Ubu Rayon Sports irasiga APR iyikurikiye amanota 8
Nyuma yo gutsinda ikipe y’Umujyi wa Kigali ‘AS Kigali’ igitego kimwe ku busa, ubu Rayon Sports irasiga mukeba APR FC iyikurikiye amanota umunani (8) kandi igifite umukino w’ikirarane.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu, Rayon Sports yatsinze AS Kigali 1-0 cyatsinzwe na myugariro Manzi Thierry n’umutwe ku munota wa 37 w’igice cya mbere.
Mu gice cya kabiri, AS Kigali yasatiriye Rayon Sports cyane ishaka igitego cyo kwishyura ariko ba rutahizamu bayo bagenda bapfusha ubusa amahirwe babonye imbere y’umuzamu Bakame.
Nubwo Rayon Sports yegukanye amanota, ntabwo yihariye umupira cyane kuko AS Kigali yari yakiriye uyu mukino kandi ifite umujinya w’umukino ubanza yatsinzwemo na Rayon 2-0, yagerageje gusatira izamu cyane ariko ntiyabyaza umusaruro amahirwe yabonye.
Ku ruhande rwa Rayon Sports ariko nayo yagaragaje akabukuru ibasha guhagarara ku gitego cyayo kimwe yari yabonye.
Gutsinda uyu mukino byatumye isiga cyane amakipe ayikurikiye mu manota, dore ko nubwo igifite umukino w’ikirarane izakiramo Sunrise ubu irasiga APR FC ya kabiri amanota 8, igasiga Police FC ya gatatu na AS Kigali ya kane amanota 9.
Umutoza wa Rayon Sports Masudi Djouma yabanje mu kibuga Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame (Umunyezamu), Nova Bayama, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Munezero Fiston, Muhire Kevin, Savio Nshuti Dominique, Kwizera Pierrot, Irambona Eric Gisa, Niyonzima Olivier Sefu na Moussa Camara.
Ku rundi ruhande, Eric Nshimiyimana wa AS Kigali we yabanjemo Bate Shamiru (Umunyezamu), Bishira Latif, Iradukunda Eric Radou, Kayumba Soter ,Murengezi Rodrigue, Cyubahiru Janvier, Kubwimana Cederic Jay Polly, Ntwali Evode, Ntamuhanga Thumaine Tity, Cimanga Papy na Ndahinduka Michel.
Photos: RayonSports.net
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ako kantu basaza babe bahe gukundiro nkunda
Congratulations to Gacanga but muzagerageze mwebwe kugura abakinnyi barikurwego rwa CAF Championsleugue kuko mwebwe mwumva ibyifuzo byabakunzi bayo mutazaseba nka APR
Comments are closed.