Emmanuel Ruremesha watozaga Gicumbi FC, yamaze gutangazwa nk’umutoza mukuru wa Etincelles FC, asimbuye Innocent Seninga, none yasabwe gutwara kimwe mu bikombe bikinwa mu Rwanda. Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 21 Nyakanga 2016 nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC bwakoze inama, bushimira umutoza Innocent Seninga wabafashije kutamanuka mu kiciro cya kabiri. Seninga yafashe […]Irambuye
APR FC irashaka cyane abakinnyi babiri ba AS Kigali, barimo na Muhadjiri Hakizimana AS Kigali yaguze avuye muri Mukura VS. Uyu mwaka w’imikino wahiriye cyane umukinnyi wo hagati usatira, Muhadjiri Hakizimana. w’imyaka wa 21 wakiniraga Mukura VS, yarangije shampiyona ariwe ufite ibitego byinshi kurusha abandi (16). Mu minsi ya nyuma ya shampiyona uyu musore yatangiye […]Irambuye
Rayon Sports yamaze gusinyisha amasezerano mashya Ismaila Diarra wayifashije kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino, gusa AFC Leopards yo muri Kenya yahise itangaza ko igiye kumurega muri FIFA. Rutahizamu w’umunya-Mali, Ismaila Diarra yageze muri Rayon Sports tariki 10 Gashyantare 2016, nyuma y’amezi atandatu gusa yakinnye mu Rwanda, yashoboye gutsinda ibitego 12 muri Shampiyona, anatsinda ibitego umunani (8) […]Irambuye
Stade y’umukino wa Cricket mu Rwanda izatwara amafaranga asaga Miliyoni 950 yatangiye kubakwa, biteganyijwe ko izatangira gukoreshwa muri 2018. Inzozi za Eric Dusingizimana wemeye kwibabaza agaca agahigo ko kumara amasaha arenga 50 akina Cricket, kugira ngo akusanye amafaranga yo kuyubaka. Mu Murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro niho hatangiye imirimo yo kubaka iyi Stade […]Irambuye
Abatuye Nyamagabe, Huye, Nyanza nibo batahiwe. Isiganwa ‘Rwanda Cycling Cup’ rirakomeza, mu mpera z’iki cyumweru, gusa hari abakinnyi benshi bazwi batazasiganwa. Kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Nyakanga 2016, harakomeza isiganwa Rwanda Cycling Cup, mu gace kitiriwe umuco ‘Race for Culture’. Mu mpera z’iki cyumweru, abasiganwa bazahaguruka mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe, […]Irambuye
Imikino yo guhatanira igikombe cya Afurika cya Basketball mu batarengeje imyaka 18, kigiye kubera mu Rwanda. Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda “FERWABA” n’umutoza bihaye intego yo kugera muri ½. Iyi mikino izaba hagati y’itariki ya 22 – 31 Nyakanga 2016, izitabirwa n’ibihugu 10, ni ukuvuga Algeria na Tunisia bizahagararira akarere ka mbere (Zone I), […]Irambuye
Comité National Olympique et Sportif du Rwanda yatangaje muri iki gitondo ko yakiriye ibaruwa ivuye muri Comité International Olympique ibamanyesha ko umwe mu bakinnyi bakina Marathon w’u Rwanda wari warabonye ibihe byo kwitabira imikino Olempike atacyemerewe kuzayitabira. Iri tangazo rivuga ko uyu mukinnyi witwa Jean Baptiste Simukeka yaboneye ibi bihe mu irushanwa ryabereye mu Butariyani […]Irambuye
Umwaka w’imikino 2015-16 mu mupira w’amaguru mu Rwanda wabaye muremure cyane. Wabayemo imikino myinshi irimo na CHAN 2016. Umuseke watoranyije abakinnyi 11 bigaragaje neza kurusha abandi kuri buri mwanya. Ubusanzwe shampiyona y’u Rwanda itangira muri Nzeri, ikarangira muri Gicurasi. Ariko iy’uyu mwaka yatangiye tariki 21 Nzari 2015 irangira kuri iki cyumweru tariki 17 Nyakanga 2016. […]Irambuye
AS Kigali ifite intego zo kwegukana igikombe umwaka utaha, irashaka abakinnyi bayifasha. Muri abo, harimo Kabange Twitte wamaze kugera mu Rwanda aje kugeragezwa, na Fuadi Ndayisenga ushobora kugera mu Rwanda muri iki cyumweru ngo yumvikane n’iyi kipe. Nyuma yo kurangiriza ku mwanya wa kane irushwa amanota 11 na APR FC yegukanye igikombe, AS Kigali iri […]Irambuye
*Nta mwaka atatwaraga igikombe *Inshuti ye ikomeye muri APR ni Ntamuhanga Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu Amavubi Iranzi Jean Claude yasezeye ikipe ye APR FC yatwayemo ibikombe 13 mu myaka umunani yari ayimazemo. Kuri iki cyumweru ubwo APR FC yahabwaga igikombe cya shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere, Iranzi Jean Claude yakinaga umukino wa nyuma […]Irambuye