Mu kiganiro umuhanzi Ruremire Focus yagiranye n’umunyamakuru wa Umuseke.rw ,yamutangarije ko hari ibishya ahishiye abamukunda ndetse n’abakunzi b’indirimbo z’Umuco Nyarwanda muri rusange . Twatangiye tumubaza uwo ari we. Umuseke: Mwatangira mwibwira abasomyi b’Umuseke. Ruremire Focus: Nitwa Ruremire Focus nkaba ndirimba Umuco Nyarwanda.Ntuye Kimironko ya Kigali, Akarere ka Gasabo..Ndi ingaragu Umuseke: Haba se hari ikintu mufitiye […]Irambuye
Mu gitaramo cya nyuma cyo mu Ntara cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star giherutse kubera i Rubavu mu mpera z’icyumweru gishize, umuraperi Bulldogg yaririmbye indirimbo ye yitwa “Likeri na Divayi”, abantu bamwe bibaza niba atari ikibazo kwamamaza izindi nzoga kandi bari muri gahunda yo kwamamaza Primus ariko Bralirwa ngo nta kibazo, ikibi ni uko […]Irambuye
Umuryango The blessing family ugizwe n’abahungu n’abakobwa b’abakirisitu babyina indirimbo zitandukanye zo guhimbaza Imana, wateguye igitaramo ngarukamwaka ku nshuro ya kabiri, kizabera ku gicumbi cy’Umuco kuri stade i Remera, bavuga ko kizaba kirimo udushya twinshi bafatanyije n’abahanzi batandukanye. Umuyobozi wa The Blessing Family, Semunyana Octave mu kiganiro n’abanyamakuru, yatangaje ko iki gitaramo bateguye kigamije guhimbaza […]Irambuye
Ubu nibwo yaririmba neza indirimbo bise “Survivor” ubwo yari akiri mu itsinda rya Destiny Child , uyu muhanzikazi w’umunyamerika muri iyi week end yarokotse impanuka y’ubwato bwazimiye bukaza kuboneka nyuma. Rowland ubwo yetemberanaga n’inshuti ze mu Nyanja iri ahitwa New England (USA), ubwato bwabo bwataye inzira buburirwa irengero. Nyuma y’amasaha 12 bushakishwa nibwo bwaje kuboneka. […]Irambuye
Mu bahanzi bo hambere aha, Makanyaga Abdul ni umwe mu bakigaragara cyane muri muzika kugeza n’ubu, byumwihariko ariko niwe uri mu bagaragara bakorana cyane n’abasore n’inkumi bakora muzika igezweho, impamvu ngo ni uko yumva atabishisha kandi muzika yabo ikaba ariyo nyine igezweho. Makanyaga, yakunzwe hambere muri Orchestre Impala n’ahandi yagiye aririmba ubu ari gutunganya indirimbo […]Irambuye
Patrick Gihana umenyerewe mu buhanzi bw’indirimbo arateganya gusohora igitabo gishushanyije(cartoon) gikangarira abana bato kuba Umusemburo w’amahoro kuko ejo hazaza hari mu maboko yabo kinabasobanurira inkomoko ya jenoside kugira ngo batazongera kugwa mumutego nk’urubyiruko rwo hambere ya Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994. Gihana yatangarije Umuseke ko yafashe umwanzuro wo gusohora iki gitabo nyima yo gukora indirimbo […]Irambuye
Ku cyumweru tariki ya 28 Nyakanga 2013, Chorale de Kigali irateganyiriza Abanyarwanda igitaramo cyiswe ‘‘Classical music concert ’’. Igitaramo kizabera kuri Hotel Meridien UMUBANO ku Kacyiru guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Muri icyo gitaramo hazaririmbwa indirimbo zahimbwe n’abahanzi bazwi mu rwego rw’isi harimo George Friedrich Handel, Dottie Rambo, Mack Wilberg, Handel’s Messiah, leonard Cohen, Georges Bizet, Verdi […]Irambuye
Hashije iminsi havugwa ikibazo hagati y’abahanzi bakorera muri Kina Music ndetse n’abadije bapfa indirimbo yitwa “Kanda amazi” yaba isa bidasubirwaho n’indi yitwa “Imitobe”, iki kibazo kikaba cyaravuye kuri producer Mariva ari nawe wanditse iyo ndirimbo akayitanga kuri Sam Ryan wa ‘Beats Records’ ndetse na Clement wa ‘Kina Music’. Ubu nyuma y’aho Dream Boys itangaje ko […]Irambuye
Kuwa gatandatu tariki 13 Nyakanga nibwo Ruhumuriza James uzwi mu buhanzi nka King James yagarutse i Kigali avuye mu bitaramo by’umunsi wo kwibohora mu Ubuholandi, ubu aritegura gusubira ku mugabane w’uburayi muri Belgique mu bitaramo by’umunsi wo kwerekana abazatorwamo Miss & Mister Rwanda Belgium 2013. Biteganyijwe ko uyu muririmbyi azahaguruka mu Rwanda tariki ya 4/08/2013 […]Irambuye
Mutesi Aurore kuri uyu wa 17 Nyakanga niwe wegukanye ikambwa rya Miss FESPAM mu iserukiramuco rya Muzika riri kubera i Brazaville muri Congo. Mutesi usanzwe ari Miss Rwanda yahize abandi bakobwa bari baserukiye ibihugu byo muri Africa yo hagati n’amajyepfo bahataniraga iri kamba. Iri serukiramuco rya muzika ririmo abahanzi bakomeye nka P. Square, Brick&lace, Fally […]Irambuye