Inkera yabanjirije kwita izina yari injyana muntu
N’ubwo byagaragaraga ko indirimbo z’umuhanzi w’umunyacaraibe Kevin Little ari nawe wari utegerejwe cyane zitazwi n’urubyiruko rw’abana bari hagati y’imyaka irindwi na 15 rwari rwiganje kuri stade Ubworoherane yo mu Mujyi wa Musanze ntibyabujije ko abayitabiriye batashye bayivuga imyato ko ari kimwe mu bitaramo byiza babonye mu Mujyi wabo.
Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kurushaho kwitegura no kuryoshya imihango yo kwita izina iteganijwe kuri uyu wa gatandatu, iki gitaramo kikaba kitabiriwe n’abakerarugendo n’abaturage bo mu Karere ka Musanze ndetse n’abaturutse mu tundi turere tw’u Rwanda batari bacye dore ko no kwinjira byari ubuntu.
Umuhanzi mpuzamahanga w’umunyacaraibe Kevin little, wari witezwe n’abantu benshi kubera indirimbo ze nyinshi bakunze nka “She drives me crazy, Turn me on n’izindi”, ariko kandi yari afite akazi katoroshye ko kuririmbira abantu, abenshi muri bo batangiye kumenya umuziki neza atakivugwa cyane mu ruhando mpuzamahanga.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru yatangaje ko yishimiye u Rwanda, avuga ko ari ahantu heza kuruta uko yabitekerezaga.
Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW
Photos/RDB
0 Comment
Ariko ibintu nkibi kuki bidahabwa abahanzi baririmba byibuze indirimbo nyarwanda kdi z’umwimerere wacu? ngaho nimuteze umwimerere imbere da nzabandora igihe abantu bazageza bavuga ibidashyirwa mubikorwa.
Comments are closed.