Digiqole ad

Christina Aguilera aje mu Rwanda

Amakuru atangazwa na show nieuws, Televiziyo yo mu Ubuholandi ni uko umuririmbyikazi w’Umunyamerika Christina Aguilera ari mu nzira aza mu Rwanda mu bikorwa byiza (charity).

Christina Aguilera
Christina Aguilera

Christina Aguilera aje mu Rwanda aturutse i Amsterdam mu Ubuholandi aho yari we n’umuhungu w’inshuti ye Matthew Rutler kuva kuwa mbere tariki 25 Kamena.

Ifoto yashyizwe ku rubuga rwa Instagram y’umwe mu nshuti za Aguilera avuga ko bari mu ndege berekeza mu Rwanda.

Biteganyijwe ko uyu muririmbyikazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “What a Girl Wants” biteganyijwe ko agera mu Rwanda kuri uyu wa 26 Kamena.

Christina Maria Aguilera ubusanzwe ni umuvugizi w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa PAM.

Aho yari ari kuri uyu wa mbere i Amsterdam we n’umukunzi we ngo ntabwo abakunzi ba muzika bigeze babasha kumumenya kuko bagendagenze mu mihanda i Amsterdam Aguilera yambaye ingofero n’amataratara manini ku buryo bacye aribo bamenye ko ari we.

Aguilera yavukiye i New York muri USA, afite imyaka 32 y’amavuko akaba azwi cyane kubera impano ye yo kuririmba, kwandika indirimbo no gukina cinema.

article-2346705-1A7562A2000005DC-473_634x904
Christina n’umukunzi we ubwo bahagurukaga i Los Angeles kuwa gatandatu
article-2348071-1A7EBD41000005DC-298_634x911
Mu mihanda y’i Amsterdam kuri uyu wa mbere bisa naho abantu batamenye ko hari umuririmbyi ukomeye ugendagenda mu muhanda aho
article-2348071-1A7EBF21000005DC-674_634x498
Mu mihanda n’izindi nshuti benshi ngo ntibamenye Christina
450px-Xtina_star_walk_of_fame
Ni umuhanzi wanditse izina kuko riri no ku muhanda w’ibyamamare muri Showbizz uzwi nka Walk of Fame uri i Los Angeles,

 

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW 

0 Comment

  • arisanga iwacu mu rwanda

  • jye nzi virus yitwaga Christine Angullera yari yaraturindagije muri machine mu myaka ya 2006.ntazatuzanire virus da!

  • Icyo nabashije kubona nuko afite umukunzi udasanzwe, ni beau goss kabisaa, ararenze rwose

  • biriya bimenyetso bya illuminati se?

  • Christina agueillera se yazadukubitiye igitaramo kimwe nibura?!reka tuzarebe aho urwego rwo gufana umuziki rugeze rero!!!ahandi umustar acaho imihanda ikuzura?!!!

  • Turifuza kumubona ON LIVE tukamugaragariza urukundo rw’umunyarwanda kuburyo azahita asigara murwanda kubera ibyishimo muri muzika no mubindi bikorwa by’iwacu.Arakaza neza mu rwatubyaye!!!!!!!!!

  • azanye iki se usibye kuvuganira inkozi z’ibibi ngo ni homosexuals? ikindi ki se usibye kwigisha urubyiruko za play back? kwambara ubusa n’ubupinga Mana? njye aba bazungu ndabarsmbiwe! ngo ni democracy ra? ngo ni liberte! ariko nibura twagiye dukopera ku bihugu bya asie ( chine?) cg ibihugu by’abarabu ntibashidukira aba bazungu bagenzwa no kurangaza gusa!kandi batera imbere bahereye ku by’iwabo naho twe….. ..reka bajye batwita n’inguge koko umenya tutuzuye!!

Comments are closed.

en_USEnglish