruwange muri london raje mbi

    • wowe wiyise safi nizo ibyo wanditse byerekana ibiba biri mu mutwe wawe nonese turi inyamaswa? ku buryo dukora ibyo tubonye byose tudatekereje ntabwo aho umuhungu n’umukobwa bari bivuga kuryamana so mujye muba mature mureke kwandika ibitagira umumaro kandi mwirinde no gusebanya. URUGENDO RWIZA KURI ABO BAGIYE KUDUHAGARARIRA

  • birakwiye ko abahanzi nka king james na knowles bereka abanyarwanda baba mumahanga aho muzika igeze up to now

  • mbona bikwiye ko king james na knowles bakereka abanyarwanda bari mu mahanga aho bageze muri muzika akarusho nku rwanda

  • igicucu gusa, ariko sinakurenganya ubwose ko udatwara imwe uka duplicating ugezeyo? cy aha niho na cd igura make da! cy wagiragango ubone umuzigo ntawamenta!

  • ubukwe bwiza bwana king

  • Abana b’ Urwanda rw’ agasabo nimukajye mutukana sibyiza nago Imana ibyishimira rero nimukajye murushya umutwe wanyu cg se amagambo mabi abavamo barya amafaranga batayarya nakinu nakimwe wabihinduraho rero mureke Dusenge cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish