Ben Kayiranga abonamo Christopher umuhanzi ukomeye w’ejo hazaza
Ben Kayiranga, umaze imyaka myinshi ku ruhando rwa muzika nyarwanda, wamenyekanye cyane nka ‘Freedom na Isekere’, aratangaza ko abona umuhanzi w’injyana ya R&B, Christopher abona ari umuhanzi ufite ahazaza heza mu bahanzi u Rwanda rufite.
Ben Kayiranga, ubusanzwe utuye mu gihugu cy’u Bufaransa yatangaje ko n’ubwo baba bari kure ariko bakurikirana muzika nyarwanda kuko ikoranabuhanga ryabyoroheje.
Mu kiganiro na UM– USEKE, Ben Kayiranga yasobanuye uburyo abona muzika nyarwanda kimwe n’abahanzi bayikora, anaboneraho kubashimira aho bamaze kugeza muzika nyarwanda.
Yagize ati “Nkurikirana indirimbo z’abahanzi b’Abanyarwanda cyane, kimwe n’abahanzi ubwabo nkunda guhura nabo kenshi iyo ndi mu Rwanda.”
Abajijwe umuhanzi abona ufite impano ndetse utanga icyizere cyo kuba yagera kure aramutse akomeje muzika ye,
Kayiranga yagize ati “Ndumva ntashidikanyije ari Christopher, kuko numva indirimbo ze nkumva n’indirimbo nziza gusa ngira amatsiko yo kumubona aririmba live kuko sindamubona.”
Mu minsi ishize Ben Kayiranga yakoranye indirimbo na Uncle Austin bise ‘Kera si Kera’, ni nyuma y’aho yari yakoranye na Dream Boys indi yitwa ‘Isezerano’.
Umva indirimbo ‘Isezerano’ Ben Kayiranga yasubiranyemo na Dream Boys.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com