Pacson arashinja P-Fla ingeso yo gukorakora
Nyuma y’uko ngo umuraperi P-Fla agurishije inkweto ze yari yarahawe nk’impano na Jay Polly, ubu Pacson aravuga ko aho bigeze P-Fla uwamujyana i Wawa byibura aribwo wenda yapfa guhinduka.
Pacson yavugiye mu kiganiro Sunday Night ko P-Fla yaje iwe agashuka umukozi ngo amukingurire aranga, anyura iy’ubusamo afata inkweto ze ajya kuzigurisha azita ize.
Pacson kandi avuga ko iyi ngeso yo gukorakora no gutwara utuntu tw’abandi ntatugarure cyangwa akatugurisha P-Fla ayisanganywe.
Akomeza avuga ko kuba P-Fla akomeje gukora amakosa menshi atandukanye kandi ntagihe kinini yari yamara avuye muri gereza ngo bigaragaza ko atagororotse bihagije, ubu ngo igisigaye ni uko yajyanwa ahantu yamara igihe kinini, ngo ntamwifuriza kujya i Wawa ariko birakwiye ko ajyanwa ahandi hantu yamara igihe kinini wenda yahinduka.
Pacson avuga ko atariryo kosa rya mbere P-Fla yari amukoreye ariko ngo icyatumye kuri iyi ncuro ababara ari uko yamugurishirije inkweto yari yarahawe nk’impano kandi ngo ntako atagize ngo agerageze kurwa na ku izina P-Fla ndetse ngo bigatuma anashwana n’abantu benshi.
UM– USEKE.RW
0 Comment
P-Fla afite ikibazo gikomeye, gusa ingeso ntago ishira burya irasinzira, ndumva mbabaye ko umuntu yiyanduriza izina
nareba nabi aza kurikira safari claude a.k.a jaclo
P.mbabarira umbwire niba aribyo kko?gusa njy ndabzi izo ks ni injuga wabamaze bahabye,wabakoze basaz higa ipeso n-gga.U aint break coz u know where u go.rekana nizo fuck’n talk men.KIGALI YANJYE mu ijoro
jye mbabajwe na el poeta wumva ngo umugabowe ariba disi.
aba star bo murwanda ko mbona ari ingegera ra ubu umuntu yakwiyita umu star yiba inkweto. nibamujyane iwawa kabisa he deserve to be there
Comments are closed.