Abafana bakomeye ba Ruhago, bagaragaye muri muzika
Abafana bakomeye kandi bazwi cyane muri uru Rwanda, bamenyerewe muri Ruhago mu minsi ishize bagaragaye muri muzika mu irushanwa rya PGGSS III.
Abo nta bandi ni abafana ba Rayons Sport na APR, ari nayo makipe afite abafana babigaragaza cyane kurusha ayandi muri shampiyona y’u Rwanda, iterwa inkunga n’ikinyobwa cya Primus.
Irushanwa rya Primus Guma Guma Super star riri kuba ku nshuro yaryo ya 3, abahaniz 11 bari guhatana bashyizemo imbaraga nyinshi dore ko abasanzwe bakomeye muri bo buri wese yiha ikizere. Bamwe muri bo rero bakaba baritwaje abafana bazwi muri ruhago.
Abo ni Rwarutabura umenyerewe cyane kuma stade afana Rayons Sport, na Rujugiro uzwi mu gufana cyane APR FC n’Isonga FC. Aba bombi bazwi cyane mu kuvuza za Vuvuzera no kwisiga amarangi bafana amakipe yabo.
Sendeli International Hits umwe mu bahanzi bari guhatanira igikombe cya Primus Guma guma Super Star, ari gushyigikirwa n’abafana ba Rayons Sport muri iryo rushanwa bafatanyije n’abakinnyi bamenyerewe muri sinema nyarwanda, abo ni uzwi cyane nka Samusure ndetse n’undi uzwi cyane nka Mukarujanga, bamenyekanye muri sinema izwi cyane nka “Kanyombya”.
Senderi UM– USEKE.RW ko ari gushyigikirwa n’abafana ba Rayons Sports barangajwe imbere na Rwarutabura, kuko ari ikipe afana kandi imuhora ku mutima, avuga ko yizeye amajwi y’abafana ba Rayon kugira ngo azegukane igikombe cya Guma Guma Super star, maze ahigure umuhigo yahize wo kuzagurira Rayons sport abakinnyi 2 ba rutahizamu.
Rujugiro ufana APR FC na Isonga FC, yagaragaye i Rusizi aho irushanwa rya Guma Guma ryatangiriye afana umuhanzikazi Knowless, ariko akaba yarateje urujijo kubera amabara yari yisize ya Kiyovu Sport (Icyatsi n’umweru), bamwe bibajije niba Knowless yaba ari umufana wa Kiyovu.
Knowless akaba yaratangarije UM– USEKE.RW ko umuziki we udashingiye ku ikipe runaka kuko ushimisha abafana b’amakipe yose yo mu Rwanda.
Yagize ati’’ kuba Rujugiro nk’umufana wanjye w’imena yarahisemo kumfana yisize amabara ya Kiyovu, bitavuga ko yavuye kuri APR ndetse n’Isonga asanzwe afana, ahubwo wenda ni Rujugiro watangaza neza impamvu yahisemo ayo mabara, kuko nanjye nayabonye ngeze kuri stage’’.
Knowless akangurira abakunzi ba muzika bakomoka mu makipe yose yo mu Rwanda kuzamuhundagazaho amajwi kugirango azatware kino gikombe cya guma guma super star bari guhatanira, akaba uyu mukobwa akunze kuviramo kure muri aya marushanwa ataregukanwa n’umukobwa mu nshuro ebyiri zitambutse.
Photo: Muzogeye Plaisir
Roger Marc Rutindukanamurego & Muzogeye Plaisir
UM– USEKE.RW
0 Comment
Nanjye ndi Rwabutabura No2
Ibibintu birakabije biteye n’iseseme ndi
Bralirwa yo yatangije iki gikorwa cya Primus guma guma nabihagarika kuko birabonekako abantu bashyira ingufu nyisnhi mugushaka amajwi kurusha uko bazishyira mukuririmbano kunoza ibihangano byabo.Nawese ndebera nka Senderi ubwose aziko aba rayons aribo bazmuha amajwi agatsinda kuberako aribo benshi biraboneka ko ubwenge bwe ntaho butaniye naba Rwarutaburura nandi knawe. Ntababeshye ndi umufana wa Rayon sport cyane rwose ariko senderi akora simbyera nagato kandi nabafana ba rayon ntibabyemere bazakurikize uwabashmishuje mumicurangireye. sindwanya Sendri ariko ndarwanya ibyo arimo yitwaza muriyi gahunda ya primus guma guma ya 3.
Wowe Rugamba uvuga ko ibi bintu biteye iseseme ushingiye kuki? uzi icyo rino rushanwa rivuze? barashaka umuhanzi ukunzwe cyane. ni cyo gusa.
SENDERI ARAKUNZWE MURI BATURAGE BO MU CYARO ABO RERO NIBO BAKIRIYA BA PRIMUS AHUBWO SENDIRI AKOMEREZE AHO!
Rugamba reka gusebanye biteye iseseme gute? Ahubwo SENDERI yazanye agashya nakomereze aho kuko abaturage bo mu cyaro baramuzi kandi nibo banywa PRIMUS.
Uburyo abikoramo nta mategeko byishe
Wowe rugamba uri fake ngo isesemi?ruka!urabeshya nturi umufana w’ikipe Y’IMANA!AHUBWO BOHOKA!
Umva rugambawe!ujye ugira discipline niba bitagushimishije birakureba!uko ubibona siko abandi babibona!kandi ujye utekereza ku ijambo ugiye kuvuga.
ewana ningobwa gutora senderi atari ukubera rwarutabura ari uko abikwiye
Comments are closed.