Amakuru atangazwa na show nieuws, Televiziyo yo mu Ubuholandi ni uko umuririmbyikazi w’Umunyamerika Christina Aguilera ari mu nzira aza mu Rwanda mu bikorwa byiza (charity). Christina Aguilera aje mu Rwanda aturutse i Amsterdam mu Ubuholandi aho yari we n’umuhungu w’inshuti ye Matthew Rutler kuva kuwa mbere tariki 25 Kamena. Ifoto yashyizwe ku rubuga rwa Instagram […]Irambuye
Nyuma y’umwaka Youssou N’dour abaye Minisitiri w’ubukerarugendo n’imyidagaduro muri guverinoma ya Senegal, kuwa gatanu tariki ya 21 Kamena 2013 ubwo hizihizwaga umunsi mpuza mahanga wa muzika, yongeye gutaramira abakunzi be. Youssou N’dour yaririmbiye abakunzi be mu gitaramo cyabereye mu murwa mukuru w’iki gihugu Dakar, kikaba cyari cyitabiriwe n’abantu benshi barimo n’abaminisitiri bakorana na Youssou N’dour […]Irambuye
Amakuru agera k’UM– USEKE ni uko abahanzi King James, Samputu na Makanyaga Abdul batumiwe mu gihugu cy’ubuholandi gususurutsa abanyarwanda batuyeyo. Aba bahanzi batumiwe na Ambasade y’u Rwanda mu Ubuholandi ngo bafatanye n’abanyarwanda bahaba kwizihiza umunsi wo kwibohora. Nubwo ba nyiri ubwite ntacyo barabitangazaho, amakuru atugeraho aremeza ko kuri uyu wa 24 Kamena aba bahanzi batanze […]Irambuye
Uyu munyamuzika uri mu mashuri muri Leta z’unze ubumwe za Amerika yabwiye UM– USEKE ko gukorera muzika muri icyo gihugu bihenze cyane, ariko ubu ari kubifashwamo na ‘manager’ mushya ahafite. Alpha yatangaje ko manager we yitwa Hamdee Kiwanuka. Ati “ Afite Studio ye ntabwo bikingora kuko ubusanzwe studio za hano zishyuza ku isaha. Bamwe bishyuza […]Irambuye
Mu mpera z’icyumweru niho Pacson yatangarije ikiganiro Sunday Night ko P-Fla yaje iwe agashuka umukozi ngo amukingurire aranga, anyura iy’ubusamo afata inkweto ze ajya kuzigurisha azita ize, agahita anavugako kubera ingeso za P Fla akwiye gusubizwa mu gihome aho yamara igihe kinini kuko afite ingeso y’ubujura ndetse no kunywa ibiyobyabwenge. Mu kiganiro twagiranye na P […]Irambuye
Nyuma y’uko ngo umuraperi P-Fla agurishije inkweto ze yari yarahawe nk’impano na Jay Polly, ubu Pacson aravuga ko aho bigeze P-Fla uwamujyana i Wawa byibura aribwo wenda yapfa guhinduka. Pacson yavugiye mu kiganiro Sunday Night ko P-Fla yaje iwe agashuka umukozi ngo amukingurire aranga, anyura iy’ubusamo afata inkweto ze ajya kuzigurisha azita ize. Pacson kandi […]Irambuye
Mu mpera z’iki cyumweru, Orchestre Impala de Kigali yataramiye abakunzi bayo mu gitaramo cyabereye i Nyamirambo kuri Stade Regional. Ni igitaramo cyaranzwe n’umuziki w’umwimerere ndetse no kunyurwa cyane ku bakitabiriye nk’uko byagaragaraga ku maso yabo aho cyatangiye bahagaze bariho babyina kirinda kirangira. Orchestre Impala igizwe n’abacuranzi batandukanye harimo Mimi la Rose na Fidel Jakal bahoze muri […]Irambuye
N’ubwo byagaragaraga ko indirimbo z’umuhanzi w’umunyacaraibe Kevin Little ari nawe wari utegerejwe cyane zitazwi n’urubyiruko rw’abana bari hagati y’imyaka irindwi na 15 rwari rwiganje kuri stade Ubworoherane yo mu Mujyi wa Musanze ntibyabujije ko abayitabiriye batashye bayivuga imyato ko ari kimwe mu bitaramo byiza babonye mu Mujyi wabo. Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kurushaho […]Irambuye
Miss ISAE Busogo 2012 Daniella Rusamaza yateguye igikorwa cyo kwibuka abari abanyeshuri, abarezi, abakozi, n’abandi batutsi b’i Rwamagana bari bahungiye mu kigo cy’amashuri cya Groupe Sclolaire Saint Aloys bakahicirwa muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, igikorwa bikazaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Kamena 2013. Rusamaza avugana n’Umuseke.rw yatangaje ko yateguye iki gikorwa kugira […]Irambuye
Harabura amasaha macye ngo Kwita Izina ku nshuro ya 9 bibe, ni kuri uyu wa 22 Kamena 2013. Ku rutonde rwatanzwe na RDB rw’abantu bazita amazi abana 12 b’ingagi harimo abahanzi nyarwanda King James, Knowless, Jay Polly ndetse na Rafiki. Usibye aba bahanzi bo mu Rwanda, abahanzi Ali Kiba wo muri Tanzania ndetse na Kevin […]Irambuye