Mani Martin umwe mu bahanzi bamaze kugera kure mu bijyanye no gutegura ibitaramo bye neza ndetse no kuririmba by’umwimerere aho ubu adashobora kuririmbira kuri CD ibyo bita ‘Playback’, abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yatangaje byinshi byamubayeho mu mwaka wa 2013 anabishimira Imana. Yatangiye ayo mashimwe agira ati :“Bimwe mu bintu nishimira nshimira na Nyagasani […]Irambuye
Umuhanzi ukizamuka uzwi ku izina rya Cici Double Voice wiyita kandi “umutagatifu wa Kimirongo” yabwiye Umuseke ko ari we muririmbyi wa mbere mu gace ka Kimironko uririmba injyana ya Hip Hop. Rugambwa Innocent, ntabwo azwi cyane mu bahanzi ba HipHop mu Rwanda, ku myaka 24 yemeza ko ahereye Kimironko, aho avuga ko ariwe wa mbere […]Irambuye
Umuhanzikazi Teta Diana nta gihe kinini kirashira atangiye kuvugwa no kumenyekana. Biciye cyane cyane mu ndirimbo yakunzwe cyane yitwa “Fata Fata” benshi batangiye kwibaza byinshi ku ijwi ry’uyu mwari. We avuga ko ashaka kugera ikirenge mu cya Cecile Kayirebwa na Kamariza. Uyu mukobwa yemeza ko inzira ari ndende cyane yo kugera ku rwego rw’aba bahanzi, […]Irambuye
Abahanzi batandukanye mu Rwanda usanga bivuga ibigwi ko barusha bagenzi babo, aho usanga binagenda bikavamo kutumvikana hagati yabo bivuye kuri iyo “Competition”. Ubu bitewe ahanini n’amarushanwa ategerejwe ashingira kubyo bakoze mu 2013 abahanzi bari kwivuga cyane ibyo bakoze. Itsinda rya TBB ryo rivuga ko ukiza uru rubanza ari umufana gusa. Itsinda rya TBB rigizwe n’abahanzi […]Irambuye
Umuhanzi Muneza Christopher ubwo yari ageze i Kigali avuye mu Ubibiligi yabwiye Umuseke ko igitaramo avuyemo muri icyogihugu atashimishijwe n’uko yagikoze. Imwe mu mpamvu yatumye uyu muhanzi atitwara nkuko we yavuye mu Rwanda abyiteguye cyangwa se abishaka, ni ikibazo cy’ubukonje yahuye nacyo maze no mu myitozo biramugora kubera gusarara. Mu ijoro ryakeye ahagana ku i […]Irambuye
Mu minsi ishize ni bwo hatangiye gushakisha nyampinga w’u Rwanda 2014 aho byahereye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba, kuri iyi nshuro hatahiwe abakobwa bakomoka mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Mutarama, 2014 ni bwo hateganyijwe icyo gikorwa cyo gukomeza gushakisha abakobwa bazitabira irushanwa ryo guhitamo […]Irambuye
Ben Kayiranga, umaze imyaka myinshi ku ruhando rwa muzika nyarwanda, wamenyekanye cyane nka ‘Freedom na Isekere’, aratangaza ko abona umuhanzi w’injyana ya R&B, Christopher abona ari umuhanzi ufite ahazaza heza mu bahanzi u Rwanda rufite. Ben Kayiranga, ubusanzwe utuye mu gihugu cy’u Bufaransa yatangaje ko n’ubwo baba bari kure ariko bakurikirana muzika nyarwanda kuko ikoranabuhanga […]Irambuye
Irushanwa rihuza abahanzi baba baragiye bagaragaza imbaraga nyinshi ndetse n’ibikorwa bitandukanye muri muzika rimaze kumenyerwa nka ‘Salax Award’, ku nshuro ya gatandatu rigiye kuba rizanye impinduka ku bihembo biba byarateganyirijwe abahanzi. Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2014 nibwo hateganyijwe gutoranya abahanzi bazitabira iryo rushanwa mu ngeri zitandukanye, haba harimo ibyiciro bigera kuri 13 […]Irambuye
Ndayishimiye Bertrand uzwi muri muzika nka ‘BullDogg’, ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana ya HipHop ndetse akaba afite n’agashya k’uko ari n’umwe mu bahanzi bagira amazina y’ubuhanzi menshi ugereranyije n’abandi mu Rwanda, aratangaza ko nta muhanzi n’umwe bafite icyo baba bapfa cyangwa se ko hari umuhanzi asuzugura. Bulldogg atangaje aya magambo nyuma y’aho […]Irambuye
Mbere yo gusubira ku ishuri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Alpha Rwirangira umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana ya Afrobeat muri aka Karere k’Afurika y’Iburasirazuba yatangaje ko ibivugwa ko yaba agiye gushinga urugo, ababivuga bihuse cyane. Ibi yabitangaje mu ijoro ryacyeye ahagana i saa munani z’injoro, ubwo yari yerekeje USA nyuma y’ibyumweru […]Irambuye