Chorale de Kigali yanze kwihererana ubuhanga izwiho muri muzika
Ku cyumweru tariki ya 28 Nyakanga 2013, Chorale de Kigali irateganyiriza Abanyarwanda igitaramo cyiswe ‘‘Classical music concert ’’. Igitaramo kizabera kuri Hotel Meridien UMUBANO ku Kacyiru guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Muri icyo gitaramo hazaririmbwa indirimbo zahimbwe n’abahanzi bazwi mu rwego rw’isi harimo George Friedrich Handel, Dottie Rambo, Mack Wilberg, Handel’s Messiah, leonard Cohen, Georges Bizet, Verdi n’abandi.
Abazaza kwihera amatwi uwo muzika kandi bazaniyumvira indirimbo zahimbwe n’abahanzi b’Abanyarwanda bafite indirimbo zakunzwe cyane barimo nka Charles Mudahinyuka, Appolinnaire Habyarimana n’abandi.
Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwibutsa abakunzi ba muzika ihimbwe mu manota indirimbo zakunzwe mu gihe cyo hambere kandi n’ubu zigikunzwe haba mu rwego rw’isi ndetse no mu gihugu cyacu by’umwihariko.
Chorale de Kigali, ni imwe muri kolari yakoze amateka muri muzika ikoranye ubuhanga mu Rwanda.
Yabonye izuba mu mwaka wa 1966 itangijwe n’abahanga muri muzika bari barabyize mu mashuri ya seminari n’ahandi, barimo Prof. Paulin Muswayili na Saulve Iyamuremye.
Chorale de Kigali ntiririmba gusa indirimbo zisingiza Imana, inaririmba ibyiza bitatse u Rwanda n’umuco warwo. Kubera ubuhanga bw’abayigize kandi iririmba mu ndimi zose zemewe gukoreshwa mu Rwanda.
Iki gitaramo Chorale de Kigali iteganya gitandukanye n’ibindi ijya itegura kuko cyo gifite umwihariko w’indirimbo nyinshi zihimbwe mu ndimi z’amahanga kandi zakunzwe kurusha izindi ku isi yose ndetse no kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu ku muntu.
Patrick Kanyamibwa
UM– USEKE.RW
0 Comment
Bravo bravo. Mukomeze mutere imbere tuzaza kubashyigikira no kukomeza gushyigikira ubwo bukungu bwa classical music. Big up
Ndishimye cyane, sinzahatangwa kuko chorale de Kigali ndayikunda cyane. Murakoze Umuseke. Turabemera.
None iyo mwibagirwa kuvuga MATAYO NGIRUMPATSE muri ino chorale mubona atari ugukabya no kubogama birenze.Abanyarwanda turarwaye muguhisha ukuri
yewe ntabwo abagize uruhare kuri iyi chorale wabavuga ngo ubarangize, nawe yahimbye kuburyo bwagihanga, ariko harimo byinshi rwose byakozwe nawe ndetse n`abandi benshi batavuzwe. humura rwose ntakubogama mu muziki.
Comments are closed.