Digiqole ad

P Fla avuga ko ababajwe cyane n’ibyatangajwe na Pacson

Mu mpera z’icyumweru niho Pacson  yatangarije ikiganiro Sunday Night ko P-Fla yaje iwe agashuka umukozi ngo amukingurire aranga, anyura iy’ubusamo afata inkweto ze ajya kuzigurisha azita ize, agahita anavugako kubera ingeso za P Fla akwiye gusubizwa mu gihome aho yamara igihe kinini kuko afite ingeso y’ubujura ndetse no kunywa ibiyobyabwenge.

P Fla
P Fla

Mu kiganiro twagiranye na P Fla ngo yababajwe no kuba uwo yitaga inshuti magara imusebya bigeze aho.

P Fla yemera koko afite inkweto ndetse n’imyenda,aho ngo yaba yarabifashe igihe yari afite gahunda ya gukora amashusho y’indirimbo ye nshya,uyu muhanzi yavuze ko yabifashe Packson adahari akajya kubibitsa agiye gushaka amatara,

Bigeze ku masaha ya nimugoraba ngo niho yahuraga na Packson ari kumwe na bagenzi babo b’abahanzi maze pacson ahita amusunika n’umujinya mwinshi asakuza ngo yamwibiye inkweto akomeza kumuharabika ntiyamuha n’umwanya wo kwisobanura.

P Fla akaba yarakomeje atubwira ko ibintu bya Packson byose abifite ndetse ko ibyo yari yitije byose ari bubisubizeyo kuri uyu wa mbere

BIRORI ERIC
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Aha ngo naba star, umuStar ugitira imwenda ni mu star gani, mwagiye mwambara ibyanyu koko .

  • Mbega umutindi.com iyo wihangana ukareba niba P_fly azazigarura. €¤niba ari Drogue nawe zaramurangije.P_FLY! Babarira ka pack kagusariyeho kdi agafranga kazaza(ngozarimpano)

  • Ariko ubundi kwambarana ntabwo ari byiza rwose bishobora gutera kwanduzanya indwara z’uruhu nk’ise, shishikara,…n’izindi

  • Dore abahanzi dusigaranye!nibagende Impala,les fellows,les citadins,pakita,Amasimbi,Abamararungu,Orchestre Umubano,Nyampinga………ntitwakababuze ngo tugire icyo dusigarana!

  • Birashoboka ko gutira style ngo ukore clip bibaho, ariko kandi Packson nawe yarahubutse ntago yarikubikora mu bantu, nk’umuntu ufata nk’incuti umujyana ku ruhande mukabikemura, bose njye n’abagaya, ariko cyane Packson!!!

  • Yo homeboy,ihngan! rekana na babironi.com¿ukntu nar nzko ari ur bestfriend.gusa wanajya no mu ishymba ukahaca inkoni utaz!niy zab ari zo mwakabirangije ki jahman.pack’s zion

  • ariko kweri nkuyu aratukisha izina Umuhanzi nge nbona mayibobo nkizi zitari zinakwiye kwirirwa zitesha abantu umutwe nkamwe mumuvugira c ni kangahe bamuvuzeho ingeso mbi? ni kenshi rwose P Fl nge sinamuhakanira mubigaragara ni umuntu wimico mibi rwose ubundi c kuki yatwara ikintu cya mugenzi we adahari kd afite contact ze koko!! mubiboneka numukorakozi uriya muhungu rwopse azikosore cg azatwarwe i wawa nkizindi ngegera zose kuko ndumva ntaho bataniye asye nge nanga abaswa

  • Ariko njye abo ba star baranyobera itangazamakuru jyabaye urukiko ubwo se weho pacson witwango uri umunyamakuru ibyo nibintu byogushira mwitangaza makuru koko ngo bakwibye ikweto ubutaha uzatubwira ngo bakwibye ikabutura nibindi bisakabyo…….twikosore tumenye amakuru yangobwa nataringobwa kubanyarwanda murakoze

  • aliko ikibazo ngifite ku itangazamakuru ryacu kabisa, you are not professional at all. kuki mwifata mukandika inkuru yavuzwe ku muntu mutabanje kumubaza. kuvuga ngo mwamuhamagaye phone ye ntiyacamo what is the meaning of that. umunsi wose mwananirwa kwihangana mukabanza kubona nyirubwite.
    uwajya bajyana mu nkiko nibwo mwabireka.
    aliko ikibazo ni uko usanga n’ubundi ababyandika usanga ari ba bandi n’ubundi bitwa abahanzi/banyamakuru. ministere y’itumanaho yari ikwiye kubaha amahugurwa naho ubundi muri kwisebya kabisa.

  • kuba uri umuhanzi udashobora kwigurira inkweto birababaje, ahubwo azashake ibindi akora naho ubundi nagahomamunwa.

  • Jye ndabona abanyamakuru nk`aba badakenewe dukurikije n`umuco w`igihugu cyacu nari nzi ko gushyira umuntu hanze nibura bakabanje kumenya iyo biva n`iyo bijya, uku ni ugusebanya nabo batiretse ihangane muhungu mwiza nta mugabo udaseba uyu munsi ni wowe ejo nibo ariko bagerageze biheshe agaciro kuko barakabije iyi ni inkuru koko!

  • YEWE,ihangane bambe ,ariko nagaya umuntu esebya mugenzi we aho kumugira inama.ni ukuvuga aho kugirango wibe wafata ikemezo cyo gutira mugenzi wawe,udashoboye no gukodesha.

  • p uhangane uzagafata niyo ngegera ngo packson irimo kugusebya wagira ngo we hari n’akantu ariho.kdi nubyo biyobyabwenge nawe ntafata bike.gusa njye mbabazwa na talent yawe itakaguhesha n’uburyo uyufatiy runini.udu star twose kubera utubwiza ukuri tukwigizaho nkana aka ya nsina.gusa u’ve struggled enough so don’t give up ninza i rda ugikora cyane nkubu nzagufasha nkubere na manager nunyemerera

  • ikigaragara packson ni wasted.ngo niwe warusigaranye?ahubwo se umunu uririra inkweto en plus mwitangaza makuru ubwo yakwirariraho ngo akurusha iki

Comments are closed.

en_USEnglish