Digiqole ad

Urban Boys yahagaritse imikoranire na Muyoboke Alex

Alex Muyoboke uzwi cyane mu bikorwa byo gukorana no kuzamura  abahanzi mu Rwanda,  abagize itsinda rya Urban Boys bahagaritse imikoranire ye nawe nkuko babitangarije umuseke.rw muri iki gitondo cyo kuwa 10 Gicurasi 2013.

DSC_0133
Bari kumwe na Muyoboke batwaye ibihembo bine bya Salax Awards

Safi wo muri Urban Boys yabwiye Umunyamakuru w’umuseke.rw ko amasezerano bari bafitenye na Muyoboke yarangiye bityo batifuza kuyongeera. Avuga ko kibazo kindi bafitanye na Muyoboke ariko batashatse kongera amasezerano bafitanye kuko babona aho bageze batamukeneye nk’ubafasha bo bashobora gukomeza.

Muyoboke Alex we avuga ko yari agifite amasezerano y’umwaka n’aba basore baherutse gufatanya gutangiza music label ya The Super Level. Muyoboke avuga ko kugeza ubu ataricarana n’aba basore ngo bamutangarize icyo cyemezo uretse kuba biri mu binyamakuru.

Avugana n’umuseke.rw yagize ati ” Ntabyo barambwira, ndetse nitegurga ko tujyana i Cyangugu muri Primus Guma Guma. Ariko ubwo ari uko banzuye reka mbihorere bazambwira neza.”

Muyoboke avuga ko atagiye kuva mu muziki kuko awukunda kandi umuha inyungu bityo nyuma ya Urban Boys bari bamaranye umwaka ashobora gukomezanya n’abandi.

Muoboke yabafashije muri byinshi
Muoboke yabafashije muri byinshi

Dream Boys niyo ntandaro?

Oya, abagize Dream Boys babwiye umuseke.rw muri iki gitondo ko nubwo bimaze iminsi bivugwa ko babanye neza na Muyoboke ndetse bashobora gusubirana, atari ko bimeze.

Platini wo muri Dream Boys avuga ko nta gahunda bafite yo gusubirana na Muyoboke ubu.

Ati ” Turihagije, tumushimira igihe twakoranye ariko ubu turi kwikorana kandi tukabishobora. Nta gahunda dufitanye nawe ni ibihuha.”

Muyoboke Alex yatandukanye na Dream Boys muri Mutarama 2012 ahita atangira gukorana na Urban Boys bari bamaze kugerana kuri byinshi birimo n’ibihembo bya Salax Awards baherutse gutwara.

Alex Muyoboke ni umugabo uzwi cyane mu bijyanye no gutegura  ibitaramo no gufasha abahanzi kumenyekanisha no kuzamura ibikorwa byabo.

Yibukwa cyane ubwo yakoranaga n’umuhanzi Tom Close kugeza mu 2009 batandukanye, nyuma aza gutangira gukorana na Dream Boys nabo baje gutana mu mpera za 2011.

Plaisir MUZOGEYE
umuseke.rw

0 Comment

  • MUYOBOKE OUT! Urban Boyz ishaka kurya inote za Guma Guma Yonyine?

  • uduteranyije ndamuzi! nubwo ntabona icyo mugira. song by Nyampinga. Mbibuba.

  • Abisi we babara aruko wishimyee!

  • muyobokeeeeeeeee
    ko ugenda usubira i nyuma
    uhhhhh ba manager wa cya kimbosa kayirebwa kirirwa mumanza zamahug
    u

Comments are closed.

en_USEnglish