Mani Martin ashima Imana ku byo yamukoreye muri 2013
Mani Martin umwe mu bahanzi bamaze kugera kure mu bijyanye no gutegura ibitaramo bye neza ndetse no kuririmba by’umwimerere aho ubu adashobora kuririmbira kuri CD ibyo bita ‘Playback’, abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yatangaje byinshi byamubayeho mu mwaka wa 2013 anabishimira Imana.
Yatangiye ayo mashimwe agira ati :“Bimwe mu bintu nishimira nshimira na Nyagasani byo mu mwaka wa 2013, icya mbere, kuba nararokotse impanuka ya moto nakoze tariki 04 Gashyantare 2013, Imana yanyongereye iminsi yo kubaho kuko nabonaga ubuzima bugeze ku iherezo.
Icya kabiri, niwo mwaka amarembo mpuzamahanga yatangiye gufunguka kuri muzika yanjye mfatanije na KESHO BAND ubwo twitabiraga amaserukiramuco nka Sauti za Busara muri Zanzibar, DoaDoa East african market for the arts, Bayimba International Festival yabereye muri Uganda n’ibindi n’ibindi.
Icya gatatu, nabashije kugera ku nzozi zimwe muzo nahoranye mu by’ubuhanzi kuva mu bwana, kwisanga ku rutonde rw’abahanzi 12 bakizamuka muri Afurika batoranijwe mu marushanwa ya PRIX DECOUVERTES RFI2013, ategurwa na radio mpuzamahanga y’Abafaransa ya RFI, indirimbo yitiriwe umuzingo wanjye wa kane MY DESTINY, yagaragaye ku rutonde rw’indirimbo 50 zo ku mugabane wa Afurika z’ibihe byose!rwatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Ubwongereza ‘BBC’.
Umutima wanjye washimishijwe n’iyi ntambwe ku buryo ntabasha gusobanura gusa ndashima Imana igirira neza twese ititaye ku busumbane ubwo aribwo bwose, itanakurikije ko dukiranuka dore ko bitanoroshye kuri twese kugendera mu murongo nyawo Imana yishimira, gusa igira ubuntu n’imbabazi bisumba uko twabivuga iragahora iganje!
Icya kane, urukundo rw’abakunzi b’ibihangano byanjye rwarushijeho kungaragarira cyane urugero nko mu kugenda bampa ubutumwa bumpa imbaraga zo gukomeza gukora cyane, kumpumuriza mbabaye, kurushaho kumba hafi muri byose, ubwitange n’ubwitabire bw’igitaramo cyiswe Mani Martin LIVE 2013, oh Mana yanjye! Gusa Imana ijye ihora ibampera imigisha!
Icya gatanu,nabashije kurushaho kwiga amasomo menshi ku buzima, ku bantu, ku rukundo, ku mibereho, ku itandukaniro n’ihuriro ryacu twese abatuye uyu mubumbe witwa Isi.
Mu gusoza ubu butumwa Mani Martin yakomeje agira ati: “Ndashimira rurema wa bantu n’ibintu wambereye impamvu y’ibyishimo muri2013!”.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Man Martin!!!Uri umuntu w’umugabo cyane!! ngukundira ubutumwa utanga, kandi ukagira kwicisha bugufi utasangana undi muhanzi wo kurwego rwawe111Imana ikomeze ikube hafi!!
Wayirokotse kugirango usohoze ubutumwa bwiza
Ibi byose mbibonamo guhitamo neza (inganzo gakondo) Martin komeza ugire impagarike n’ubugingo.
Komera kdi komeza ubutwari n’Imana ikomeze ibane nawe nkunda umuziki wawe nubwo ntarabasha kwitabira igitaramo cyawe.
Uri umugabo pe kdi imana ikomeze kukuba hafi.
Comments are closed.